Pasiteri Ezra Mpyisi wabanye cyane n’abami ndetse akaba aziranye bihagije n’umwami Kigeli V Ndahindurwa, ashimangira ko mu gihe uyu mwami yaramuka atahutse mu Rwanda ntajye ku ngoma ahubwo agataha nka rubanda Perezida Kagame agakomeza kuyobora igihugu, byaba ari amahano ashobora gutumwa igihigu cy’u Rwanda kibona ishyano.
Kigeli V Ndahindurwa, niwe mwami wa nyuma u Rwanda rwagize mu mateka yarwo, ni we ingoma ya cyami yarangiriyeho ndetse ninawe mwami w’u Rwanda kugeza ubu ukiri ku isi, aho aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yahunze ari umwami kandi nta wundi mwami wamusimbuye ko hahise himikwa ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika. Ubu Kigeli afite imyaka y’amavuko 80, ariko aracyari ingaragu kandi yiyemeje kugwa mu mahanga ngo adateza u Rwanda ibyago nk’uko byemezwa na Pasiteri Ezra Mpyisi.
Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 94 y’amavuko, ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye kandi bafite amateka mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, ariko ikirenze ibyo anafite ubunararibonye mu by’amateka y’u Rwanda n’iby’ingoma ya cyami by’umwihariko, kuko yari n’umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa wasimbuwe n’uyu Kigeli V Ndahindurwa.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Pasiteri Ezra Mpyisi yashimangiye ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yemeye akagira imyaka 80 ari ingaragu kandi akemera kuguma mu mahanga afite iwabo, yirinda gukora ikintu cyazatuma u Rwanda rubona ishyano rikomeye.
Ku bijyanye no kwanga gushaka, Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko Kigeli V Ndahindurwa yanze gushaka umugore ari mu mahanga kandi kizira mu muco nyarwanda, kandi ko mu gihe yari gushaka umugore ari mu mahanga, nta kabuza u Rwanda rwari guhura n’ibyago bikomeye cyane. Ibi avuga ko banabiganiriyeho ahagana mu 1970 ubwo Kigeli yabaga muri Uganda, akamugira inama yo kuguma ari ingaragu aho guhemukira u Rwanda.