Ibidasanzwe mu rubanza rwa Kabuga Félicien!

Félicien Kabuga

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu gihe habura amezi atatu gusa ngo yizihize isabukuru ye y’imyaka 89, Kabuga Félicien aracyategereje ko urubanza rwe rutangira nyuma y’uko atabwa muri yombi n’igipolisi cy’Ubufaransa ku wa 20 Gicurasi 2020 i Paris, akaba akurikiranyweho uruhare akekwaho muri jenoside yo muri 1994 mu Rwanda. 

Nk’uko byatangajwe mu bitangazamakuru bitandukanye, uyu mugabo yaba akekwaho gutera inkunga jenoside yo muri 1994 mu Rwanda no gutumiza imihoro. 

Dore uko bihagaze: ibitangazamakuru bikomeye mpuzamahanga byatangaje amakuru amwerekeyeho kandi biyakwiza ku isi yose. N’ubwo ibyo bitangazamakuru bishobora kuba biri kure y’ukuri, ibyo byatangaje byamamaye ku isi yose, niyo mpamvu tuvuga ko Kabuga Félicien yamaganywe n’ibitangazamakuru byo ku isi yose. Tugendeye ku byahise mu bitangazamakuru, izina rya Kabuga Félicien rizahora ryibukwa nk’umuntu winjije imihoro mu Rwanda mu rwego rwo gutegura jenoside yo muri 1994. Nyamara ariko se ukuri kw’impamo ni ukuhe?

Imirimo itarashojwe y’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha (ICTR)

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha k’u Rwanda (ICTR) rwashyizwe Arusha muri Tanzaniya, kuva mu 1994 kugeza 2015, rwagombaga gutanga imyanzuro ku bantu bagize uruhare muri jenoside hagati ya 1 Mutarama na 31 Ukuboza 1994, (uvanyeho ko iraswa ry’indege ya perezida Habyarimana  ryo ku ya 6 Mata 1994, ryabaye nyirabayazana wa jenoside, Ubushinjacyaha bwanze kubikurikirana, n’ubwo bwabanje kubikoraho iperereza). Ku itangizwa ryarwo, havuzwe ko hatizewe ubutabera bw’uwatsinze, ariko ikigaragara ni uko rwaciriye urubanza abatsinzwe gusa rukaba rwaranze gucira urubanza abatsinze, n’ubwo ubushinjacyaha bw’urwo rukiko bwari bufite dosiye y’ibyaha bikomeye byakozwe na FPR ubu iri mu butegetsi bw’u Rwanda.

Mu myaka 21 urwo rukiko rubayeho, rufite ingengo y’imari za miliyari ndetse n’ibihumbi by’abakozi bashinzwe iperereza, abantu 96 nibo bakurikiranwe, 85 baraburanishwa naho 61 bacirwa urubanza. Nyuma yo kurangiza inshingano kwa ICTR, imanza zisigaye zashyizwe mu maboko ya IRMCT ikorera i La Haye, Ubushinjacyaha bwarwo rukaba ruyobowe n’Umubiligi Serge Brammertz. Aha niho Félicien Kabuga afungiwe ategereje kuburanishwa.

Umushinjacyaha w’Umubiligi yatangaje ko iburanisha rizakorwa vuba muri uru rubanza ukurikije imyaka uregwa afite ndetse n’uko ubuzima bwe bumeze nabi. Nyamara ariko hasigaye amezi 3 gusa ngo uregwa yizihize isabukuru y’imyaka 89, ushinjwa aracyategereje ko urubanza rutangira.

Ibyaha Félicien Kabuga aregwa byahinduwe inshuro nyinshi. Nyuma y’imyaka 20 yose bivugwa ko ashakishwa ashinjwa gutumiza toni z’imihoro yo gukoresha muri jenoside, mu ntangiriro z’uyu mwaka ibyo birego byarazimiye. Abashakashatsi benshi bagaragaje mu myaka 20 ishize ko iryo shakishwa nta mpamvu na nke rifite, bityo Ubushinjacyaha bukaba bwarayivanye mu nyandiko y’ibirego kandi yaba u Rwanda cyangwa undi muntu nta n’umwe wigize agira icyo atangaza.

