RWANDA: NI NDE UNEKA NDE?

Gen Nzabamwita uyoboye inzego z'iperereza NISS

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

U Rwanda ni igihugu kivugwa mu kuneka cyane ibihugu bituranye, mu rwego rwo gushakayo amakuru ku banzi barwo. Ibyo ni ibisanzwe kuko nta gihugu na kimwe kitabikora. Hejuru y’ibyo bisanzwe ariko, mu Rwanda ho uretse no kuba nta bwisanzure bwo kuvuga buhari,  buri muntu wese atinya kuvuga, icyo ashaka, icyo abonye cyangwa uko yiboneye no ku bintu byakwitwa ko bisanzwe, kubera ko sisitemu yo kuneka ari nayo ubutegetsi bwa Kigali bushingiyeho. Uretse inzego zizwi z’umutekano zishinzwe kuneka, cyangwa se iz’umutekano ziba zifite ishami ryo kuneka, bivugwa ko iyo Abanyarwanda bari hamwe ari 3, umwe muri bo aba aneka abandi ? Ese urwo rusobe rw’iyo sisistemu yo kuneka mu Rwanda ruteye rute?

Ikizakugaragariza ko ubutegetsi ari ubw’igutugu ni uruhuri n’uruhurirane rw’inzego z’umutekano n’izo kuneka. Umuturage wo muri ibyo bihugu aba akikijwe n’inzego z’umutekano na ba maneko ku buryo aribo aganira cyangwa ahura nabo, muri byose, igihe cyose mbere yo kuganira n’inzego z’ubuyobozi, ubusanzwe zakagombye kuba arizo zimuba hafi ku buryo bunyuranye. Ngurwo u Rwanda rwa Paul KAGAME, nawe wabaye Maneko mu gisirikare cya Uganda.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, tariki ya 8/11/2019, Perezida Paul KAGAME yihamirije ko aneka igihugu cya Uganda, kuko ari ibisanzwe mu bihugu byose kuneka ibituranyi byabyo ku mpamvu z’umutekano, ahubwo yisekera Musaveni cyane ko adafata ba Maneko b’u Rwanda ba nyabo bari muri Uganda, ahubwo hagafatwa abaturage basanzwe, b’abere rwose! Yavuze ko uretse gukoresha abantu, ahubwo hari n’ikoranabuhanga ; yagize ati «  Uko ni ko ibihugu bikora, twebwe tumenyereye ibyo gukoresha abantu kandi turabishoboye. Ibyo kuneka rero nanjye ndabyishinja, dukora ibirenze ibyo ». Twibukiranye ko u Rwanda rwashyizeho itegeko ryo kumviriza umuntu wese, ibi byose rukaba rubifashwamo n’inshuti yarwo Isiraheli, binyuze muri Sosiyete y’iki gihugu yitwa « NSO » (Niv, Shalev and Omri) muziko yagiranye urubanza n’ikigo Facebook gikoresha WhatsApp, kubera gushyira ikoranabuhanga rineka muri telefoni z’abantu. Ibi byo kumviriza cyangwa kwiba amakuru bikozwe na bamaneko, murabizi ko byabaye ubwo ikiganiro David HIMBARA yagiranye n’ikinyamakuru cya Leta  ya Uganda cyitwa New Vision, cyumvirizwaga cyangwa cyibwaga ibigikubiyemo bigatangazwa n’ikinyamakuru cya Leta y’u Rwanda cya New Times!

Ibyo kuneka koko ni ibintu bisanzwe kandi usanga biri mu bifatirwaho mu kubungabunga umutekano ndetse bikaba mu bintu bishyirwa ku rutonde rw’ibituma igihugu iki n’iki kiba igihangange. Ku isi, iyo uvuye kuneka uhita wumva ibigo bitatu bikomeye by’ubutasi bya CIA, KGB (FSB), MOSSAD bya Amerika, Uburusiya na Isiraheli, utibagiwe M16 y’Abongereza na ISI ya Pakisitani, ibigo bivugwaho kwica abanzi b’ibihugu byabyo ku buryo bwa gihanga kandi bitunamura icumu.

