Gahunda ya Ingabire Victoire muri RIB yasubitswe

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Nyuma yo guhamagazwa n’urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ Madamu Ingabire Victoire yitabye ntiyabazwa kubera ko arwaye ‘grippe’ ikazasubukurwa ikindi gihe.

RIB yari yasabye Madamu Ingabire Victoire kwitaba Saa tatu n’igice zo kuri uyu wa kabiri tariki 19/10/2021.

Ingabire ukunze kumvikana avuga ko atajya agorana, iyo bamuhamagaye yitaba kandi ku gihe, nyuma yo kwitaba yanditse kuri twitter ati “Gahunda yo muri RIB irasubitswe kuberako ndwaye grippe. Izasubukurwa mu minsi iri imbere.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye ibinyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda ko, Ingabire yageze kuri RIB ku gihe yari yahawe, agasaba kuzabazwa ku wa Kane tariki 21 Ukwakira, 2021 ari kumwe n’Umunyamategeko.

Murangira ati “Yahageze ku masaha, asaba ko yabazwa afite Umwunganizi we mu mategeko, yabyemerewe kuko ni uburenganzira bwe. Azitaba ku wa Kane.”

Kuri iri hamagazwa rya Ingabire, RIB ivuga ko iri mu iperereza ku byaha bifitanye isano n’ifungwa rya bamwe mu bakorera ibiganiro kuri YouTube barimo Umuyobozi wa Umubavu TV bafunzwe mu Cyumweru gishize hamwe n’abandi bantu bakorana bya hafi na Ingabire Victoire.

Mbere yo kwitaba RIB hari ibyo Ingabire yari yatangaje

NK’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yatambutse, mu biganiro yahaye imbuga za Imbarutso ya Demokarasi na Pax TV zombi zikorera mu Rwanda, Ingabire yari yatangaje ko nta myigaragambyo cyangwa igisa nayo cyari giteganyijwe uriya munsi wa 14/10/2021, kuko nta no guhura imbonankubone cyangwa amaso ku yandi kwari bubeho.

Yagarutse kandi ku kibazo cy’iyiswe imyigaragambyo ngo yari gukorwa mu minsi ishize n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro (Bannyahe), bari gukorera ku rukiko bambaye ibirango bya DALFA. Ingabire avuga ko kuba bari bahisemo kwandika ubutumwa bwabo mu mabara y’icyatsi n’umweru ari ntaho bihuriye na DALFA Umurinzi, kuko badafite umwihariko ukumira abandi kuri ayo mabara. Yongeyeho ariko ko ashyigikiye umuhate wabo mu kurwanira ishyaka uburenganzira bwabo.

Yari yavuze kandi ko nta mpungenge atewe no kuba RIB yari bumusigarana kuko ntacyo yishinja, ariko ko binaramutse bibaye nta yandi mahitamo yaba afite, yabyakira, akabiburana.