Yanditswe na Albert MUSHABIZI
Kwibuka ingata umennye, bisobanuye ko uba wibutse gukosora ibintu ukererewe; ku buryo ntacyo uba ukirengeye, bigasa n’aho kwa kwibuka kwawe ko wibeshye kubaye imfabusa. Kuwa 04 Kanama 2021, Umuryango IBUKA, uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wasohoye itangazo ukangurira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kugendera kure Umuryango mushya, nawo uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside y’Abatutsi, “IGICUMBI-Voix des Rescapés du Génocide”, wavutse kuwa 27 Gicurasi 2021, ukamurikwa kuwa 01 Kanama 2021.
Iri tangazo rikaba ryashyizweho umukono na IBUKA-Rwanda (Egide NKURANGA, Prezida), ifatanyije n’iyindi miryango iwushamikiyeho nka AVEGA-Agahozo (Valerie MUKABAYIRE, Prezida), GAERG (Egide GATARI, Prezida), AERG (Emmanuel MUNEZA, Umuhuzabikorwa), IBUKA-Belgique (Felicite LYAMUKURU, Prezida), IBUKA-Suisse (Cesar MURANGIRA, Prezida) IBUKA-France (Etienne NSANZIMANA, Prezida), IBUKA-Hollande (Christine SAFARI, Prezida), IBUKA-Italie (Honorine MUJYAMBERE, Prezida), IBUKA-Allemagne (Jacqueline MUKANDANGA, Prezida), IBUKA-USA (Jason H. NSHIMYE, Umuhuzabikorwa), ISHAMI Foundation-UK (Eric Eugene MURANGWA, Prezida), URUKUNDO Rwandan Organization (Marie Chantal MUHIGANA, Prezida).
Nk’uko bigaragara, aya mazina ni make ku ayakagombye kuba yasinye kuri iri tangazo, impamvu harimo za Ibuka zo mu miryango ya Diaspora zitasinye kuri iri tangazo, nazo ntizisobanutse. Nyamara nta gukeka ko muri iyi miryango ishingiye kuri IBUKA, naho hatarimo ubwumvikane; cyane cyane kubigendanye no kwivanga muri politiki ya FPR-Inkotanyi ku buryo bukabije kandi bukandamiza bukanahohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ku kukubafungira amaherere (Yvonne IRYAMUGWIZA IDAMANGE, Aimable KARASIRA…), kubahoza ku nkeke babatoteza (umuryango wa Rwigara…) kubahotora (Kizito MIHIGO…). Ibi byo kuba imiryango yose y’amashami ya IBUKA itabyumva kimwe; bikaba byaragaragaye mu icyunamo cy’uyu mwaka. Aho bamwe banangiye guha akato abari babisabiwe, nka Jean Paul SAMPUTU; ndetse hakaba n’abandi banze umwiryane n’amacakubiri basabwaga gukorera abo FPR-Inkotanyi yita abanzi babo mu mihango yo kwibuka. Bivuze ngo mu miryango imwe ya diaspora, bakoreye icyunamo hamwe n’abo Leta yari yababujije kwifatanya nabo, kubera ko ari abanzi babo. Nta gitangaje rero, haramutse hari n’amashami amwe, yaba yagoranye gusinya iri tangazo, kubera ko batemeranwa na politiki y’amacakubiri n’umwiryane arikubiyemo.
Itangazo rya IBUKA ryuzuye umwuka w’ishyari ry’ubukêêba!
Umutwe w’iri tangazo ubwawo uragira uti : “IMPAMVU ZIKOMEYE DUHAMAGARIRA ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KUGENDERA KURE ICYISWE ISHYIRAHAMWE “IGICUMBI-VOIX DES RESCAPES DU GENOCIDE”. Ibi bikaba bigaragaza ubwoba bw’uko IBUKA yikanze ko IGICUMBI gishobora kuyisumbya igihagararo; kandi kikitabirwa n’Abacitse ku icumu benshi, nk’uko n’abaritangije nabo ari abiyomoye kuri IBUKA! IBUKA yari imaze kubaka amashami afite ingufu mu miryango ya Diaspora; ihangayikishijwe n’uko ayo mashami yayo ashobora guhita abura abanyamuryango, na cyane ko IGICUMBI gikorera mu mahanga.