Uretse ibyo byo kuneka ku rwego mpuzamahanga bikorwa na ba maneko batojwe ako kazi, harimo kwica neza, gushimuta, mu Rwanda hari ibigo bisanzwe bizwi ko bishinzwe kuneka. Hari ikigo cya NISS (National Intelligence Security Service), ishinzwe guhuza ibikorwa by’iperereza byose by’igihugu ndetse ikaba ifite mu nshingano zayo n’Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka (Immigration). Kuri iki kigo hiyongeraho inzego z’umutekano, Ingabo, Polisi, RCS, RIB, Parquet, DASSO n’Inkeragutabara « Reseve Force » zo zikora kugeza hasi mu mudugudu. Izo nzego iyo uzihuje n’inzego z’ubuyobozi bw’Imitegekere, ku Karere, ku Ntara nizo zigira icyitwa Inama y’umutekano itaguye, inama ikomeye ifatirwamo ibyemezo biremereye harimo kweguza abayobozi n’abakozi. Ariko se izi nzego zikorana gute n’inzego z’imiyoborere zisanzwe cyangwa n’abaturage ? 

Inzego z’imiyoborere mu Rwanda, uko zikurikirana kuva kuzo ku rwego rw’igihugu, Intara, Akarere, Umurenge, Akagari, Umudugudu hakiyongeraho Isibo n’ubwo itaraba Urwego nyarwo rw’imiyoborere, ziba zigomba kwita ku mutekano. Kuri buri rwego umutekano niwo ushyirwa imbere ku buryo inama z’umutekano, zaba izaguye n’izitaguye, zifite amategeko n’amabwiriza azigenga, bikakaye. Muri izo nama higirwamo ibibazo biri mu bubasha n’ubushobozi bwa buri rwego. Ibi rero ntibyashoboka urwego rudafite amakuru.

Mu buzima busanzwe ariko mu Rwanda ba maneko ni benshi. Icya mbere ni uko buri Muyobozi w’Umudugudu ari maneko ukomeye. Aba bayobozi bo baguriwe telefoni zigendanwa, ndetse babashyira mu buryo bwo guhamagarana no guhamagara abayobozi bo hejuru batishyura (Closed User Group). Buri gitondo na buri mugoroba bagomba gutanga ubutumwa bwanditse, bugaragaza uko umutekano wifashe ku muyobozi w’Akagari. Ubu butumwa bwitwa « Sitrep » (Situation Report), imenyerewe mu nzego nyazo z’umutekano. Ubu butumwa bugenda buhuzwa uko inzego zizamuka kugeza ku rwego rw’Igihugu. Uretse iyi « Sitrep » itangwa, aba bayobozi basabwa guhita bahamagara umuyobozi uwo ariwe wese baramutse babonye ikintu kidasanzwe, nk’umuntu batazi cyangwa bakemanga. Uretse nibyo na buri munyarwanda asabwa gutanga raporo ku kintu cyose kidasanzwe abonye cyangwa yumvishe. Nguko uko Meya w’Akarere ka Kirehe MURAYIRE Protais yirukaniwe mu nama na Minisitiri KABONEKA Francis, kubera umuturage watelefonnye Minisitiri avuga ko Meya ababuza kuvuga! Muri rusange buri munyarwanda yinjijwemo ikintu cyo kuneka, ku buryo kuvuga akantu aka n’aka abonye, akenshi atanguranywa n’abayobozi, yumva abyishimiye cyane. Buri rugo rusabwa kumenya amakuru y’urugo baturanye kandi rugatanga raporo iyo hagaragaye ikintu cyose giteye amakenga, ibyo nibyo byitwa ijisho ry ‘umuturanyi. Buri rugo kandi rusabwa kuba rufite agakayi k’abashyitsi, ku buryo iyo rugize umushyitsi uwo ariwe wese ni ukujya kumwanzuza ku muyobozi w’Umudugudu. Iyi myitwarire kandi yo kuvuga ibyo babonye byose, ndetse yemwe no gushinja ababyeyi cyangwa abavandimwe, Abanyarwanda bayitoye mu rwego rwo kwigura no kwirengera dore ko « Iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye ». Babitojwe mu bihe by’imanza z’Inkiko gacaca, aho basabwaga kuvuga ibyo babonye byose, utabivuga ugahanwa ; babitozwa na none mu gihe cy’umutekano muke, aho wasabwaga kuba wakwakira umucengezi, n’ubwo yaba ari umwana wawe, noneho ugaca ruhinga nyuma ukajya kubibwira inzego z’umutekano, utavuga ugashimutwa, ukicwa nk’icyitso cy’abacengezi!

