Ese ninde wishe Captain Eddy Rwigema na Major Birasa?

Muhirwa yari umusore mwiza muremure ugira umutima mwiza wavukiye mu Rwanda muri Perefegitura ya Kibungo nge nkaba naravukiye nkanakurira mu magepfo ya Uganda nge na Muhirwa twari duhuje icyifuzo cyuko umunsi umwe abanyarwanda tuzabana mu mahoro nta mwiryane. ababyeyi bange bahungiye mu Bugande naho aba Muhirwa baguma mu Rwanda bizera ko Gouvernement nshya y’abahutu yari imaze kujyaho izazana Demokarasi, amahoro n’amajyambere nkuko yabivugaga, ariko biza kurangira yo ikora ibinyuranye nibyo ahubwo itangira kwica no gucira ishyanga abatutsi.

Muhirwa yinjiye mu gisirikare cy’inkotanyi yibwira ko cyo yenda kizashyiraho Gouvernement izabanisha abanyarwanda mu mahoro, ikimakaza demokarasi, amahoro n’amajyambere. Turi mu myitozo ya gisirikare abasore benshi mubo twari kumwe bavukiye Uganda bamugenderaga kure kubera ko batamushiraga amakenga kuko bo bumvaga ko umuntu wese wavukiye mu Rwanda yabaga ari umuhutu w’umuhezanguni ushyigikiye ubutegetsi bwa Habyalimana we ariko ibyo ntabyiteho ahubwo ugasanga ari kwigisha amahoro nubwo bake gusa aribo babaga bamwitayeho.

Muhirwa yaje kugira amahirwe bamuha kurinda mubyara wange Capitaine Eddy Rwigyema, Mubyara wange yari umurwanyi kabohariwe wakoranye bya hafi cyane na Major Murangira bose bakaba baragize uruhare mu guhashya umwanzi mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, Mubyara wange (Captain Eddy Rwigema) na Major Murangira bishwe intambara irangiye ku mpamvu nzababwira ubutaha.

Umunsi Captain Eddy Rwigema yicirwaho Muhirwa yakoze uko ashoboye kose arinda umuyobozi we ahangana n’abari babateye bitwaje Machine-gun agerageza kubatinza kugirango Umuyobozi we abone uko acika nuko Captain Eddy Rwigema atungurwa no kubona Major Birasa bari kumwe mu modoka yamaze gupfa kare nawe kandi bari bamurashe mu kaguru nuko ava mu modoka agenda akururuka agera mu murima, ubwo Muhirwa we yari agihanyanyaza atinza ababateye kugera kuri Shebuja aho yarari hepfo y’umurima nibwo yabonye Major Birasa ari guhira mu modoka bari barimo, abari babateye basatiriye Captain Rwigema nuko abonye byarangiye bamufashe afata Pistolet arirasa ngo batamufata ari muzima.

Muhirwa yavuze ko yashoboye kumenya babiri mu babagabyeho igitero bakaba baraturukaga mu mutwe warindaga Kagame ariwo nange nabarizwagamo ariko sinashobora kumenya uwo mupango wahitanye Mubyara wange, umwe mubo yashoboye kumenya ni Warrant Officer 1/ Adjudant Mugabo wahise azamurwa mu ntera agirwa Lieutenant nyuma yiyo mission yo kwica bagenzi bacu.

Muhirwa yaraje aranyegera ambwira ko abishe Major Birasa na Captain Rwigema ari bagenzi bacu nuko mubwira ko nta kimenyetso kibyemeza ambwira ko atazaruhuka mpaka abishe bagenzi bacu babiryojwe. nk’umuntu wakoraga kwa Kagame nahise mubwira nti niba koko ba Afande Birasa na Rwigema bishwe na bagenzi bacu, ubwo ubuyobozi bukuru nta kabuza nibwo bwabibatumye mubwira ko nadaceceka nawe bazabamukurikiza yahise ansiga aho aragenda ngerageza kumuhamagara aranga ambwira ko ntacyo yumva twakomeza kuvugana.

Nyuma y’amasaha make umugore wa Captain Eddy Rwigema yarampamagaye ambaza impamvu namuhishe uko umugabo we yapfuye kandi mbizi, yambwiye ko Muhirwa yamubwiye byose ndetse nukuntu ngo namuteye ubwoba bwo kuvuga ibintu ntafitiye ibimenyetso nuko ambwira ko ngo agiye kuturega ku buyobozi bukuru bw’ingabo. Nyuma y’amasaha make uwari ukuriye abarinda Kagame yarampamagaye ambaza aho Muhirwa atuye, namubajije icyo amushakira nuko ambwira ko ari utubazo duke gusa bamubaza ku magambo yabwiye umugore wa Captain Rwigema nuko ambwira ko Muhirwa akeneye umujyanama w’ubuzima umuganiriza kuko yarwaye ihahamuka

Nabatwaye mu modoka nuko mbajyana aho Muhirwa atuye nuko bamubwira ko hari ibyo bashaka kumubaza azana natwe mu modoka, kuva ubwo ntamuntu wongeye kumuca iryera.

Ibibazo nibaza nibi:

1. Ese ninde wishe Captain Eddy Rwigema na Major Birasa?

2. Ese kuki Muhirwa yatwawe kugira ibyo abazwa ntagaruke?

3. Ese kuki Capt Rwigema na Maj Birasa bishwe?

4. Ese kuki abasirikare bagize uruhare muri buriya bwicanyi bavaga muri etat major kandi bagakingirwa ikibaba n’ukuriye abarinzi ba Kagame?

5. Ese Muhirwa warinze Mubyara wange kugera ku munota wanyuma yaba yarapfuye yibwira ko namugambaniye?

6. Kiki umudamu wa Capt Rwigema yahisemo kujya kuregera abari abakuru b’ingabo kandi uwo arega ariwe aregera?

7. Ese umuryango wa Muhirwa waba uzi mu byukuri uko byamugendeye?

8. Ese ba Nyakwigendera baba byibura baramenye ibyababayeho bo n’abarinzi babo?

9. Ese ubuyobozi bukuru bw’ingabo bwungutse iki mu kwica bagenzi babo?

10. Abo bakoreshejwe kwica bagenzi babo ubu nandika ibi utarahunze yarishwe kuko barahigwa bukware nuwabatumye kwica, nge nkaba nibaza nti ese abantu bunguka iki koko mu kumena amaraso?

Byanditswe na Noble Marara bishyirwa mu Kinyarwanda na Benito Kayihura