Faustin Twagiramungu yatumije Rukokoma y'amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta y'u Rwanda

Leuze, le 14 janvier 2014

Ku Bayobozi b’Amashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’ u Rwanda, akorera mu bihugu binyuranye.

Bayobozi bavandimwe,

Nshingiye ku biganiro maze iminsi ngirana na mwe ku cyakorwa kugira ngo amashyaka ya opposition ahurize hamwe ingufu mu guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Kagame,
Nkurikije ko abo nashyikiranye nabo bose bemezaga ko igihe kigeze cyo gushyiraho urwego rw’ubufatanye rwakwemeza imikoranire y’amashyaka na gahunda y’ibikorwa byihutirwa,
Nshimishijwe no gutumira ishyaka ryanyu mu nama iteganyijwe i Buruseli mu Bubiligi
tariki ya 1 n’iya 2 Gashyantare 2014, muri ubu buryo :

Kuwa gatandatu tariki ya 01.02.2014 
10:00 Kugera aho inama izabera no gusuhuzanya
10:30 Gutangira inama
13:30 Gusubika imirimo (pause)
15:30 Gusubukura imirimo
18:30 Gucumbika imirimo y’inama

Ku cyumweru tariki ya 02.02.2014 
10:30 Gucumbukura imirimo y’inama
13:30 Gusoza inama
15:30 Gutangariza rubanda imyanzuro y’inama (imbere y’ itangazamakuru n’abanyarwanda baboneka)
17:30 Gusezeranaho
Aho inama izabera n’umurongo w’ibyigwa muzabimenyeshwa mu minsi ya vuba.

Kugira ngo imirimo y’inama izagende neza, byaba byiza ko abayobozi b’amashyaka bayiserukamo bamaze gukemura utubazo turi mu mashyaka yabo.

Buri shyaka ritumiwe risabwe kuzahagararirwa n’abantu batarenze batatu, kandi ba Nyirubwite bakubahiriza ingengabihe y’inama uko iteganyijwe.

Mbaye mbashimiye kuzitabira ubu butumire, mwongera kugaragaza umutima ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, nk’uko mudahwema kubitangira, mubashakira ishya n’ihirwe byubakiye ku bumwe buhamye n’amahoro arambye, muri demokrasi n’ubwisanzure bwa buri wese.

Imana y’i Rwanda ihorane namwe n’Abanyarwanda bose !

Faustin TWAGIRAMUNGU Prezida w’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza

Contacts : +32 483 068 198  – [email protected]

Umugereka : Impamvu z’ubu butumire

==============================

IMPAMVU Z’UBUTUMIRE BW’AMASHYAKA YA OPPOSITION MU NAMA Y’I BURUSELI (01-02 GASHYANTARE 2014)

INKONO IHIRA IGIHE ! 
Ibaruwa itumira nyanditse nshingiye ku mvugo nyarwanda igira iti : « zitukwamo nkuru ». Ndagira ngo mbashimire kubera ko mwemeye ko tuvugana, mukantega amatwi. Ndabashimira kandi uburyo mwagiye munsobanurira ubushake mwagize n’imbaraga mutahwemye gukoresha kugira ngo amashyaka yacu akorere hamwe ; ariko ntibishoboke. Umurimo mwakoze ntiwapfuye ubusa : ni uko igihe cyari kitaragera. Ubu, icyo nakoze bisa no korosora ababyukaga !
Kuba ntumije iyi nama si uko nkunda u Rwanda n’Abanyarwanda kurusha abandi Banyamashyaka. Nta n’ubwo mbarusha kumenya amateka y’amashyaka akorera hanze y’igihugu kuva muri 1995 (RDR), 1996 (FRD), 1998 (UFDR), etc. Nshingiye ahanini ku burambe maze mu mashyaka akorera hanze, nkongeraho no kuba abenshi mu batumiwe tuziranye. Ikindi, nkaba nzi uburyo mwigoye mutekereza ku bibazo Abanyarwanda bahuye na byo kuva muri 1994. Twese icyo duhuriyeho ni uko twakoze uko dushoboye, buri shyaka ukwaryo, kugira ngo dushake umuti w’ibibazo byugarije u Rwanda.
Twese twahagurukijwe no gukemura ibibazo byugarije u Rwanda. Ariko bimaze kugaragara ko tutabishobora mu gihe buri shyaka rikora ukwaryo, n’irindi ukwaryo. Ibibazo dushaka gukemura bizarangizwa no gushyira imbaraga z’amashyaka hamwe, akavuga rumwe, akarushaho kugirirwa ikizere n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.
Ubu noneho koko, nyuma y’imyaka 19, IGIHE KIRAGEZE kugira ngo amashyaka akorera hanze ashyire hamwe. Ndetse afatanye urugamba n’ari mu gihugu, ariko azwiho kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Kagame.

