Uganda na Tanzaniya mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba mu karere 

Yanditswe na Arnold Gakuba

Uganda na Tanzaniya byigemeje gukorana mu kurwanya iterabwoba mu karere, nk’uko bitanganzwa n’Ikinyamakuru “Chimpreports” kuri uyu wa 20 Mutarama 2022.

Mu mwaka wa 2020, ba Ministiri b’Ingabo b’ibihugu byombi, Uganda na Tanzaniya, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gushimangira ibyo kwirinda. Guhera ubwo, Uganda yashyizeho itsinda rya Komite y’umutekano ihuriweho na Leta zombi, rigizwe n’abantu batanu, ngo rishyire mu bikorwa ayo masezerano. 

 Mu nama ya Komisiyo ihoraho ihuje ibihugu byombi yabereye Kampala ku wa gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, Ministiri w’umutekano wa Uganda uri mu kiruhuko cy’izabukuru Maj. Gen. Jim Muhwezi yerekanye ko Uganda ishaka gukorana na Tanzaniya kugirango bahashye iterabwoba ribugarije. Mu gihe yaganiraga n’itsinda rya Tanzaniya ryari riyobowe na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga Liberata Mulamuka, Muhwezi yagize ati: “Ndifuza ko abagize Komite y’umutekano ihuriweho na Leta zombi bashyira imbaraga mu kurwanya iterabwoba mpuzamahanga rya Leta ya Kiyisilamu na ADF“.

Itsinda rya Tanzaniya ryakirije yombi icyifuzo cya Muhwezi. Komisiyo ihoraho ihuriweho b’ibihugu byombi irimo Ministiri w’Ingabo wa Tanzaniya Stergomena Tax, Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Jeje Odongo ndetse n’uw’ibikorwa remezo Gen. Katumba Wamala. 

Ibyo bikorwa byaje mu gihe Leta ya Uganda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya ADF mu burasirazuba bwa DR Congo, kandi abarwanyi bashamikiye kuri Leta ya Kiyisilamu bakaba babarizwa muri Kivu y’Amajyaruguru na Mozambique, igihugu gihana imbibi na Tanzaniya. 

Muri Uganda, mu mwaka wa 2021,  abarwanyi 12 ba ADF bamaze kwicwa abandi 113 batabwa muri yombi. Perezida Museveni wa Uganda aherutse gutangaza ko ibyihebe bya ADF byakoreye umutungo mwinshi w’amafaranga mu burasirazuba bwa DR Congo, bityo akaba ariyo bakoresha batera inkunga ibikorwa by’iterabwoba muri DR Congo, Uganda  ndetse na Mozambique. 

Museveni abona ko abayobozi b’ibihugu by’Afrika bishyize hamwe, nta mutwe w’iterabwoba bananirwa kurwanya. Aragira ati: “Abayobozi b’ibihugu bya Afrika twishyuze hamwe nta kibazo na kimwe cy’iterabwoba cyangwa cy’umutekano tutakemura. Ukwishyirahamwe kwa Uganda na DR Congo ni urugero rwa hafi.

Mu mwaka wa 2013, DR Congo yagerageje kurwanya inyeshyamba za ADF, nyuma umuyobozi wayo Jamil Mukulu ahungira muri Tanzaniya aho yaje gufatirwa muri 2015 maze yoherezwa muri Uganda ngo ashyikirizwe ubutabera. Kuva icyo gihe, ADF yagabye ibitero bikomeye muri Uganda ku magereza, inzego umutekano ndetse n’ingabo mpuzamahanga. 

Mu Ukwakira 2020, umutwe wa ADF wagabye igitero kuri gereza ya Kangbayi muri Beni mu mugambi wayo wo gufunguza abarwanyi ba ADF ndetse no kureshya bashya bo kuwinjiramo. Imfungwa zigera kuri 1,300 zikaba zarafunguwe icyo gihe. Ikindi kandi, abarwanyi ba ADF bagabye ibitero byinshi ku mutwe w’Umuryamgo w’Abibumbye ushunzwe kubungabunga amahoro muri DR Congo (MONUSCO). Muri 2017, ADF yagabye igitero kuri MONUSCO ahitwa Semuliki maze abaririkare 15  ba Tanzaniya bari mu bashinzwe kubungabunga amahoro b’Umuryango w’Abibumbye bahasiga ubuzima abandi 53 barahakomerekera. 

Muri icyi cyumweru, perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yohereje Ministiri w’Ingabo wa Uganda Bamulangaki Ssempijja guha ubutumwa budasanzwe perezida wa Tanzaniya Hassan Suluhu ku bijyanye n’ibikorwa by’ingabo za Uganda muri Kivu y’Amajyaruguru muri DR Congo.