Izi mpungenge ntibabuze aho bazishingiye, burya ngo uwakanzwe n’iyera abona n’iyirabura agahunga. Mu cyunamo cy’uyu mwaka ushize IBUKA na FPR-Inkotanyi, bakanzwe n’imyitwarire ya za Ibuka zubakiye ku miryango ya Diaspora, aho nyinshi muri zo zitabashije gukurikiza amabwiriza yo guhutaza no gukumira Abarokotse Jenoside baba hanze, Kigali yita abanzi b’u Rwanda, maze babasha kwibukira hamwe! Izo ntege nke zo kutubahiriza amabwiriza, zishingiye ko Abarokotse baba hanze, batishimiye guhabwa amabwiriza yo gukumirana mu gihe, bo baba bakeneye guhumurizanya no kubakana batitaye ku zindi mpamvu z’amatiku, akenshi ziba zidashinga! Ibaruwa ifunguye ikaba yaranditswe n’umwe muri abo bacikacumu, anenga ubutumwa bari bohererejwe na Aimable BAYINGANA, ushinzwe imiryango ya za diaspora, mu biro bya FPR-Inkotanyi i Rusororo; ubutumwa bwagiraga buti, “nimusenye Samputu, nabambwe Samputu !” (…)
Igitangaje na none, ni uko uyu mwuka w’ubukêêba utarangwa ku ruhande rw’IGICUMBI. Mu kiganiro Dr Phillippe BASABOSE uwukuriye yagiranye na Radiyo Urumuri mu nteruro ya mbere muri icyo kiganiro, yashimangiye ko inyongera itigera iba mbi keretse iyo ari inyongera mbi, yahamije ko ibibazo by’abacikacumu ari byinshi kurusha uruhuri rw’amashyirahamwe arengera inyungu zabo; bityo rero akaba nta kibazo abonamo kuba havuka irindi nk’IGICUMBI.
Ibijya gushya birashyuha!
Hari ibimenyetso byabanje bikurikirana kugaragaza ko, amaherezo imyitwarire ya IBUKA yo kwigira inyonjo ya FPR-Inkotanyi; maze ikaba ariyo ivugira ikanayirengera mu bikorwa bya buri munsi, itaretse no gutoteza Abarokotse Jenoside bibasiwe na FPR-Inkotanyi, ku nyungu za politiki y’igitugu, ihutaza abaturage bose muri rusange; byari buzabyare undi muryango uharanira inshingano IBUKA yateshutseho, kandi udakora nk’ishami ryawo.
Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa BBC , kuwa 17 Nyakanga 2019 Diane RWIGARA yandikiye Prezida KAGAME yinubira ‘iyicwa ry’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”, mu rutonde rw’abantu 40 bishwe harimo n’umubyeyi we Assinapol RWIGARA. Mu kwezi kwakurikiyeho, nk’uko tubisoma na none ku rubuga rwa BBC, kuwa 07 Kanama 2019, itsinda ry’Abanyarwanda 28 bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bandikiye ibarurwa Perezida KAGAME, bamushyikiriza impungenge bafite ku macakubiri, bavugaga ko yarimo abibwa mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi! Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa radio ijwi ry’Amerika mu Nauru yanditswe kuwa 25/02/2020, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi baba hanze, na none barongeye bandikira Prezida KAGAME, bamusaba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito. Twibutse ko ku rupfu rw’uyu mucikacumu, Leta ya Kigali idashirwa amakenga! Nk’uko twabitangaje mu nkuru yacu yo kuwa 06 Kamena 2021, hasohotse itangazo ritabariza Aimable KARASIRA… Ugendeye kuri ibi nka bike cyane muri byinshi, ni gute ivuka ry’umuryango IGICUMBI ryaba ritunguranye!?
IBUKA yirebye mu ndorerwamo irabutswe inzarwe yikwije, yikura mu ipfunwe igira iti: “mbega IGICUMBI hano!”
