FLN iravuga ko abo u Burundi bwahaye u Rwanda atari abarwanyi babo!

Gen Jeva Antoine wa FLN mu mpuzankano za RDF

Yanditswe na Nkurunziza Gad

U Burundi bwahaye u Rwanda abo buvuga ko ari abarwanyi b’umutwe wa FLN nyuma y’iminsi micye narwo rutanze abantu 21 bakekwaho gukorera ibyaha bitandukanye muri icyo gihugu bakaruhungiramo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 19/10/2021 ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, inzego zishinzwe umutekano mu Burundi zahaye iz’u Rwanda abo zivuga ko ari abarwanyi 11 bo mu mutwe wa FLN bose ni ab’igitsina gabo.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu kwezi kwa munani uyu mwaka, u Rwanda rwahaye u Burundi abagabo babiri baivugwa ko bakoreye ibyaha mu Burundi bagacikira mu Rwanda. Tariki 30/7/2021 nabwo Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zashyikirije Leta y’u Burundi abavugwaga ko ari abarwanyi 19 bageze mu Rwanda tariki ya 29/9/2020 mu buryo ngo butemewe n’amategeko ku wa 29 Nzeri 2020.

Abo barwanyi bo bavuga ko ari abo mu mutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, ngo bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bafite intwaro nyinshi zirimo into n’inini. Bafashwe bamaze kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe, mu gice giherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Muri Kamena 2020 Leta y’u Rwanda yatangaje ko abarwanyi bivugwa ko baturutse i Burundi bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru. Muri Nzeri 2019 nabwo Leta y’u Rwanda yavuze ko inyeshyamba bivugwa ko ari iza FLN zagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda ngo zikabatesha bataragera mu gace gatuwe n’abasivili, icyo gihe nabwo bivugwa ko zateye ziturutse mu Burundi.

FNL yemeza ko atari ingabo zabo ahubwo ari impunzi zisanzwe

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FLN kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, umuvugizi wungirije wa FLN, S/Lt IRAMBONA Steven TAMBOULA aravuga ko abiswe abarwanyi 11 ba FLN ari impunzi z’abanyarwanda zishyigikiya FLN zashimutiwe i Burundi ku kagambane k’uwitwa Innocent Ramazani nk’uko ngo FLN yari yabitangaje mu itangazo yasohoye ku wa 25 Kamena 2021.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: “Ingabo za FLN zibabajwe cyane n’icyo gikorwa cyo gutanga impunzi binyuranyije n’amategeko agenga impunzi ku Isi, cyane cyane zishyikirizwa Leta y’abicanyi ba ruharwa bamariye abantu ku icumu barimbura imbaga isaga amamiliyoni y’inzirakarengane mu karere k’ibiyaga bigari nk’uko byemejwe kandi bigatangazwa n’impuguke za Loni muri Mapping Report.”

Muri iryo tangazo ariko FLN yemera ko mu bahawe u Rwanda harimo uwahoze muri FLN bigasobanurwa muri aya magambo: “Mu gihe ingabo za FLN zandika iri tangazo zimaze kumenya ko harimo uwahoze ari umurwanyi wa FLN mbere y’i 2019 nyuma akaza kugirwa umu déserteur kubera ibyaha bikomeye yakoreye Ingabo za FLN. Uwo ni uwitwa Major KUBWAYO Peter nawe akaba atari akibarizwa muri FLN. Abandi bo bari impunzi zisanzwe zahunze ubutegetsi bw’abicanyi bwa Paul Kagame.”

Muri iri tangazo ryayo kandi FLN yagize ibyo isaba igira iti: “Turasaba ubutegetsi bw’igihugu cy’u Burundi mu rwego rwo kwubahiriza uburenganzira bwa muntu gushyikiriza HCR na CICR urutonde rw’amazina y’izo mpunzi, kugirango babashe gukurikirana imibereho yabo kugirango imiryango yabo izajye imenyeshwa uko babayeho. Cyane ko bagiye guhimbirwa ibyaha nka Bwana Paul Rusesabagina cyangwa kuburirwa irengero nk’abandi bagiye babura muri ubwo buryo.”

Mu gusoza iri tangazo FLN ivuga ko yihanganisha miryango y’abajyanywe mu Rwanda ikanasaba abanyarwanda guhaguruka ngo uburenganzira buraharanirwa.

Perezida Kagame yarahiye ko atazatanga abashatse guhirika ubutegetsi i Burundi bacumbikiwe n’u Rwanda.

U Rwanda n’u Burundi bimaze iminsi biri mu nzira zo gushaka kuzahura umutekano wabyo wajemo igitotsi mu 2015, bikaba bivugwa ko u Rwanda rwari ku isonga yo gukoresha bamwe mu basirikare bakuru b’u Burundi ngo bahirike ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

Kuva ubwo, imipaka y’ibihugu byombi yarafunzwe, U Burundi busaba u Rwanda gutanga abashatse guhirika ubutegetsi bari ku butaka bw’u Rwanda, barimo abanyamakuru, abanyepolitike, n’abari mu mashyirahamwe adaharanira inyungu za politike.

Mu kwezi kwa Gatanu 2021, ubwo Perezida Kagame yaganiraga na Jeune Afrique yari yitabiriye Inama ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika, i Paris mu Bufaransa, yagarutse ku kifuzop cy’u Burundi cyo guhabwa abashatse guhirika ubutegetsi avuga ko u Rwanda rudashobora gutanga impunzi zarugannye zishaka gusama amagara yazo.

Ati “Bamwe mu bagerageje guhirika ubutegetsi mu Burundi banyuze mu Rwanda mbere yo gukomereza i Burayi. Aba barimo abasirikare bakuru, abadepite n’abaminisitiri. Abatari bafite andi mahitamo y’aho bakwerekeza, uyu munsi bahari nk’impunzi. Twabwiye u Burundi na Loni ko niba bashaka abo bantu tuzababaha ariko kizaba ari ikibazo kibareba. Ku bitureba twe ntidushobora gutanga abantu baje baduhungiyeho ahubwo icyo tugomba kwizeza ni uko mu gihe cyose bagihari nta n’umwe muri bo uzisuganyiriza ku butaka bwacu ngo atere u Burundi. Nihagira ushaka kubatwaka ngo abajyane i Burundi azirengera ingaruka. Twabibwiye Abarundi, ikindi bashaka ni iki?”

Perezida Kagame yibaza impamvu mu bagize uruhare muri iryo gerageza ryo guhirika ubutegetsi mu Burundi hari abaherereye mu Bufaransa, mu Bubiligi no mu bihugu bya muri Scandinavia nyamara Guverinoma y’u Burundi ikaba itarigeze isaba ibyo bihugu kubohereza cyangwa ngo ibigenere uko bibafata.