Gutsindwa kwa Arsenal kwavugishije Kagame

Yanditswe na Arnold Gakuba

Inkuru dukesha ikinyamakuru “Les Sports” yasohotse kuri uyu wa 14 Kanama 2021, irerekana ko gutsindwa kw’ikipe ya Arsenal, iterwa inkunga n’u Rwanda/Paul Kagame, byatumye avugishwa nako avuga menshi. Benshi bakaba bibaza icyateye Paul Kagame kuvuga byinshi abitewe no gutsindwa kwa Arsenal.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, habaye umukino wahuje ikipe ya Bentford n’iya Arsenal, umukino ukaba warangiye Bentford itsinze ibitego 2 ku busa bwa Arsenal (2-0). Uyu mukino ukaba wavugishije menshi abafana ndetse n’abaterankunga b’ikipe ya Arsenal, barimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. 

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aranenga cyane ikipe ya Arsenal atera inkunga aho agira ati “Abafana ntibakwiriye kumenyera ibi“. 

Ku wa gatandatu tariki ya 14 Kanama 2021, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, umuterankunga w’imena  w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yarakariye abakinnyi b’iyo kipe bahawe izina rya “Gunners” mu rurimi rw’Icyongereza bishatse kuvuga “Intwari” ugenekereje mu Kinyarwanda, imvugo ikoreshwa mu mupira, nyuma yo gutsindwa na Brentford mu mukino wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere. Paul Kagame arahamagarira abamushyigikiye “kutemera cyangwa gushyigikira iyo myirwatire mibi yagaragaye kuri iyo kipe“. Aho bukera Arsenal irahindurirwa izina yitwe “Gooners” mu rurimi rw’Icyongereza bishatse kuvuga “Ibigwari” ugenekerereje. 

Nk’uko yabitangarije ku rubuga rwe rwa Twitter, Paul Kagame yagize ati “Ntabwo tugomba kwiregura cyangwa gushyigikira ubugwari. Ikipe igomba kubakwa kugira ngo batsinde byanze bikunze. Gutsindwa bigomba kutazasubira.” . 

N’uburakari bwinshi, Paul Kagame yatangaje aya magambo “OYA, abafana ba Arsenal ntidukwiriye kumenyera ibi!!! Ndavuga ko nk’umuterankunga wa Arsenal impinduka zafashe igihe kirekire cyane.” Agaruka ku gushaka abakinnyi bashya, yongeyeho ati “Hashize imyaka myinshi habaho kuzamuka no kumanuka, ntitugikenye gusubira inyuma ubu. Ese habaho gahunda nziza?” Yashoje agira ati “Nzi neza ko twese tuzi abaremerewe n’umutwaro. Ndizera ko n’abo babizi, cyangwa babyemera !!!“. Aha yashakaga kuvuga cyane abaterankunga b’iyo kipe, nawe abarizwamo. 

Brentford yazamuwe mu ntera, yari imaze imyaka 74 itari mu Cyiciro cya mbere, yarushije Arsenal ku bitego 2-0, kandi yaraje ku mwanya wa munani muri shampiyona ishize.

Paul Kagame akunze kwerekana icyo atekereza ku mikorere y’ikipe akunda mu nama za politiki cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. U Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa wa Arsenal mu by’ubukerarugendo mu mwaka wa 2018, aho abakinnyi bakoze ikirango cyitwa “Visit Rwanda”(Sura u Rwanda) kigaragara ku myenda yabo bambara mu gihe cy’imikino. Ibi Paul Kagame akaba yarabikoze kugirango abone amadovize muri ba mukerarugendo dore ko nawe yishyura akayabo kagera ku mapounde miliyoni mirongo itatu (£30,000,000) buri mwaka.

Amasezerano y’imyaka itatu u Rwanda rufitanye na Arsenal agamije gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari muri iki gihugu giherereye muri Afurika y’Iburasirazuba. Ibya Paul Kagame byose ni imibare, ashobora kuba yabonye ko gutsindwa kwa Arsenal bishobora kumuzanira igihombo maze ayo yayishoyemo ntamugarukire. Twibutse ko, u Rwanda/Paul Kagame rushora akayabo kangana gatyo muri Arsenal, nyamara hari abanyarwanda benshi bicwa n’inzara kubera kugarizwa n’ubukene.