I Runda abanyeshuri bigaragambije bakubita umuyobozi banajugunya imyenda ye mu musarane

Ikigo cy’amashuri cya Leta kigisha imyuga kiri mu kagari ka Kabagesera, mu murenge wa Runda wo mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, cyabayemo imyigaragambyo y’abanyeshuri basenye ibintu bitandukanye bakasagarira bikomeye ushinzwe kubatoza imyitwarire (animateur), kugeza aho bajugunya imyenda ye mu musarane.

Iyi myigaragambyo yabaye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2016, mu kigo cy’imyuga cyitwa “Runda Technical Secondary School” aho abanyeshuri batumvikanye n’ubuyobozi bigatera imvururu zikomeye, ariko ubuyobozi bw’ikigo bugashaka kubigira ubwiru bukomeye ngo ayo mahano atamenyekana, ibi bikaba binagaragazwa no kutavuga rumwe kw’abayobozi b’iki kigo kuri iki kibazo.

Inkuru irambuye>>>