Dushyigikiye gahunda yo kwibuka n'abazize Coup d’Etat yo mu 1973: Padiri Thomas Nahimana

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

Dushyigikiye gahunda yo kwibuka n’abazize Coup d’Etat yo mu 1973.

Mu nama yayo isanzwe, ikorwa buri minsi 15, Ikipe Nyobozi yaguye y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, yateranye ku cyumweru taliki ya 3/8/2014, yasuzumye ingingo zinyuranye zari ku murongo w’ibyigwa ariko biza kuba ngombwa gutinda, ku buryo budasanzwe, ku kibazo kijyanye n’ukwibuka abenegihugu bazize Coup d’Etat yo muri Nyakanga 1973.

Nyuma y’impaka ndende ariko zubaka, byabaye ngombwa gutumira mu nama yacu umuhanga mu by’amateka y’u Rwanda kugira ngo atwongerere urumuri ku byabaye mu 1973 no ku byiswe“ikibazo Kiga-Nduga” cyakomeje gucamo ibice Abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu, kikaba cyaranakomeje kugira ingaruka nyinshi mbi ku mateka y’igihugu cyacu.

Mu gusoza iyo nama, twafashe imyanzuro itandatu ikurikira twifuje gutangariza Abanyarwanda:

1.Nk’uko Amashyaka ya “Nouvelle Generation” aherutse kubitangamo urugero ubwo yashishikarizaga Abanyarwanda gutsinda ipfunwe n’ubwoba bakitabira amasengesho yo “Kwibuka ku mugaragaro Abanyarwanda bose bishwe”(Abahutu n’Abatutsi), icyo gitarane kikaba cyarabereye i Buruseli taliki ya 17/5/2014 : turasanga imiryango y’abishwe bazira Coup d’Etat yo muri Nyakanga 1973, bafite uburenganzira busesuye bwo kwibuka ababo mu buryo bwose bifuza, haba mu gukoresha ibiterane by’amasengesho, ibitaramo byo kuyaga, ibiganiro mbwirwaruhame…. Bipfa gukorwa mu bwitonzi, hatagamijwe gushyushya imitwe no gusenya.

2. Twunamiye tubikuye ku mutima Perezida Geregori Kayibanda n’ abanyapolitiki bose bishwe bitari ngombwa kuko ari abagabo b’intwari bigomwe byinshi, bakarwanya ingoma ya Cyami na gihake, bakayitsinsura biyushye akuya bityo bagasubiza abari “Abaja” uburenganzira bwo kuba Abenegihugu bishyira bakizana, muri Repubulika.

3. Turasaba Abanyarwanda bose muri rusange, ko bakwishakamo UBUTWARI bwo gutera intambwe yo kwakira amateka y’u Rwanda uko ari, kabone n’iyo adashimishije. Bityo tukaba dusanga  ko muri iyi minsi ibanziriza ririya koraniro ryo ku ya 16 Kanama 2014 ndetse na nyuma yaryo , hakwiye kubaho ibiganiro byimbitse n’impaka zubaka kuri Coup d’Etat yo muri Nyakanga 1973, intandaro yayo ,uko yakozwe n’ingaruka zayo, kandi ikibazo “Kiga-Nduga” kikaganirwaho mu bwitonzi, hatagamijwe guteranya abantu, ahubwo hashyizwe imbere kongera kubaka ubumwe.

4. Mu kuganira ku bwicanyi bwahitanye intwari za Repubulika ya mbere ntihakwiye kwibagirana ibyiza Repubulika ya kabiri yagejeje kuri rubanda n’intambwe nto zaba zaratewe mu gushaka uko icyo ikibazo cyakemuka.

5. Turashishikariza urubyiruko rutigeze rumenya amavu n’amavuko y’ikibazo cyiswe “Kiga-Nduga” ko batagomba gutinya kumenya “uko byagenze”,kugira ngo bibafashe kumenya uko batanga umuganda wabo mu kubaka  ubumwe buzashingirwaho UGUFATANYA   mu rugamba rwo guhirika Ingoma y’iterabwoba ya FPR- Inkotanyi, ifitanye isano rikomeye n’iya Gihake abo twibuka bari barasezereye ngo igende nk’ifuni iheze.

6. Turashishikariza Abataripfana bose b’ Ishyaka Ishema n’abandi Banyarwanda bose b’umutima mwiza ko bashyigikira Ikoraniro rizabera i Buruseli taliki ya 16 Kanama 2014 kandi bakihatira kuryitabira.

Harakabaho u Rwanda rwubakiye ku ndangagaciro z’Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya ibyiza by’igihugu.

Bikorewe i Paris, taliki ya 4 Kanama 2014

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA