Gisagara: Umurambo w’uwazize impanuka iherutse ku Kicukiro wataburuwe n’abajura

Abantu bataramenyekana bataburuye umurambo wa Nshimiyimana Gilbert wari ushyinguye mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara bawuvana mu isanduku, bakeka ko hari imari idasanzwe bamushyinguranye.

Nshimiyimana ni umwe mubazize impanuka y’ikamyo iheruka kubera ku Kicuriro mu mujyi wa Kigali tariki ya 10 Kamena. Ubwo rero yazanwaga gushyingurwa aho akomoka, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu yashyinguwemo hari abaraye bamutaburuye bashaka kwiba isanduku yashyinguwemo.

Abaturage bavuga ko abo bantu bamennye beto bakiba amashuka n’imyenda umurambo wari ushyinguwemo mbere yo guteshwa bagahita biruka.

Inkuru irambuye>>>