Ibyavuzwe na INGABIRE Victoire mbere yo kwitaba RIB

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire arongera kwitaba urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa kabiri saa tatu n’igice nk’uko yabyitangarije ubwe nyuma yo guhamagazwa.

Uretse kuba mu butumwa bwe bwa Twitter yavuze ko azitaba nta kabuza, yongeye no kubishimangira mu biganiro yahaye bamwe mu basakaza amakuru n’ibitekerezo bakoresha imbuga za Youtube mu Rwanda. Ni mu biganiro yahaye imbuga za Imbarutso ya Demokarasi na Pax TV zombi zikorera mu Rwanda.

Ingabire Umuhoza Victoire asobanura ko insanganyamatsiko ya INGABIRE Day uyu mwaka yari “Umunyarwanda niyubahwe”. Akavuga ko ari igikorwa cy’amahoro kidafite ahantu na hamwe hari gutera intugunda cyangwa imidugararo muri rubanda.

Madamu Ingabire avuga kandi ko nta myigaragambyo cyangwa igisa nayo cyari giteganyijwe uriya munsi wa 14/10/2021, kuko nta no guhura imbonankubone cyangwa amaso ku yandi kwari bubeho. Yagarutse kandi ku kibazo cy’iyiswe imyigaragambyo ngo yari gukorwa mu minsi ishize n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro (Bannyahe), bari gukorera ku rukiko bambaye ibirango bya DALFA. Ingabirer avuga ko kuba bari bahisemo kwandika ubutumwa bwabo mu mabara y’icyatsi n’umweru ari ntaho bihuriye na DALFA Umurinzi, kuko badafite umwihariko ukumira abandi kuri ayo mabara. Yongeyeho ariko ko ashyigikiye umuhate wabo mu kurwanira ishyaka uburenganzira bwabo.

Kuba RIB yamusigarana nabyo yabivuzeho, avuga ko nta mpungenge afite zo kuba bamusigarana kuko ntacyo yishinja, ariko ko binaramutse bibaye nta yandi mahitamo yaba afite, yabyakira, akabiburana.

Kurikira birambuye ibiganiro byombi: