ISHYAKA ISANGANO-ARRDC RIHAMAGARIRA ABAYOBOKE BARYO, ABANYARWANDA BOSE N'INCUTI ZABO MURI RUSANGE KWANGA KUGURA IBICUZWA BIKORWA N'INGANDA Z'AGATSIKO.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDAKAZI N’ABANYARWANDA BINYUJIJWE KU BANYAMAKURU

Banyarwandakazi, Banyarwanda dukunda,

Ubuyobozi Bukuru bw’Ishyaka ISANGANO-ARRDC burasaba Abayoboke baryo aho bari hose mu Rwanda no ku migabane itandukanye kw’isi, burasaba kandi Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda ndetse n’incuti zabo  kwifatanya n’abandi banyarwanda batangije igikorwa cyo kwanga kugura ibicuruzwa biva mu nganda z’Agatsiko ka P. Kagame na FPR ye.

Muri ibyo bikorerwa muri izo nganda twavuga amazi, imitobe, amata, yawurute n’ibindi bikorwa n’Uruganda Inyange, hakaba agashya, akabanga, urwibutso, bikorwa na Nyirangarama (nawe uzwiho ko ibikorwa bye ubu biri mu maboko y’agatsiko, we akaba ari agakingirizo) hakaba isombe, ifu y’imyumbati bikorwa n’amasosiyete y’Agatsiko nka Kinazi n’abandi. hari kandi icyayi n’ikawa bitunganyirizwa mu nganda zaguzwe n’Abanyagatsiko, ndetse  n’ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha bikorwa na Bralirwa nayo yigaruriwe n’Agatsiko, tutibagiwe n’ibindi bicuruzwa muzi byaba ibiribwa cyangwa ibikoresho muramutse mubiretse ubuzima bugakomeza.

Impamvu iduteye kubashishikariza iki gikorwa ni uko amafaranga hafi 90% ava muri ubu bucuruzi yinjira mu mifuka y’Agatsiko kiyemeje gukomeza gutsikamira u Rwanda n’Abanyarwanda.  Bityo rero, nubwo dutekereza ko iki gikorwa ari nk’igitonyanga mu nyanja dukurikije ko ibifaranga byinshi agatsiko kigwijeho biva ahanini mu mabuye ya Coltan n’andi mabuye y’Agaciro kiba mui Kongo no mu Rwanda rwacu, ariko mu rwego rwa Politiki tuzi neza ko nimwitabira iki gikorwa bizagira ingaruka zikomeye kandi nziza mu nzira z’impinduka yo guharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda.

Twiseguye ku bacurazaga ibi bicuruzwa batari bazi neza ko biteza imbere Agatsiko. Abo bizagiraho ingaruka mu bucuruzi tubasabye kubyihanganira no guhita bitandukanya n’ubucuruzi bwose buteza umurindi Agatsiko. Ku banyarwanda bari mu gihugu tubasabye kubikorana ubwitonzi kandi mukumva neza izi mpinduka ko atari ukubabangamira kuko mushishoje neza murasanga Agatsiko kiberaho mw’iraha kabikesha ibiturutse mu mitsi yanyu no kwiyuha akuya kandi mwe bikarushaho kubatindahara.

Mutangire uyu munsi maze nyuma y’ukwezi kumwe muzaba mwamaze kumenyera gukoresha  ibisimbura ibi bicuruzwa (alternatives)  kandi turazi neza ko hirya no hino ku masoko mu Rwanda no mu karere hari ibisimbura ibi mutagombye gukomeza guha umurindi ubutunzi bw’Agatsiko gakoresha kabagirira nabi mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Ubuyobozi Bukuru bw’Ishyaka ISANGANO-ARRDC buramenyesha Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda bose ko buri gutegura ikindi gikorwa gikomeye kizakoma mu nkokora ibifaranga byinshi Agatsiko kigwijeho bivuye muri Coltan nandi mabuye y’agaciro. Icyo gikorwa kizaba kw’isi hose cyo kuburira no gusaba amasosiyete y’amahanga kureka gukomeza gushyira ibifaranga byinshi mu mifuka y’Agatsiko kubera amabuye y’agaciro akoreshwa muri za mobile na za mudasobwa n’ibindi bagura n’Agatsiko. Ayo mabuye acukurwa mu butaka bumaze kunywa amaraso menshi y’abacu n’Abaturanyi bacu ba Kongo. Ibi nabyo bigomba guhagarikwa bidatinze.

Ubuyobozi Bukuru bw’Ishyaka ISANGANO-ARRDC burasaba Abanyarwanda bose n’Incuti zabo ndetse turasaba cyane cyane Abanyapolitiki ba ‘opposition’ baharanira by’ukuri impinduka gukomeza gushyira hamwe bagafatana munda birinda Abanyabinyoma, Abashinyaguzi, Abanyendanini, ba Rusahuriramunduru naba Rutemayeze bashaka kubacamo ibice no kubarangaza kugirango babangamire ibikorwa by’izi mpinduka turimo.

Harakabako u Rwanda rw’Abanyarwanda bose
Harakabaho ‘New Generation/Nouvelle Génération’ muri Politiki
Harakabaho Ukuri, Demokarasi n’Amajyambere mu Rwanda
Harakabaho Abayobozi bakunda abo bayobora
Urukundo n’Amahoro!

Bikozwe tariki 18/03/2013
Jean Marie V. MINANI
Perezida w’Isangano-ARRDC ABENEGIHUGU

9 COMMENTS

  1. Hie, maze ngusoma ibyo mwatungiriyemo inama hano hejuru ariko nkanjye wumunya rwanda kandi ushaka impinduka nibyiza ariko bikodwe nanone munzira nyayo kuko niba bangurisha biriyibintu ntibivuzeko ntakindi nabo bakoresha ariya mafaranga mungufasha ingihungu byibuze nokubona abanyadwanda bari murikiriya ngihungu ubu bariho kandi ntantambara nabwo nikerekanako bafite abayobozi bafite umumaro kuko niba mushaka kuzana impinduka mukore ibyanyu ariko mwokwicira abandi isoko niba namwe mushaka mu rwanda buriwese yemerewe ngushorayo imari namwe nimuzishore mureboko hari uzabangira kuvunga menshi siko kuyamara ngusa ibi ndabyanze sibyo mukorenkabantu batekereza kandi banatekerereza kubo bakunda niba mukunda abanya rwanda koko nimucishe munzira zubwumvikane atarinzira zokuryana kuko kwisi ntamuntu numwe utangira ikosa ariko wireba ibibi ngusa ahubwo reba nibyiza bindi akora

    • Reka nkubaze wowe wanditse ibi? iyo ubuza abantu kurya no kunywa biriya biribwa ufite ikindi uzabaha kitari kiriya? ese ko wangisha abantu kugura uzangisha nabakora inama zitandukanye mu rwego rwa Leta kubikoresha? cyakora ufite virus mbi mu mutwe wawe y’urwangano kandi wowe uramutse uyoboye igihugu wahita ucyoreka. Imana ibigufashemo.

  2. Nonese ko mbona ari byinshi barabisimbuza iki mu buzima bwa buri munsi.Mushake idi turufu naho iyi ntacyo yabagezaho keretse nibura ari mugihe k,imyigaragambyo bakabitwarira ubusa.

  3. abavuze ngo injiji na bize ,ntabwo bibeshye,none se inganda uzanye zindi bazajya baguriramo abo baturagye ubujije ni zihe?abahutu mwaranyo beye mu byo mukora ,wagyira ngo na bana batazi ibyo barimo gukora iyo ntabwo ari opposition jye mbona ari shyari,wowe ereka na ibibi bibangami ye abaturage naho kuvuga ngo bareke kugurira fpr,ahubwo wari kuba uteye igitego iyo uza kugurura usine yawe ikora ibyo byose maze ukabitangira ubuntu kuko ukunda abaturage cyane, cyangwa se ukabishira kugyiciro kiri hasi cyane ukemera ukanahomba kugyira ngo ibyo ushaka ubigyereho ariko kuvuga ubusa ntacyo bimaze cyangwa uba ugyirango wibukwe muri politique ukavuga amahonvu ndagusetsee, kuko ibyo uvuga bidashoboka

  4. Mureke kuvangavanga ibintu. Ziriya nganda muvuga, muhera he muvuga ko ari iz’agatsiko? Ese abanyarwanda ibihumbi baciye bugufi bakoramo, mugiye kubicisha inzara kandi ari bo muvuga ko murwanira? Si uko impinduka zikorwa! Aho mwibereye, mufite ibyo kurya nimureke n’abandi bishakishirize! Iyaba mu Rwanda hose hakoraga nko kuri Nyirangarama, nta munyarwanda wakongera kurira inzara! Ubwo uzi akamaro ruriya ruganda rufitiye abaturage baho?

  5. ariko Mina nawe wize koko, uziko unsekeje! Ubonye iyo utubwira ko ukurikije ubumenyi ufite, wadukoreye ubushakashatsi usanga tudakwiye kubifata! Urambabaje pe, iryo shyakq ryawe nushaka urisese ntacyo uteze kugeraho, ugaruke mu rwakubyaye maze dufatanye kurwubaka naho kurusenya bivemo!

  6. Nongeye kubasuhuza

    Byakabaye byiza mutweretse aho twajya tugurira ibindi twasimbuza ibyo.

    Ikindi mbona byose byarabaye ibyabo gusa. N’uwaba abifite w’undi utari muri abo ngabo ntiyatera kabiri tumuguriye. Ndabona ahubwo mwaza tugafatanya tugashinga ibyacu.

    Murakoze.

  7. Sha Minani we pfa nk’abagabo we guta ibitabapfu.Urabuza abantu kunywa amata na jusa n’amazi?Nonese uragirango banywe iki?Minani wabaye umwana gito uta umurongo.Uri umukristu ndabizi.Ibuka umwana w’ikirara wasabye umunani wiwe akawutagaguza nyuma akibuka ubwenge akagaruka.Nawe rero niba hiver igukubisa na CPAS ikaba nke garuka mu rwakubyaye usabe imbabazi.Abahutu ni ibigoryi koko!!

Comments are closed.