Yanditswe na Nkurunziza Gad
Ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka zikozanyaho n’iza Congo Kinshasa, abaturage bamwe bakwirwa imishwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Igisirikare cya Congo kivuga ko abasirikare b’u Rwanda basaga Ijana (Compagnie) binjiye mu gace ka Kibumba mu birometero 5 uvuye ku mupaka bakaba ngo bageze muri metero hafi 200 z’umuhanda munini uva i Goma ugana i Rutshuru uzwi nka National 2.
Amakuru yatanzwe n’abadafite aho babogamiye avuga ko icyateye ibibazo ari abasirikare babiri b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa Congo mu buryo butemewe n’amategeko, bituma habaho gukozanyaho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi binatuma abaturage ba Congo bakwira imishwaro.
Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage biganjemo abavuga ururimo rw’Igishwahili n’Ikinyarwanda bakwirwa imishwaro bagera ahitwa Kibumba hafi ya Buhumba ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo bavuga ko bahunga imirwano y’ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo.
Nyuma y’imirwano yamaze amasaha make bamwe mu baturage basubiye mu ngo zabo bavugaga ko bari guhunga imirwano y’ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo.
Umunyamakuru ukorera Radio Okapi utifuje ko dutangaza amazina ye yatubwiye ko Ingabo z’u Rwanda zari zikurikiye abacuruzi b’abanyarwanda bafatanya n’abanye-Congo bagakura ifumbire mvaruganda mu Rwanda bakajya kuyigurije muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati “Hari abacoracora b’abanyarwanda ‘abacuruza magendu’ bakorana n’abo hakurya noneho bagakura ifumbire mvaruganda mu Rwanda mu buryo bwa magendu bakajya kuyigurisha hakurya. Ni ibintu byari bimaze iminsi bikorwa sinzi impamvu uyu munsi ari bwo bibutse kubakurikirana bakaza gusaka ku butaka bw’ikindi gihugu. Ni amahano.”
Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru, yabwiye Radio BBC Gahuzamiryango ko ingabo z’u Rwanda zageze mu midugudu itandatu yo mu gace ka Buhuma muri territoire de Nyiragongo mu gusubirayo zisahura imidugudu y’abaturage n’ikigo cy’ubuvuzi. Ati “Nyuma yo gukozanyaho n’ingabo zacu, ingabo z’u Rwanda zasubiye inyuma. Hari imbunda y’igisirikare cy’u Rwanda twafashe nabo batwaye iyacu, hari n’ibitoyi by’amasasu yarashwe n’ingabo z’u Rwanda twatoraguye”
Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko, yabwiye itangazamakuru ati “Dushobora kuza kwifashisha itsinda ry’ingabo z’Akarere kuko nizo zishinzwe gukurikirana amakimbirane hagati ya Leta zo muri aka karere. Ingabo z’u Rwanda zizagaragaza buryo ki kuri uyu wa Mbere zageze ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Mu gihe gishize hagiye habaho ubushyamirane bwa hato na hano bw’ingabo z’ibihugu byombi ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo muri iki gice cy’ibirunga, ariko kuva Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yagera ku butegetsi ibihugu byombi bibanye neza.
Twabibutsa ko mu myaka yashize u Rwanda rwakunze gufata abasirikare ba FARDC bambutse umupaka bakinjira mu Rwanda habayeho kwibeshya cyangwa ku zindi mpamvu.
Ibibazo by’ubushyamirane nk’ubu muri ako gace byatumye mu 2012 hashingwa urwego rwiswe Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) rwo kubyiga no kubikemura.
Uruhande rw’ingabo z’u Rwanda ntacyo ruratangaza kugeza ubu, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yabwiye kimwe mu binyamakuru byegamiye kuri Leta ko ‘bitari byasobanuka neza.’ Ariko Uhagarariye u Rwanda muri Congo, i Kinshasa, Ambasaderi Vincent Karega yahakanye aya makuru!