Gusaba irekurwa rya Bwana Icyitonderwa Jean Baptiste

 

                                                                                                                                                                         Kuwa 24 Gashyantare 2013

 RWANDA YOUTH FOR LEADERSHIP AND CHANGE INITIATIVE (RY4LCI)

 UFATANYIJE NA BAMWE MU BANYESHURI BIGA N’ABARANGIJE

AMASHURI MAKURU NA KAMINUZA BANDIKIYE LETA KUWA 17 NZELI 2013

Email: [email protected]

Website: www.impinduka.com

                                                                                               Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u  Rwanda

                                                                                                KIGALI – RWANDA

IMPAMVU:  Ibaruwa ifunguye yo gusaba irekurwa rya  Bwana Icyitonderwa Jean Baptiste  ufunzwe no guhagarika ihigwabukware n’iterabwoba ry’abanyeshuri biga n’abize muri kaminuza n’amashuri makuru bandikiye guverinoma y’u Rwanda ku itariki ya 17 nzeli 2013.

                                                                                                 Nyakubahwa  Perezida wa Republika y’ u Rwanda, Umuryango w’urubyiruko uharanira imiyoborere myiza n’impinduka ,Rwanda Youth For Leadership and Change Initiative (RY4LCI) ku bufatanye n’abanyeshuri  biga n’abarangije amashuri makuru na kaminuza bandikiye minisitiri w’intebe  kuwa 17 Nzeli 2013,

Kuva twandikiye Minisitiri w’intebe twahohotewe ku buryo butandukanye, bamwe barashimuswe abandi baburirwa irengero. Abandi nabo bahunze igihugu ku bw’umutekano wabo. Nyakubahwa Perezida, muribuka ko twabasaga kurenganurwa ku ivangura twagiriwe mu mashuri makuru na za kaminuza aho benshi badafashwa na FARG bahagarikiwe inguzanyo ya buruse bahabwaga ku mpamvu zitumvikana na gato.

Bamwe mu bafashwe kandi bagaragaye muri icyo gikorwa cyo kwandikira Minisitiri w’intebe bajyanywe ku ngufu mu  makambi ya gisirikare gukora imyitozo yari igamije gufasha M23 no guteza umutekano muke mu karere hakoreshejwe ikoranabuhanga, bafatanyije n’urundi rubyiruko basanze muri izo nkambi. Icyaha cyonyine uru rubyiruko ruzira ni ukuba barandikiye guverinoma muyoboye kuwa 17 Nzeli 2013.

Nyakubahwa Perezida, twandikira Ministiri w’intebe twasabaga guverinoma  guha buruse abanyeshuri bose ba kaminuza hatagendewe ku ivangura iryo ariryo ryose. Aho gushyira mu bikorwa ibyo twasabye  ahubwo inzego z’umutekano  zihutiye kuduhiga ndetse na minisitiri w’intebe ahakana ko ibaruwa itanditswe natwe.

Nyakubahwa  Perezida tukaba tubandikiye tubasaba  gukoresha ubushishozi n’ububasha mufite   mugafungura Bwana Icyitonderwa Jean Baptiste ndetse mukanahagarika ihigwabukware n’iterabwoba rikomeje gukorerwa abanditse iyo barwa.

Nyakubahwa  Perezida, muri iyo baruwa twanditse munafitiye kopi twabasabaga guha uburenganzira n’amahirwe angana mu kwiga ku bana b’ u Rwanda hadashingiye ku byiciro byiswe iby’UBUDEHE Leta yakoze kuko byagaragaye ko bitakoranywe ubushishozi kandi byagiye bikoreshwa mu kurenganya abanyarwanda b’ingeri zitandukanye cyane cyane nko mu rwego rw’ubuzima  n’ahandi.

Nyakubahwa Perezida, dushingiye ku ihohoterwa ryadukorewe ririmo gukubitwa, gutukwa, gufungwa  ndetse bamwe mu bari bahagarariye abandi  nka Bwana Icyitonderwa Jean Baptiste, Bwana Ntakirutimana Emmanuel, Bwana Hitimana Samuel na Bwana Ntavuka Martin bahohotewe cyane bikabije nyuma bakaza guhimbirwa ibyaha bagashyikirizwa urukiko rw’ibanze rwa Gasabo aho ubushinjacyaha bwavugaga ko twateguye imyigaragambyo itemewe n’amategeko nyuma urukiko rugasanga byari ibinyoma rugasaba irekurwa ryako kanya ryabo ku itariki ya 26 Nzeli 2013.

