RD Congo: Abakekwa Gushaka Guhungabanya Umutekano Batawe muri yombi

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo

Muri Repubuliya ya Demokarasi ya Kongo amaperereza arimo gukorwa yerekanye ko hari ibimenyetso by’abafite intumbero yo guhungabanya umutekano w’igihugu. Leta ya Kongo yabivuze kuri uyu wa kabiri, inyuma y’ifatwa ku munsi wa gatandatu ry’umujyanama udasanzwe wa Perezida mu by’umutekano.

Francois Beya, yari azwi ko afite uruhare runini mu bijyanye n’umutekano w’icyo gihugu, yatawe muri yombi ku wa gatandatu, igihe Perezida Tshisekedi yari mu nama y’ubumwe bwa Afrika i Addis Abeba muri Etiyopiya.

Umuvugizi wa Perezida Felix Tshisekedi, Tharcisse Kasongo Mwema, yavugiye kuri tereviziyo ya leta ko amaperereza agikomeje kandi arimo gukorwa ku nzego zitandukanye. Yasabye abakongomani kuguma batekanye.

Itabwa muri yombi rye ryabyukije imyigaragambyo mu gihugu hamwe n’ubwoba ko leta ya Kongo ishobora guhungabana.

Mu ijambo ryo kuri uyu wa kabiri, umuvugizi wa perezida, yavuze ko uzagerageza guhungabanya inzego z’igihugu zaciye muri demokarasi atazigera yihanganirwa.

AFP