Itangazo rya Ibuka-Rwanda n’imiryango irishamikiyeho, rigaragaza ko uyu muryango n’utwana twawo, byamaze gutora umugendo wa FPR-Inkotanyi neza neza ! Uyu mugendo nta wundi ni ugufata amakosa uranganwa ukayashinja abo mutabyumva kimwe! Mu busanzwe FPR-Inkotanyi niyo twari tumenyereye, ko ifata inenge zayo ikazihirikira ku abatavuga rumwe nayo! Mu gusesengura inenge z’IGICUMBI, IBUKA nayo yafashe inenge zayo yambara ikaberwa; maze izambika IGICUMBI kigitaguza kitaragira n’ibikorwa byinshi, byo kureberaho amakosa y’imico n’imikorere!
Ibuka yagize iti : “BAMWE MU BASHINZE ISHYIRAHAMWE IGICUMBI-VOIX DES RESCAPES BAFITE IMYITWARIRE N’IMVUGO BIHAKANA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI.” Guhakana Genoside cyangwa se kuyipfobya kwa Leta ya FPR-Inkotanyi, twabikomojeho mu nkuru yacu hano kuri TheRwandan yagiraga iti : “NTIWAKUNDA IGIHUGU WIMIKA AKARENGANE, FPR/RPF IZAHINDURE IZINA”: LOUIS RUGAMBAGE. Muri iyi nkuru yari ifatiye ku kiganiro Louis RUGAMBAGE yagiriye kuri Radio Iteme; iyi mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Ku ibigendanye n’icyaha cyo guhakana Jenoside yagize ati : “Ubundi iki cyaha umuntu agikora, iyo akorera mu ruhame, igikorwa kigamije kugoreka ukuri kuri Jenoside, agamije kuyobya rubanda… iki cyaha rero cyakarezwe abagoreka Jenoside bayigira igikinisho cya politiki, mu kwita umucikacumu wa Jensoide Interahamwe, ukamuteza ibinyamakuru, za IBUKA, za CNLG… Ukamuteza abantu nka Egide NKURANGA na Dr JD BIZIMANA naba Tom NDAHIRO; ngo bavuge ko uwibasiwe ari mubi hanyuma y’Interahamwe. Abantu nk’abo nibo bakwiye gushinjwa icyaha cyo guhakana Jenoside.”
Yakomeje agira ati : “Ikindi cyaha nabahamya ni ukwiba imibiri y’abazize jenoside, bakayanika mu tubati, kubera ko mu itegeko, bavuga gutesha agaciro, cyangwa kwangiza ku bushake imibiri y’abazize Jenoside. Ibyo ababikomojeho, nibo barega gupfobya Jenoside; nyamara abantu banika amagufwa, banika uduhanga tw’abantu ngo ba mukerarugendo badusure, nibo bakora icyaha cyo kwiba no kwangiza imibiri y’abazize jenoside…”
Muri ririya tangazo IBUKA yarongeye ivuga ko impamvu ya kabiri, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiriye kugendera kure IGICUMBI ari : “GUSHINGA ISHYIRAHAMWE MU NYUNGU ZA POLITIKI.” Iki cyaha nacyo IBUKA ishinja IGICUMBI, niyo ubwayo mu ijwi rya Egide NKURANGA Prezida wa IBUKA-Rwanda yayishinje gukorera mu gushaka kwa FPR-Inkotanyi k’ubwo kuba bafitanye igihango, mu kiganiro yagiranye na Intsinzi Tv, guhera ku munota wa kabiri.
Muri ririya tangazo kandi IBUKA ikomeza ivuga ko impamvu ya gatatu, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiriye kugendera kure IGICUMBI ari uko rirangwa n’ ”IMVUGO ISENYA UBUMWE N’UBWIYUNGE BW’ABANYARWANDA.” Kuri iyi ngingo hakaba harimo kwigiza nkana cyane, kubera ko mbere yo kwamagana IGICUMBI, IBUKA bagahereye ku mvugo za bamwe mu bafatanyabikorwa ba IBUKA barimo ba Dr Jean Damascene BIZIMANA, na ba Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU bakunze kurangwaho imvugo za rutwitsi bibasira ubwoko bw’Abahutu, cyane cyane abana b’urubyiruko babakomokaho, bakamagana imvugo za ba General James KABAREBE na Mubaraka MUGANGA abawofisiye b’Inkotanyi zifitanye igihango na IBUKA, nabo bahora bigamba kurimbura inyoko mputu, no kuyihigira kuyitsemba aho yahungiye u Rwanda, mu mahanga.
Ibuka kandi yirengagije ko abayobozi muri uwo muryango n’iyindi iwushamikiyeho, aribo baba aba mbere mu gutoteza abacikacumu batumva ibintu mu murongo wa RPF, nka ba IDAMANGE na KARASIRA, babatoteza n’imvugo ziberekeza ku bwoko bw’abahutu, nk’aho abo bahutu bo atari abanyarwanda. Aho ni nk’aho babita ko bafite ingengabitekerezo za Parmehutu, babahwanisha n’Interahamwe, ngo ndetse barenze izo nterahamwe…
Impamvu ya kane ari nayo ya nyuma, IBUKA ivuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiriye kugendera kure IGICUMBI, ngo ni uko IGICUMBI ari: “ISHYIRAHAMWE RYAMBURA UWACITSE KU ICUMU UBURENGANZIRA NK’UMUNYARWANDA WESE!” Aho ho bahise bitsinda kubera ko kwambura Abacikacumu bashinze IGICUMBI uburenganzira bwo kwishyira hamwe; ubwabyo ari ukubambura nk’abacikacumu uburenganzira nk’umunyarwanda wese. Icyo IBUKA yashingiyeho irega IGICUMBI iki cyaha, ngo ni uko bamwe mu bagize IGICUMBI bakunze kumvikana, bamagana akarengane FPR-Inkotanyi igirira abacitse ku icumu; bityo ngo bikaba bibuza abacitse ku icumu amahirwe yo kunywera ku nkongoro y’akarengane FPR-Inkotanyi yiyemeje kunywesherezaho Abanyarwanda bose ! Mbega akumiro !
Niba IBUKA ikomeje kwiyemeza kuba inyonjo ya FPR-Inkotanyi, nishikame IGICUMBI kiyibere ihwa mu kirenge !
Intangiriro y’uruhara ni amasoso, ibi nta handi byerekera uretse, kugira IBUKA umuryango baringa, ku buryo bwa burundu, umuryango ubereyeho impamvu za politiki ya FPR-Inkotanyi; ibitandukanye n’ibikubiye muri sitati n’inshingano zayo. Aba ni abanyamuryango b’imena bayivuyemo ku mugaragaro, n’ubwo batabyerura, kubera impamvu za diplomasiya. Gusa nta gitangaje ko IGICUMBI kibasha kuzayobokwa kurusha, uko IBUKA iyobokerwa amaburakindi. Indi ntambara ikomeye ishobora kuzavukira igihe, imiryango imwe n’imwe yateraga inkunga IBUKA, itangiye kuyiha igice; kugira ngo isaranganye iyo nkunga n’IGICUMBI, nacyo kigomba gushyira mu bikorwa, imishinga yo kuvugira no kurengera abarokotse Jenoside y’Abatutsi!
Ayandi makimbirane ashobora kuvukira, ku bikorwa byo gufasha no kuvuganira abarokotse Jenoside y’Abatutsi bari mu gihugu bishobora kwiyemezwa n’IGICUMBI. Mu minsi ya none, itumanaho riteye imbere kandi no kohererezanya ubushobozi bw’amafaranga bisigaye byoroshye cyane, na cyane ko amafaranga ashobora kuva mu bihugu bya kure; agahitira muri telephone y’uyohererejwe mu Rwanda. Ibi umunsi IGICUMBI cyabigerageje –kandi ndahamya ko kitazabireka-; ubwo bufasha buzahimbirwa inyito y’urwango na politiki ya munyangire, ko wenda buva ku banzi b’u Rwanda, bukaba bugamije ibikorwa birwanya Leta y’Inkotanyi; aho kuba ubuzahura imibereho y’abacitse ku icumu bari mu gihugu, bafashijwe n’IGICUMBI. Ibi bizatera umutima mubi abarokotse Jenoside babone ko IBUKA, iri kubabuza amaronko, noneho bitere urunturuntu no kuyivuga nabi ku mugaragaro; nk’uko Abacikacumu nka ba IDAMANGE na KARASIRA batariye iminwa mu kubihamya !
Mbega IBUKA izabyifatamo ite, ubwo igice kinini cy’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kizaba gikangukiye ko; uwo muryango udaharanira inyungu zabo, ahubwo ari inyonjo ya FPR-Inkotanyi, ngo irangize imigambi yayo, akenshi yo gukandamiza Abanyagihugu muri rusange?