Nyuma yiryo rekurwa habayeho ihigwabukware ndetse n’iterabwoba  ryakozwe n’inzego za police kuri buri muntu wasinye kuri iyo baruwa ndetse bamwe bagiye baburirwa irengero.  Ntibyagarukiye aho kuko ku itariki ya 05 Ugushingo 2013 police ya Remera yongeye gutumiza abarekuwe  aho uwaje kwitaba Bwana ICYITONDERWA Jean Baptiste yaje guhita afungwa ndetse agahimbirwa ibyaha bavuga ko ibaruwa twanditse yari impimbano ko ndetse ariwe wayisinye agambiriye imyigaragambyo nk’umwe mubayobozi ba politike.

                                                                                    Nyakubahwa  Perezida, twebwe  MUSHIMIYIMANA Michel, NGANJI Alype, IRAKOZE Jany Flora ndetse n’abandi basinye ibaruwa twandikiye guverinoma muyobora batashatse ko amazina yabo agaragara muri iyi baruwa ku mpamvu z’umutekano wabo,  turabasaba kurenganura mugenzi wacu Bwana Jean Baptiste ICYITONDERWA ukomeje kuborera muri gereza kuko arenganywa akarekurwa ntayandi mananiza ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo twasabye guverinoma muyoboboye ku itariki ya 17 Nzeli 2013. Ikindi turabasaba guhana mwihanangirije abayobozi bose bagize uruhare mu ikubitwa, ifungwa n’iyicarubozo ryadukorewe batuziza  uburenganzira bwacu bwo kuvuga icyo dutekereza nkuko tubyemererwa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda.

                                                                                   Nyakubahwa perezida, turabasaba na none ubuyobozi bwanyu guha umudendezo abanyarwanda  bakishyira bakizana mugushaka icyateza imbere igihugu. Twumva ko uburezi bubereyeho kwigisha urubyiruko ruvamo abagabo bashoboye gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu.   Dushaka  kuba ibisubizo by’ibibazo igihugu cyacu  gifite ariko kugira ngo tugere aho dukeneye ubufasha bwa guverinoma.

Turizera neza ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza by’ abana barwo, kandi abazayobora u Rwanda rw’ ahazaza uko bafatwa ubu niko u Rwanda rwejo narwo ruzaba rumeze. Niba Leta ibayobora ibarenganya nabo niko bazarenganya abo bazayobora kuko nta buryohe bwo kwishyira ukizana no kubaha uburenganzira bwa muntu bazaba baramenye nkuko mu Kinyarwanda baca umugani ngo: “Ntawe utanga icyo atagira”.

Kubw’ibyo rero dufatanye twubake u Rwanda ruzira akarengane akariko kose, twimakaze ubw’isanzure n’ubutabera  kandi twirinde ivangura iryo ariryo ryose mubana b’u Rwanda kugira ngo twubake ejo hazaza hazaba haboneye buri munyarwanda wese.

Nyakubahwa Perezida, tubaye tubashimiye ishyira mu bikorwa by’ubusabe bwacu!

Mugire amahoro y’Imana !

Rwanda Youth For Leadership and Change Initiative (RY4LCI) n’abanditse ibaruwa yo kuwa 17 Nzeri 2013

MUSHIMIYIMANA Michel

Uwashinze RY4LCI akaba n’umwe mubanditse bakanasinya ibaruwa yo kuwa 17 Nzeli 2013.

Bimenyeshejwe:

-Nyakubahwa Minisitiri w’intebe,

-Nyakubahwa perezida w’inteko ishingamategeko umutwe wa Sena

-Nyakubahwa Perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite

-Nyakubahwa Minisitiri w’uburezi

-Nyakubahwa Minisitiri w’ubutabera

-Nyakubahwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu

-Nyakubahwa umuvunyi mukuru

-Nyakubahwa Madame uyobora komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu

-Banyakubahwa  muhagarariye ibihugu byabo mu Rwanda (bose)

-Banyakubahwa mu hagarariye imiryango itegamiye kuri Leta

-Banyakubahwa muhagarariye imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa Muntu