HARI UBUTUMWA BWA RNC BURI GUSHYIRWA HOSE MURI KIGALI.

Amakuru aturuka mu bantu batandukanye bari i Kigali, ni uko inama z’abayobozi zabaye nyinshi ndetse hongerwa n’abasirikare benshi bambaye gisivili mu mirenge yose y’Umugi wa Kigali, kuko hashize iminsi itatu ikurikirana, hagaragara impapuro ziriho ubutumwa bw’Ihuriro Nyarwanda – RNC. Abo bongerewe rero ngo ni abashinzwe gushakisha abarimo gutanga izo mpapuro.

Umwe mu batanze amakuru aragira ati: ” ejo kuwa mbere, muri gare ya Nyabugogo habaye udutsiko tw’abazunguzayi n’abagenzi turimo dusoma impapuro zari nyinshi muri gare routière (aho abagenzi bategera imodoka), nyuma hajemo abashinzwe umutekano maze batangira kuzitoragura hose n’igihunga cyinshi, ari nako bazishikuza abari kuzisoma; ku buryo hari n’abahaswe ibibazo igihe kirekire” yakomeje agira ati:“wabonaga abazisoma bose bafite ibyishimo ku maso bigaragara ko bategereje uwabarokora igitugu cya FPR kuko hari n’umukecuru ngo wagiye avuga ngo tubafatiye iry’iburyo nibaze, ngo Jenerali Kayumba nabatabare kuko barambiwe gusenyerwa, kunyerezwa no kwicwa bya buri munsi”

Undi nawe ati: “nabyutse njya ku murenge wa Kimisagara, maze nsanga abantu bongorerana ko abayobozi bose bashyizwe mu nama yihutirwa ku kibazo cy’impapuro z’ubutumwa bwa RNC ngo kuko bakeka ko Abayoboke ba RNC bamaze kuzura umujyi wa Kigali”

Amakuru twahawe ni uko uretse ku mirenge ngo no mu tubari ntihatanzwe; urugero ngo ni ku kabari kitwa “Rosty Club” kari mu Centre ya Remera ahegereye ahitwa “Kisimenti” aho abakiriya bafataga icyo kunywa banasoma rwihishwa ubutumwa bwa RNC, barangiza bakagenda babuhererekanya.

Umukunzi wacu kandi yabashije kumenya umwe mu Bayobozi ba rimwe mu Matsinda y’Ihuriro Nyarwanda ari i Kigali, amubwira ko bafite amatsinda menshi kandi arimo Abasirikare n’Abapolisi Bakuru n’Abato (abakiri mu kazi ndetse n’abasezerewe), Abasivili benshi biganjemo urubyiruko rwarangije amashuri n’abayakirimo na rubanda rwose rufite inyota yo kuva mu karengane bashyizwemo n’umunyagitugu Kagame Paul na FPR ayoboye, imyaka 25 ikaba ihagije ngo bivune ubwo butegetsi bwica, bwiba, bubeshya, butekinika, bukanyiza bunyunyuza rubanda.

Ku bw’amahirwe uwo muyobozi wa rimwe mu matsinda ya RNC i Kigali, akaba yamuhaye kopi nyayo y’ubutumwa bari gutanga uko bumeze kugira ngo n’abatabubonye babusome neza.

Erega Revolusiyo y’abaturage yaratangiye, ahubwo reka nisabire abo Banyarwanda bose baba Abasirikare, Abapolisi, Abasivili, Inkumi n’Abasore, gukomeza gukora icyo bashoboye cyose mu ibanga, kugera igihe umunsi ntarengwa uza kugera maze ingoma y’igitugu cya Kagame Paul ikaba amateka.

Harakabaho Abanyarwanda Bisanzuye!

Pierre Nahayo
Rwamagana