Inyandiko y’ibirego yari ishingiye ku iperereza ryakozwe ku buryo bwihuse muri 1996 na Pierre Galand na Michel Chossudovsky. Bagaragaje ko muri 1993, Felicien Kabuga yatumije imihoro bityo ngo icyo akaba ari ikimenyetso cyo gutegura jenoside.

Ubu bushakashatsi bwamaganywe kandi bunengwa n’inzobere nyinshi. Uwa mbere ni Umunyarwanda Augustin Ngirabatware, umuhanga mu bumenyi bw’ubukungu wize muri Kaminuza  ya Friborg yo mu Busuwisi akaba yarabaye na Minisitiri w’igenamigambi mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza 1994. Ngirabatware yerekanye amakosa akomeye mu mibare no mu bushakashatsi bwakozwe.

Undi wagize icyo abuvugaho ni Umufaransa André Guichaoua, impuguke ku batangabuhamya bo mu Bushinjacyaha bwa ICTR (1996-2010) n’izindi nkiko, na Roland Tissot, umwe mu bagize ihuriro ry’ihohoterwa no gusohoka mu ihohoterwa rya Fondasiyo Maison des Sciences de l’Homme, wakoze ubushakashatsi ku iperereza rishinja, maze agera ku mwanzuro w’uko raporo ituzuye, idahwitse kandi itizewe.

Abashinjacyaha b’i La Haye ubwabo bashoboye kwemeza ko kwinjiza imihoro byari bisanzwe mu karere kose; ko abacuruzi benshi bayitumizaga muri icyo gihe, atari Kabuga Félicien gusa; ko nta kidasanzwe kigeze gitumizwa mu mahanga muri 1993. (ibi bikaba bikekwa ko ari amakosa y’imyandikire muri raporo ya Galand-Chossudovsky); kandi ko mu baturage biganjemo abo mu cyaro, igikoresho cyabo cyari icyo, kandi u Rwanda ntaho rwari rutandukaniye n’ibindi bihugu byo mu karere, haba mbere cyangwa na se nyuma ya jenoside. 

Twibaze uko byagenda Felicien Kabuga yitabye Imana atagereje gucibwa urubanza, cyangwa mu rubanza, cyangwa nyuma gato y’urubanza hakagaragara mu bitangazamakuru by’isi yose ngo ‘umunyemari watumije imihoro yo gukora jenoside yitabye Imana’. 

Ikindi cyaha Kabuga aregwa ngo ni uko yari umwe mu banyamigabane 2000 ba Radio Télévision Libre des Mille Collines. Muri 1994 yari perezida mukuru w’iryo shyirahamwe. Muri iki kiganiro, umwuzukuru w’uregwa, Stacey Uwimana, abigereranya cyane, “nkaho BBC ikwirakwiza inzangano”.

Amateka ababaje cyane

Urubanza rwe ruributsa urwa Colonel Bagosora. Théoneste Bagosora wapfiriye muri gereza ya Mali afite imyaka 80, yakatiwe igihano kubera uruhare yahamijwe muri jenoside yo mu Rwanda. Igihe yapfaga ku itariki ya 21 Nzeri 2021, ibitangazamakuru bitandukanye byakoresheje amagambo atangaje kandi akakaye mu gutangaza urupfu rwe. Ikinyamakuru ‘The Guardian, HRW, New York Times, AP’ kiti “Uwateguye jenoside yo mu Rwanda yapfuye“, AFP iti “Nyirabayazana“, Reuters, El País na BBC biti “Igihangange“, Washington Post iti “umukoloneli witwaga ibyahishuwe” , “uwacuze umugambi mubisha“, “uwatangije” … n’ibindi. 

Ariko ukuri kuri Theoneste Bagosora kuratandukanye cyane n’ibyatangajwe, ICTR yari ifite ingengo y’imari ya za miliyari ifite abashinzwe iperereza benshi, yashyize amafaranga n’imbaraga byinshi mu gushakisha ibimenyetso bimushinja “gutegura umugambi mubisha wa jenoside“, ariko ntibabonye ibimenyetso byo kumuhamya ibyaha aregwa kandi yari azwi cyane nka “Uwatekereje” cyangwa “Uwatangije” jenoside. Urundi ruhande nyarwo rw’inkuru, nk’uko byavuzwe n’umwunganizi we, Umunyakanada John Philpot, ntibyigeze bitangazwa.

Muri iki kiganiro, umwunganizi we avuga ko Koloneli yahamijwe icyaha cyo gutegeka ubwicanyi bumwe na bumwe. Iki cyemezo cyajuririwe na bo kandi nyuma y’urubanza rw’ubujurire, na we yahamijwe ibyo byaha. Mu gusoza, yahamijwe gusa “uburangare bw’icyaha” kubera ko yari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ingabo kandi akaba yari akwiye kumenya ko abo ayoboye barimo bakorera ubwicanyi abo bagombye kurinda. Ntabwo kandi yakatiwe igifungo cya burundu nk’uko byasabwaga ahubwo yakatiwe imyaka 35, kubera icyo cyaha cyonyine urukiko rwamuhamije.

Mu by’ukuri, urubanza rwe n’ibyagerwaho, nk’uko byavuzwe n’umunyamategeko Philpot, “byari intsinzi ugereranije n’uko byavugwaga ko jenoside yateguwe kandi ikanagenzurwa n’umusirikare mukuru” wa Leta yari iriho icyo gihe. Ariko ikibababaje, itangazamakuru ntabwo ryita kuri uku kuri kutajegajega. Si byiza guha inkuru umutwe utajyanye n’ukuri! 

1 COMMENT

  1. Les faits initialement imputés à Kabuga étaient princiapalement: l’importation des machettes non pas pour commercialiser mais pour génocider les Tutsi.
    Face à la vérité sans poussière ou vérité pure à savoir la déconstruction définitive des invocations du procureur de MTPI, pour sauver la face, il est venu ici au Rwanda pour demander secours à la police politique et au procureur de Kigali.
    Quelle est la nature de ce secours ? Le dossier contre Kabuga est désormais vide. C’est une coquille qui, s’elle est présentée au juge, elle sera purement et simplement rejetée comme dans l’Affaire de l’ex-Président Ivoirien, Laurent Gbagbo devant la CPI et Kabuga sera alors acquitté.
    Le procureur de MTPI est venu voir Kagame via sa police politique et le parquet aux fins de l’aider à trouver de nouvelles accusations contre Kabuga.
    Il a reçu une suite positive à sa demande car les experts en fabrication des faits et faux témoignages se sont mis au travail.
    Résultat: Les faits imputés à Kabuga ne sont plus l’importation des machettes mais les crimes commis à Gisenyi, ouest du Rwanda, contre les Tutsi fantômes.
    Sur la fonction de Kabuga au sein de la RTLM, il faudra que le procureur produise les statuts de celle-ci et démontre que ses fonctions prévues par ceux-ci imposaient à Kabuga de sanctionner les écartas de langage ou des faits infractionnels commis par les journalistes de cette radio dans l’exercice de leurs missions.
    Ensuite, même à supposer que l’accusé eut les prétendus pouvoirs invoqués par le procureur, faudra-t-il qu’il démontre que l’Etat Rwandais était dans une situation normale c’est-à-dire que toutes les institutions étatiques aient opérationnelles. Ce qui signifie qu’il devra prouver qu’il n’y avait pas de guerre généralisée sur l’ensemble du Rwanda dont les conséquences irréfragables sont l’effondrement de toutes les institutions de la République Rwandaise, que le gouvernement intérimaire n’a pas fui Kigali et qu’il était conséquemment opérationnel .En somme, il devra prouver que la guerre au Rwanda n’était pas une guerre internationale mais une simple guerre civile sans effet sur le fonctionnement normal des institutions étatique et des entreprises aussi bien publique et que privées. Enfin, le RTLM émettait sur une partie de Kigali et nullement sur l’ensemble du Rwanda. RTLM était donc écoutée par une infime partie des Rwandais exclusivement de Kigali. Les massacres de masses ont été commis sur l’ensemble du Rwanda. Ce fait est de notoriété publique. Il faudra que le procureur prouve que nonobstant son rayon d’émission limité à une partie de Kigali, capitale du Rwanda, RTLM était écoutée sur l’ensemble du Rwanda et que cette radio a eu un rôle déterminant dans la commission des massacres contre les Tutsi sur l’ensemble du Rwanda. La responsabilité invoquée par le Procureur ne réside alors plus dans les crimes qu’il a personnellement commis contre les Tutsi mais dans son inaction pour sanctionner les journalistes qui ont prétendument commis des crimes contre les Tutsi par leurs déclarations et incitations aux Rwandais à génocider les Tutsi. Il s’agit ici d’une responsabilité pénale du supérieur hiérarchique civil.