Navuze ko mu Rwanda iyo muri ahantu muri batatu, byanga bikunda umwe muri mwe aba ari maneko. Ibi biboneka mu bice binyuranye by’ubuzima. Muri serivisi zo gutwara abantu,  nko mu mujyi wa Kigali harimo tagisi z’amavatiri za Volkswagen(VW), izo birazwi ko zitwarwa na ba maneko. Si ayo ma VW gusa ahubwo na tagisi zisanzwe kugeza no ku bamotari, abenshi aba ari maneko. By’umwihariko amashyirahamwe y’abamotari yo usanga hose ayoborwa n’abasezerewe mu gisirikare. Aba bamaneko kandi boherezwa no mu mashuri, za Kaminuza, bagerayo bagakoresha imbagaraga zose kugira ngo bivange neza n’abandi, bakaba abahagarariye abandi (abitwa ba CP), kuko ibi bibafasha no kubona uko begera abarimu n’ubuyobozi. Ntuzatungurwe rero nyuma yo kurangiza kwiga, uhuye na CP wawe yakubisemo madowadowa n’inyenyeri ku rutugu! Biravugwa ko no muri za gereza, hirya no hino hari abagororwa bagirwa maneko kugira ngo bajye bumva impumeko y’abagororwa bagenzi babo, cyangwa abo batumweho. Bene abo usanga bashyirwa mu nzego ziyobora abandi, bityo bikabafasha kwiyegereza abandi mu gisa no kubabera umuvugizi kandi babaneka. 

Inzego za Leta kandi, ku Karere no ku Ntara, mu bigo bya Leta, bafite ingengo y’imari yitwa umutekano. Aya mafaranga nta kindi amara uretse gukura amakuru ku baturage bamwe na bamwe b’inshyanutsi, usanga batinywa aho batuye kuko nabo ubwabo baba bivuga kandi bibona nka ba maneko. Aya mafaranga nta bugenzuzi akorerwa!

Iruhande rw’ibyo hari amahuriro anyuranye, yaba ay’abagore, urubyiruko, abafite ubumuga,  ndetse n’abana nayo aba arimo abayagiyemo ari ubutumwa bwo kuneka bubajyanye. Aha sinakwirirwa mvuga ukuntu amatora y’abagize komite z’ayo mahuriro bashyirwaho : umuntu ava mu matora yo mu nzego zo hasi atazi icyo kwiyamamaza bivuga kuko aba yarangije gutoranywa n’inzego z’umutekano. Za nzego zishinzwe umutekano nizo zicara zikagena abazagira iyo komite, abatora bagahabwa amazina y’abagomba gutorwa Muri iyi sisitemu yo kuneka, by’umwihariko hari urwego rushya rw’Abakorerabushake, ni urubyiruko rw’abadafite akazi, ruyobowe ku rwego rw’Igihugu n’uwabaye meya wa Nyanza, MURENZI Abdallah. Aba bo rwose ni ba maneko buzuye birirwa bahurumba mu midugudu kugira ngo babone amaraporo batanga kuri za nzego z’umutekano ; bafatwa nk’ishami rya Polisi y’abasivili, kandi bakorana umurava udasanzwe kuko baba bategereje guhembwa ibintu binyuranye : harimo akazi cyangwa udufaranga tugenda dushyirwa mu bikorwa binyuranye nk’iki barimo cyo gufasha abaturage kwibuka ingamba zo kurwanya Covid-19.

Sinasoza gusesengura uru rusobe rwa sisitemu yo kuneka rwa Paul KAGAME, ruvanga inzego zibishinzwe, ubuyobozi n’abaturage, ntavuze ku abihaye Imana banyuranye cyane cyane abo muri aya madini y’inzaduka. Abenshi usanga ari ibikoresho bya Leta  mu kuyishakira amakuru biyoroshe umwenda wa gishumba. Nabo ariko bakabivanamo amaramuko dore ko akenshi ayo madini y’inzaduka yabo nta bukungu bwo kubabeshaho neza aba afite. Si NIYOMWUNGERE Constantin gusa rero wakoze ibara, umushumba nyawe atakora, hari benshi bazwi binjira mu biro bya ba minisitiri n’izindi nzego, nta kindi kibajyanye uretse amakuru no guhabwa amafaranga. Abenshi kandi batoranywa mu bahutu kugira ngo bafashe FPR-Inkotanyi kuneka benewabo. Ntawuyobewe umunyaruhengeri witwa NEMEYE, wajyaga no gushinja abahutu benewabo Arusha. Yageze ubwo afashwa na Leta gushinga idini ryitwa Shalom, mu Rwanda no mu bihugu birukikije kugira ngo ajye abona uko yinjirayo yiwaje ivugabutumwa. None ubu yarajugunywe, aka wa mugani ngo « Iyo umaze kurya ironji, ujugunya igishishwa ». Ibyo nibyo byabaye kuri Pasiteri BIKEKA Faustin, ubu ufungiye muri Gereza. Iyo aba bihayimana banekaga hanze, ntacyo byari bitwaye, igitungurana ni uko hagati yabo baba banekana ku buryo nta bwisanzure, usanga baba bafite. Iyo uganiriye n’umwe muri bo ukwisanzuraho akubwira ko kanaka ntawuvuga ahari kuko abaneka. Ukibaza icyo aba bana b’Imana biyemeje kuyobora abantu ku Mana, baba bamaranira. Ariko aho umwe yampaye igisubizo : Ni uko no kuba Musenyeri ubuvugizi bwa Leta ari ngombwa kwa Papa. Siniriwe ntinda ku buryo bukoreshwa mu kuneka kuva na mbere y’ivuka rya Yezu bwo gukoresha abakobwa beza, Dalila akaba umukurambere wabo. U Rwanda rero kubera umwihariko w’ubwiza bw’Abakobwa b’abanyarwandakazi bukunze kuvugwa cyane, rukoresha ba maneko benshi b’abakobwa. Benshi bigira za ndaya zicuruza ku mbuga nkoranyambaga zitwa « Slay Queens », ariko hari n’abandi bahabwa akazi muri za Minisiteri n’Ibigo bya Leta ariko kazi bahawe. Uretse ubwiza, bagomba kuba bazi kuvuga indimi z’amahanga, bakanamenya amakuru y’igihugu. Abo nibo bakira abantu banyuranye basura igihugu, bakabafasha kumenya igihugu,  bakabaherekeza aho bagiye hose ariko byaba na ngombwa bakajya kubaraza mu mahoteri. Ibi ni ukuri, si inkuru!