TUGOMBA GUTSINDA UBWOBA, TUKAZIRIKANA IBITAMBO BYATANZWE 
Gukorera hamwe bizadufasha kurwanya ubwoba. Ubwoba ni bwo mwanzi wa mbere dufite. Tuzagera ku ntego twiyemeje ari uko dutsinze ubwoba, tukumva ko u Rwanda rutagomba kuyoborwa n’abadutuka, abadufunga tuzira ubusa, bakatwicira mu mahanga no mu gihugu, tuzira gusa ko tunenga imiyoborere mibi yabo.

Muri iki gihe amashyaka menshi ni ayumva ko agomba gushyira hamwe. Ayo mashyaka yerekanye ko ashoboye gushishikariza Abanyarwanda bari mu mahanga guhaguruka, yerekana n’ubushake bwo kwitandukanya na politike ishingiye ku matiku, yerekana ko afite ubumenyi buhagije mw’isesengura ry’ibibazo u Rwanda rwanyuzemo. Ayo mashyaka kandi yerekanye ubushobozi bwo kumvisha Abaturarwanda ko basangiye amateka, umuco n’igihugu, ko bagomba gufatanya bakacyubaka, bakagiteza imbere bakoresheje ubwenge, bagashyiraho politike ishingiye k’ukwishyira-ukizana mu butabera, aho gushingira ku moko n’uturere.

Birazwi kandi ko amwe muri aya mashyaka YATANZE IBITAMBO by’imfungwa, andi agatanga ibitambo by’abishwe bunyamaswa, baguye ku rugamba rwo gushakira Abanyarwanda amahoro arambye na demokarasi.

IGIHE KIRAGEZE ko twereka Abanyapolitike bacu bafunzwe ko tutabibagirwa, kandi ko abapfuye bishwe n’abayobozi babi b’u Rwanda batazafatwa nk’abapfiriye ubusa. Ni inshingano dufite yo kububahiriza, tugakomeza inzira y’ukuri bazize. Tuzabishobozwa no gushyira hamwe, tugamije guhindura imiyoborere y’ u Rwanda, kugira ngo ishingire kuri demokarasi mu bwisanzure bwa buri wese.

IGIHE KIRAGEZE ko Abanyarwanda bari mu mashyaka akorera hanze babona ingufu zo kwirwanaho, ntibakomeze kwicwa baraswa nka Colonel Theoneste Lizinde, Seth Sendashonga, cyangwa bakicwa banizwe nka Colonel Patrick Karegeya, tutibagiwe n’abagiye barigiswa nka Colonel Augustin Cyiza, Depite Dr Léonard Hitimana, n’abandi benshi.

IKI NI IGIHE CY’IBIKORWA 
Igihe cyo gukoma akamo gusa no kuganyira amahanga, buri shyaka ribikora ku giti cyaryo, icyo gihe kirarangiye. Ubu igikwiye ni ugushyira hamwe, tugahuza imbaraga dufite, tugahuza umugambi, tugatangira ibikorwa bifatika byaha ikizere Abanyarwanda babuze kivurira, tutabangamiye ubwigenge bwa buri shyaka.

Kubera izo mpamvu zose n’izindi zitavuzwe, ndasaba nkomeje abayobozi b’amashyaka twavuganye muri iyi minsi ishize ko twemeranya nta shiti, nta buryarya, nta bwikunde no kwiyemera, ko muri ibi bihe bitoroshye, inyungu z’igihugu zidutegeka gufatanya. Igihe kirageze cyo KWANGA KWICWA ntacyo tugezeho.
Bityo mureke duhurire mu NAMA KAMINUZA tugomba kuzavamo twumvikanye kandi dushyizeho UBURYO BWO GUKORERA HAMWE, TUDAHEJE N’ANDI MASHYAKA AZAZA ATUGANA.

Kubera ko byihutirwa cyane, twatangirira kuri aya mashyaka icumi akurikira, nkaba nsabye abayobozi bayo kwitabira iyi mpuruza bashishikaye :
1. Amahoro People’s Congress (APC)
2. Convention Nationale pour la République (CNR-Intwari)
3. Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi)
4. Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR)
5. Pacte Démocratique du Peuple (PDP)
6. Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure)
7. Parti Social (PS-Imberakuri)
8. RUD-Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi
9. Rwanda National Congress (RNC)
10. Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza)

Amahoro i Rwanda, n’ubumwe bw’amashyaka mu mahanga !
Faustin TWAGIRAMUNGU
Prezida w’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza