Gen Fred Ibingira yaba ari amahoro?

Gen Ibingira ahererekanya ububasha na Gen Major Aloys Muganga ubwo yavaga ku buyobozi b'Inkeragutabara

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Gashyantare 2019 i Gako mu Bugesera habaye inama yahuje Perezida Kagame n’abasirikare bo mu rwego rwo hejuru barenga 1000.

Iyi nama isanzwe iba akenshi rimwe mu myaka 2, Perezida Kagame yayitabiye yambaye imyenda ya gisirikare nk’uko abiharaye muri iyi minsi.

Muri iyi nama hagaragayemo abasirikare bakuru benshi baba ari abakiri mu gisirikare kugeza kubagiye mu za bukuru nka ba Brig Gen Wilson Gumisiriza n’abandi

Ariko umuntu ntabwo yabura kwibaza impamvu abantu bamwe bari basanzwe bakomeye mu gisirikare n’ubwo bagiye mu za bukuru batagaragaye natanga urugero rw’abantu nka Gen Fred Ibingira, Gen Major Jack Nziza cyangwa Gen Rugumya Gacinya.

Uwo benshi bibajijeho cyane ni Gen Fred Ibingira umaze iminsi agaruka mu biganiro byinshi abantu bahwihwisa mu Rwanda cyane cyane mu bantu bari hafi y’igisirikare cya RDF.

Umwe mu bahoze mu gisirikare cya RDF yabwiye The Rwandan ko yabonye amakuru avuga ko Gen Ibingira ajya kuvanwa ku buyobozi bukuru b’Inkeragutabara agasimbuzwa Gen Major Aloys Muganga, yari asanzwe atarebwa neza ibukuru.

Uwo twaganiriye akomeza avuga ko ngo byahumiye ku mirari ubwo umugore wa Gen Ibingira yafatirwaga ku kibuga cy’indege i Kanombe agiye gusura umwana wa Ibingira (yabyaye hanze mbere) wiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakamwambura na passport bakamusubiza inyuma kandi ibyo byose byabaye Gen Ibingira ahibereye yamuherekeje, birangiye basubirana mu rugo!

Ayo makuru akomeza avuga kandi ko kugira ngo umugore wa Ibingira afate icyemezo cyo kujya gusura abana ubwe, byari byakurikiwe no kubuza abana kuza kubasura ahubwo akaba ariwe ubasanga iyo bari. Ibi rero hakaba hari ababibonyemo nk’ikimenyetso cy’uko Gen Ibingira yaba arimo ahungisha abo muryango we.

Undi muntu waganiriye na The Rwandan yayitangarije ko yatunguwe no kutabona Gen Ibingira mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’intwali wahuje Rayon Sport n’ikipe ya gisirikare APR FC, iyo kipe kandi Gen Ibingira akaba ayibereye umufana ku buryo atari gusiba uriya mukino wa nyuma nta mpamvu ifatika ibimuteye.

Ibi byose bikaba byatuma umuntu akeka ko Gen Ibingira yaba afite ikibazo muri iyi minsi gituma atagaragara mu bintu bikomeye nka biriya ubundi atajyaga asiba.

Turacyakurikirana!