Iyo uvuze ibi byo kuneka, ugira ngo yenda biba mu bantu batizewe n’icyama cya FPR-Inkotanyi. Siko biri, kuko n’abambari bayo hagati yabo baba banekana. Uzasanga nko ku karere aka n’aka umuntu ufitemo imbaraga atari meya, yewe ushobora gusanga atari na visi meya, ugasanga ari nka gitifu w’akarere. Ibyo bituruka ko akenshi usanga ari umwana sisitemu yohereje kugira ngo aneke abandi, ajye avuga buri kamwe kose yewe n’urwenya rwatewe mu nama y’abakozi. Ibi rero bibyara urwikekwe no kwishishanya hagati ya Komite Nyobozi, bikadindiza byinshi kuko ibyemezo bidafawa mu bwisanzure. No hejuru iyo mu bayobozi bakomeye, mu badepite ndetse n’abamisitiri, naho ni uko. Ndibuka ko mu gihe KABONEKA Francis yari depite, iyo yageraga mu bandi, kandi bose bari mu cyama nkawe, bararucaga bakarumira kuko bari baziko kugira icyo unyereraho kikagucika, ukavuga cyararaga kigeze i bukuru, ugasabwa kwisobanura.

Umuntu yakwibaza aho aya makuru yose, atanzwe n’abantu benshi bangana gutya, bo mu nzego nyinshi kuriya, ahurizwa n’icyo akoreshwa. Mu kanya gato nk’ako guhumbya amakuru yihutirwa ya ba maneko, ahuzwa na za nzego zisanzwe zishinzwe umutekano, nazo zikayohereza mu nzego zo hejuru kugeza muri Perezidansi ya Repubulika kugira ngo hatangwe ku buryo bwihuse igisubizo. Niyo mpamvu umuntu azagira atya akavuga ibitemewe kuvugwa, aziko ari kumwe n’inshuti ze gusa, nyuma y’iminota mike cyane akabona arasabwa kwambara amapingu, cyangwa se agataha ariko mu rugo bakamutegereza ntazagereyo, bakabura iyo yarengeye. Iyo IMANA ikimutije iminsi, ujya kumva ngo uwaburiwe irengero ari kuri polisi, aha n’aha!

Ngiyo sisitemu y’ubutegesi bwa FPR-Inkotanyi na Maneko Paul KAGAME, sisitemu yo kuneka yatumye abantu batakivuga, abenshi baretse n’akayoga kugira ngo hato katazabageramo, bakavuga ibyo batinyaga kuvuga aka wa mugani w’abalatini ngo « In vino veritas ». Umubyeyi aneka kandi agatanga umwana we, umwana nawe aneka, agatanga umubyeyi we! N’Uwihayimana akaneka mugenzi we ndetse n’intama yahawe kuragira, byaba ngombwa imwe murizo akayishorera ayijyana mu isenga azi neza ko ririmo ikirura! Mu Rwanda ni ukwigengesera muri byose na hose. Ni ukugenda ku magi, ukareba neza aho uri bushinge amano kuko iyo udakandagiye neza  usanga ukandagiye ahari ikirenge cya FPR-Inkotanyi cyangwa aho maneko Paul KAGAME yanitse ifu, ukayitokoza! Ubwo amaherezo azaba ayahe?