Kagame ntagishoboye kurengera Terminator

Intambara Kagame yashoje mu ntara ya Kivu ashaka kurengera Jenerali Bosiko Ntaganda arayitsinzwe.

Ibimenyetso bya mbere byo gutsindwa  ni iriya raporo ya komisiyo ya LONI yavuze ko leta ya Kagame ariyo iri inyuma y’iyo ntambara. Kagame yatunguwe cyane n’iyo raporo yakozwe mu maguru mashya kandi ubundi ibya LONI bimara imyaka n’imyaka.

Ikindi cyamutunguye gikomeye ni ibihano yahise afatirwa n’ibihugu bisanzwe bimufasha. Kuva yafata ubutegetsi bwabaye ubwa mbere afatirwa ibihano. Agiye kumara igice cy’umwaka abeshya abaturage ko arimo guhesha u Rwanda agaciro ariko ni uburyo bwo kwikura mu isoni.

Ikindi kimenyetso cyerekana ko intambara yashoje yagombaga kuyitsindwa ni ukuba M23 yarafashe umujyi wa Goma amahanga akayibwira kuwuvamo. Ngo babanje guwusahura ariko bawuvuyemo. Intwaro zo gufata Goma (ndetse na Kongo yose) bari bzifite ariko amahanga yarimo kubavugiriza induru.

Ikimenyetso cya nyuma cyo gutsindwa ni ukuba abarwanyi ba M23 bararwanye hagati yabo. Byatewe nuko uwabayoboraga ariwe Kabarebe yagombye kubihagarika kubera ko biriya bihano leta ya Kagame yahawe. Abasilikare ba M23 babuze urwego rwari rusanzwe rubahuza barashwana. Gutsindwa ni uko bigenda.

Ntaganda yasabye ubuhungiro muri Ambassade y’abanyamerika kuko Kagame ntacyo yamumarira. Udashinga ntabyina. Ahasigaye ubwo abanyarwanda bo muri Kongo bibeshyaga ko Kagame ashobora kubarengera bakigira ishyano mu gihugu uwo Kagame ashaka gusahura ubwo babonye isomo rikomeye. Ntaganda wari umaze imyaka yihishe mu mashyamba ngo yasabye abanyamerika kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga, rumwe Kagame yari amaze igihe avuga ko nta gaciro rufite. Niko gutsindwa bigenda.

Nta gahora gahanze. Ibyiza biri imbere, ibimenyetso birimo kwigaragaza. Iyi ntambara isize yambitse ubusa Kagame kuko ubu amahanga yose azi ko ibyo ahakana byose aba abeshya. Ejo babeshyaga ko Ntaganda yerekeje Walikale none uyu munsi ngo yageze muri Ambassade y’abanyamerika i Kigali. Afite se kajugujugu? Ibyago ni ukubeshya ugahita ufatwa ku mugaragaro. Yego mwa gaciro mwe!!!

Jean-Baptiste Nkuliyingoma

Nkuliyingoma-JB

4 COMMENTS

  1. Nimurebe rwose ya ngirwa-nteko ishinga amategeko iraho iraturamye ntirahamagaza Kabarebe,Harelimana na Mushikiwabo kwisobanura ku gisebe nk’iki baba bateje umunyarwanda!
    Ubu bategereje ko umwidishyi mukuru Paul azaza akababwira icyo gukora.Uzabona basimbukira hejuru ngo bakeneye ibisobanuro umuriro warazimye kera.Minisitiri wa Congo yarabivuze bamuhindura umusazi none bafashwe mpiri! Ese ko leta ibeshya abanyarda ngo M23 irarwanira abatutsi bo muri Congo ubu iyo ingabo za Makenga n’iza Ntaganda iyo barwana si wa musore w’umututsi utazi iyo biva niyo bijya uzira urusasu? Kugeza ubu Kagame iyo yikoma interahamwe ko zishe abatutsi,aba atazi umubare w’abatutsi amaze kumarira mu ntambara zidafite icyo zibamariye? Abatutsi bagoma gufunguka amaso bakabona ko Kagame nawe ntaho ataniye na ba bandi batatwifuriza ko twabaho! Ubu umututsi wo muri Congo yanzwe mu gihugu cye kuruta mbere y’uko Kagame aza kubashora muri business ze z’intambara! Ntacyo Kagame rero yavuga ko yamurengeyeho ahubwo yaramugambaniye! Abatutsi bashyira mu gaciro bagomba kwikiza Kagame naho ubundi hazasigara mbarwa! Muraburiwe.

  2. Ahubwose basobanura bate uburyo yageze mu murwa w,igihugu nkaho kidafite ubuyobozi.Noneho si nomuri H.C.R ahubwo ni muri ambassade ya Amerca.
    Mwitonde mwirebere.

  3. ibibyose birerekana ko Kagame arimubi,
    ntagire ubabeshyango ni Urwanda rwohereje Ntaganda muri ambassade yo muri Amerika,
    nuko ukuri kutavugwa ariko ngewe mbambwiye amakuru nfite nyayo nuko Ntaganda yohereje nabasirikare bakuru burwanda Badashyigikiye iriya ntambara Kagame yashoye muri congo bahisemo kumwohereza muri ambassade yabanyamerika kuko kagame iyo akiza kumukozaho imitwe yintoki yariguhita amwi…… bakamubura nkuko yanjyenje benshi mutayobewe,
    Ntaganda yikijijwe ninshutize zizi neza ibyari gukurikiraho Abanyamerika nabo bari mukibazo kuko nibamwohereza murukiko mpuza mahanga ibintu byinshi byazajya kumugaragaro ariko kuko aribo bazamumuranira bazamubwira ibyo kuvuga maze urubanza ntiruzarangire…..ibyomurabizi ibihora bibera muri ruriya rukiko, kuko iyo bakiza nkokumwohereza muri ambassade y’Ububiligi ibya kagame nabanyamerika byari kujya kumugaragaro byose ariko ubu barukize nibirebire ariko bareke kutubeshyango urwanda nirwo rwamohereje muri ambassade kuko narwo rwaba rusebye kuko rwaba rukomeje kwerekanoko kagame akorera abanyamerika, kandi aribyo nta laurent Nkunda nawe baba baramwohereje kera. nibareke kubeshya abanyarwanda
    Gusa ntaganda ashime Imana kuko yakize kagame……

Comments are closed.