Uganda: Hadutse undi mutwe mushya w’inyeshyamba urwanya Leta

Perezida Yoweli Museveni wa Uganda

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha BBC yo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022, aravuga ko Uganda irimo ihiga umutwe mushya w’inyeshyamba witwa Uganda Coalition for Forces of Change (UCFC), uwo mutwe ngo ukaba ugamije guhirika ubutegetsi bw’icyo gihugu. 

Igipolisi cya Uganda kikaba  kivuga ko uwo mutwe (UCFC) umaze kwica abapolisi bane ba Uganda ukabambura n’imbunda zabo enye nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru “The Independent” kuri uyu wa 23 Ukuboza 2021. Abo barwanyi bavuga ko batorejwe Wakiso kandi ko aribo bishe abapolisi i Busunju na Kibogo ku itariki ya 7 n’iya 17 Ukuboza 2021. 

“The Independent” itangaza ko ibimenyetso byerekanye ko abambari b’uwo mutwe ndetse n’abakorana nawo bafite ibirindiro bibiri mu Karere ka Mitiyana ahitwa Wabunyira-Busujju no mu mudugudu  wa Kikandwa. Aha niho bavuye ubwo bicaga abapolisi babiri CPL Okech Alfred na PC Kigongo Moses maze bakabambura n’imbunda zabo. Bakimara gukora icyo gikorwa kigayitse bahise bimurira ibirindiro byabo mu gishanga cyiri mu mudugudu wa Kabusi, Bukuyo, mu Karere ka Kassanda. Aho niho bavuye bagaba igitero, ku ya 17 Ukuboza 2021, kuri polisi ya Nakasozi, bahica abapolisi babiri aribo CPL Nsubuga Francis na SPC Ddimba Paul maze n’abo babambura imbunda. 

Kubera iyo mpamvu, itsinda rya gipolisi cya Uganda ryakoze igikorwa cyo kuhiga abakorana n’izo nyeshyamba zahoze i Mityana, nyuma zikimukira mu Karere ka Kassanda. Igitero cyagabwe ku birindiro byabo mu gishanga gikikije umuhanda wa Kassanda – Kiboga mu mudugudu wa Kabusi, maze bata muri yombi umunani (8) mu barwanyi b’uwo mutwe mushya wa UCFC  kandi bafata n’imbunda 2 ndetse n’amasasu 22 mu Karere ka Kasanda kari ku birometero 102 uvuye ku murwa mukuru wa Uganda-Kampala. Muri bo harimo; Makumbi Mosh alias Engineer, akaba atuye i Wakiso, Lugendo Stuart uzwi ku izina rya Kufateeka, umusore w’imyaka 28, akaba n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Wakiso; Mulindwa Julius, umugabo w’imyaka 32, ukomoka mu mudugudu wa Bukerekere, Wakiso; Masembe John Nasif, umusore w’imyaka 28 ukomoka mu karere ka Kassanda; Yamuremire Paul, umusore w’imyaka 19 ukomoka mu Karere ka Kisoro, Ssenyonga Bob Robert, umusore w’imyaka 25 ukomoka mu karere ka Rakai, Nabukenya Topista, umukecuru w’imyaka 50 ukomoka Namayumba, Wakiso, na Matovu Silvester, umusore w’imyaka 21 ukomoka mu mujyi wa Wakiso. 

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, CP Fred Enanga, yavuze ko abafashwe biyemereye ko uyu mutwe ufite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Uganda. Nyamara ariko yatangaje ko iperereza rigikorwa kugirango hamenywe abatangije uyu mutwe. Yagize ati: “Bavuga ko batera abapolisi kugirango babambure intwaro kandi babarwanye kuko aribo banzi babo bandi ko babafata nk’inzitizi zibabuza kugera ku mugambi wabo wo guhirika y’ubutegetsi“. 

Umukuru w’igipolisi cya Uganda kandi atangaza ko bafashe na telefoni bakoresha mu guhanahana amakuru, ibyombo bakoresha ndetse n’amahema babamo. Yongeyeho ko uwo mutwe watangiye kugaba ibitero kuri polisi ku itariki ya 10 Ukuboza 2021 kandi ko bamwe muri abo barwanyi bafashwe babatangaje amazina y’ababayobora. Akaba yemeza ko bizabafasha kumenya neza iby’uyu mutwe. Polisi ya Uganda ikaba inashimira abayihaye amakuru kugirango igikorwa cyo guhiga abambari b’umutwe wa UCFC kigende neza.

Ubuyobozi bwa polisi ya Uganda buramenyesha Abanyayuganda bose, ndetse n’abasura Uganda ko igihugu gifite umutekano uhagije. Barizeza buri wese ko inzego z’umutekano zizakomeza kurinda umutekano w’abatuye Uganda ndetse n’ibyabo.

Twibutse ko magingo aya, Uganda isanzwe ifatanije na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bitero byo guhashya inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zifite ibirindiro mu burasirazuba bwa DR Congo. Izi ngamba zikaba zarafashwe n’ibihugu byombi (Uganda na DR Congo) nyuma y’uko Umutwe wa ADF wigambye kugaba ibitero by’amabombi ku murwa mukuru wa Uganda-Kampala.