    Depuis les déclarations publiques de Tito Rutaremara à la télévision rwandaise devant des millions de Rwandais de l’intérieur et de l’extérieur sur l’existence des milliers d’infiltrés du FPR appelés techniciens dans les groupes des auteurs des massacres contre les Tutsi sur l’ensemble du Rwanda, c’est un fait établi c’est-à-dire insusceptible de contestation que ces infiltré ou techniciens du FPR ont participé directement à la commission de masse contre les Tutsi. Si RTLM a incité les Rwandais à génocider les Tutsi, cela signifie qu’elle a également incité les techniciens du FPR. Se pose alors la question de savoir pourquoi le procureur n’a-t-il pas actionné Kagame, alors commandant en chef des infiltrés et Tito Rutaremara, le recruteur principal agissant sur ordre de Kagame pour génocide des Tutsi ?
    La question d’infiltrés ou techniciens ou les tueurs spécialement formés et sans pitié qui n’épargnaient même pas les enfants et les femmes enceintes fait l’objet de débat au TPIR.
    Les avocats des accusés Hutu, prisonniers de l’ONU, ont invoqué avec preuves à l’appui, l’existence d’infiltrés dans les groupes des auteurs des crimes contre les Hutu, Tutsi et Twa, le tout pour démontrer que les massacres ont été commis par les Rwandais, Hutu, Tutsi et Twa contre les Rwandais, Hutu, Tutsi et Twa et que par conséquent le génocide contre les Tutsi invoqué par le procureur tel qu’il est défini par le droit international n’a jamais existé au Rwanda.
    Tous les procureurs du TPIR qui se sont succédés ont toujours soutenu qu’il n’existe aucune preuve quant à leurs existence effective et participation aux massacres de masse contre les Tutsi et par conséquent ils n’ont jamais existé. Les juges du TPIR leur a donné raison.
    Mais les déclarations de Rutaremara ci-dessus évoquées sont limpides. Aujourd’hui, sous peine de mauvaise foi, nul ne peut nier l’existence des infiltrés ou techniciens du FPR dans les groupes des auteurs de massacres contre les Rwandais, Hutu, Tutsi et Twa.
    Se pose la question suivante : quel est l’effet des déclarations de Rutaremara Tito sur les procès en cours contre les Hutu dans certains Etats en l’occurrence la France et contre Kabuga ?
    L’accusation devra infirmer le mal fondé des déclarations de Rutaremara ou s’il reconnaît le bien fondé de celles-ci, prouver que le crime irréfutables commis par ces techniciens contre les Tutsi ne sont pas constitutifs de crimes de génocide contre les Tutsi et que seuls les crimes contre les non infiltrés dont il devra préciser leur groupe ethnique constituent le crime de génocide contre les Tutsi.
    Dans les Affaires des Rwandais résidant en France, Etat dit de droit, et ailleurs visés par Kagame et autres, la question de ces infiltrés est-elle invoquée par la défense ? Dans l’affirmative, quelle est la position des juges de ces pays ?
    Il me semble que par ses déclarations, Tito Rutaremara a apporté une contribution significative dans la connaissance objective des crimes qui ont été commis au Rwanda par les Rwandais contre les Rwandais. Il aurait été ou il serait judicieux que les juristes puissent éclairer objectivement les Rwandais sur les effets juridiques et politiques de ces déclarations de Rutaremara.

Comments are closed.