U Rwanda rwasobanuye icyatumye ingabo zarwo zihangana n’iza Congo-Kinshasa

Colonel Ronald Rwivanga, umuvuguzi w'ingabo z'u Rwanda

Yanditswe na Nkurunziza Gad

U Rwanda rwasobanuye ko abasirikare barwo binjiye ku butaka bwa Congo batabigambiriye bakurikiranye abacuruza magendu bakarenga metero ‘nke’.

Mu itangazo RDF yasohoye kuri uyu wa Kabiri, yavuze uko ngo byagenze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira, Ingabo z’u zikarenga umupaka zikajya guhangana n’iza Congo, ibi bikaba byaratumye abaturage bashya ubwoba bagakwirwa imishwaro.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda riragira riti “Inzego z’umutekano z’u Rwanda zakurikiranye abantu binjiraga mu gihugu mu buryo butemewe, bambukiye ku mupaka w’u Rwanda na RDC mu Kagali ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.”

“Inzego z’u Rwanda zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, zitabigambiriye zarenze metero nke ku butaka bwa RDC ubwo zari zikurikiranye abantu binjiraga mu gihugu bafite imizigo itarahise imenyekana kandi bigakekwa ko bitwaje intwaro.”

Iri tangazo rishimangira ko ko RDF na FARDC bafitanye umubano mwiza kandi bakomeje gufatanya mu bijyanye n’umutekano. Igiteye urujijo ariko, iri ntabwo risobanura niba hari imirwano yabayeho hagati yazo n’iza DR Congo.

Congo yemeza ko habaye imirwano

Umuvugizi w’igisirikare mu ntara ya Kivu ya ruguru Brig. Gen. Sylvain Ekenge kuwa mbere yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ‘kompanyi y’ingabo z’u Rwanda yinjiye ikagera mu birometero ku butaka bwa Congo.’

Ekenge yemeza ko habaye imirwano yatumye ingabo z’u Rwanda zisubira mu gihugu cyazo, ariko kandi ngo nta muntu wayiguyemo nubwo ngo hafashwe imbunda imwe ya AK 47 y’ingabo z’u Rwanda.

Yagize ati “Ntiwasobanura uko abasirikare bafite intwaro barenga umupaka bakinjira barasa[…]Turashaka ibisobanuro.”

Magingo aya, umubano w’u Rwanda na Congo –Kinshasa umuntu yavuga ko wari wifashe, kuva Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yagera ku butegetsi.

Ariko kandi mu myaka yashize hagiye habaho ubushyamirane bwa hato na hato bw’ingabo n’iza DR Congo cyangwa imitwe yitwaje intwaro iba muri icyo gihugu.