Kuganira kwa Kagame na Museveni kwaba kwarahindutse amateka! Ese ibibazo bizakemuka binyuze he?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ashinja ubuyobozi bwa Uganda guhiga no kujujubya abaturage b’igihugu cye. Iyo ngo akaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye umubano w’ibihugu byombi, Uganda n’u Rwanda izamo agatotsi. 

Kagame yatangarije Al Jazeera ati ‘Twagize ibihe aho abanyarwanda bababajwe cyangwa babuzwa kujya mu bucuruzi bwabo muri Uganda nk’uko byari bisanzwe. Aho bari hose muri Uganda bagahigwa. Uganda ifite ibyo yireguza harimo n’umutekano muke ngo waba uterwa n’abanyarwanda. Ibyo twabiganiriyeho twerekana ko abanyarwanda nta ruhare babifitemo. Nyamara ariko, iyo abaganda baje mu Rwanda ntabwo bafatwa nabi nk’uko abanyarwanda babikorerwa iyo bagiye muri Uganda.’ 

Ayo magambo ya Paul Kagame yongeye kuzamura ikibazo ibyo bihugu byombi bifitanye. Ibyo bihugu byombi kandi bikaba bishinjanya gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro mu karere. Aya magambo yakunze kuvugwa na perezida Paul Kagame wagize akaba yarayagize n’urwitwazo mu kibazo. Nyamara ariko abagenda ubu mu gihugu cya Uganda bemeza ko haba mu mujyi wa Kampala ndetse no mu tundi duce twa Uganda, abanyarwanda babayeho mu mudendezo bakaba bakora imirimo yabo itandukanye irimo ubucuruzi, ubuhinzi, ubworozi n’iyindi.

Kuganira byarananiranye!

Mu mwaka wa 2020, Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni bahuriye ku mupaka wa Gatuna kugirango baganire ku bibazo ibyo bihugu byombi byari bifitanye. Twibutse ko babifashijwemo n’abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo Angola, DRC n’ibindi bashoboye gushyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane yarimo ko imipaka ihita ifungurwa. Abaturage b’ibihugu byombi babyumvishe babyakirije yombi n’ibyishimo byinshi. Nyamara ariko kugera ubu amaso yaheze mu kirere, uwari yafunze imipaka yayidanangiriye kimwe.

Muri Nzeri 2021, Uganda yatumiye u Rwanda ngo baganire ku gushyira mu bikorwa amasezerano ibyo bihugu byombi byagiranye muri 2019 yo guhosha ubushyamirane bwaranze ibyo bihugu, nyamara ariko u Rwanda ruvuga ko rutiteguye guhura na Uganda magingo aya. Ibaruwa yoherejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Jenerali Jeje Odongo kandi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Vincent Biruta. Biruta yagize ati: ‘Ntitwemera guhura ubu ariko U Rwanda rwiteguye gukomeza ibiganiro ku bibazo bihari’. Aya magambo ya Vincent Biruta nayo ahishe byinshi. Ese ni iki kibuza u Rwanda guhura na Uganda ngo baganire ko Uganda yari yifuje ko basubukura ibiganiro? Ni iki kihishe inyuma y’ibyo byose?

U Rwanda rwafunze imipaka yarwo na Uganda muri Gashyantare 2019 kandi rushishikariza abaturage barwo kutongera kujya muri Uganda ruvuga ko nta mutekano wabo rwizeye kuri Leta ya Kampala. Nyamara nk’uko twabikomoje ho haruguru, ubu umujyi wa Kampala urangwamo abanyarwanda benshi kandi babayeho mu mudendezo bakora imirimo yabo ya buri munsi. Umunyamakuru wacu uri muri Uganda yaganiriye na bamwe mu banyarwanda baba muri Kampala bamutangariza ko nta kibazo na kimwe bahura nacyo mu buzima bwabo. Ati: ‘Ahubwo dutangazwa no kumva ibinyamakuru by’u Rwanda bivuga ngo abanyarwanda barahohoterwa muri Uganda.’

Igihe bari ku mupaka wa Gatuna muri 2020, perezida Museveni na Kagame bashyize umukono ku masezerano yo guhanahana abanyabyaha ngo bashyikirizwe ubutabera. Ese ninde wabigiriyemo inyungu? Twibutse ko hari urutonde rw’abanyarwanda bari bafatiwe mu gikorwa cy’ubutasi bahise bahabwa u Rwanda. 

Kurasa inzirakarenga n’abaganda

Paul Kagame yakomeje gushaka kwerekana ko nyirabayazana w’ikibazo cy’imibanire mibi hagati y’ibihugu byombi ari Uganda. Ku rundi ruhande, Museveni nawe ashinja u Rwanda ko runeka Uganda rugamije guhungabanya umutekano warwo, anavuga ko intasi z’u Rwanda zafatiwe muri Uganda zitazoherezwa i Kigali. 

Paul Kagame avuga ko abagande bari mu Rwanda bafashwe neza, nyamara ariko abagande bagerageje kujya mu Rwanda baraswa n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda. Ibi bikaba byarabaye inshuro irenze imwe. 

Paul Kagame abajijwe niba ibi bihugu bizagera ku gisubizo kirambye, yagize ati: ‘Haracyari byinshi bigomba gukemurwa. Turacyashakisha umuti ku bibazo bihari’. Yongeraho ati: ’Umuzi w’ikibazo turawuzi. Bityo turashaka uko tuzagenda turushaho kubyumva neza kurusha uko byahoze. Twagize igihe cyo kuganira kuri ibi bibazo mu bwisanzure.’ Aya magambo akomeza gushimangira ko Paul Kagame atiteguye kuganira na Uganda. 

Umunyamakuru wa Al Jazeera abajije Paul Kagame impamvu yanze kongera gufungura imipaka, Paul Kagame yamubwiye ko ikibazo nyamukuru cyagombye kuba impamvu yayifunze.  Yagize ati: ‘Igice kinini cy’imipaka kirafunze. Abantu bamwe baravuga bati fungura imipaka gusa maze abantu bakorere ubucuruzi aho bashaka mu karere. Kuri twe, ikibazo ni icyatumye imipaka ifungwa kikaba kigomba kubanza gukemuka mbere y’uko imipaka ifungurwa.

Kuva imipaka yafungwa, mu Rwanda havuzwe izamuka ry’ibiciro ku masoko ndetse n’ibura ry’ibicuruzwa. Ibicuruzwa bya Uganda ntibyemewe ku masoko yo mu Rwanda. Ifungwa ry’imipaka ryagize ingaruka nini ku mibereho y’abanyarwanda, dore ko Uganda yari isoko rinini riharwamo ibikenerwa byinshi mu Rwanda. Ese gufunga imipaka ni urukundo rwinshi Paul Kagame akunda abaturage be cyangwa?

Abanyarwanda bahombye byinshi kubera ifungwa ry’imipaka y’u Rwanda na Uganda. Ibihumbi byinshi by’abanyarwanda bigaga muri Uganda bahagaritse amasomo yabo nyuma yo gufunga imipaka. Ibi ariko byari byaranatangiye mbere kuko Leta y’u Rwanda yigeze kubuza abanyarwanda kwiga mu mashuri ya Uganda ngo ni ugusahura umutungo w’igihugu. 

Ibiganiro bya Museveni na Kagame

Paul Kagame abajijwe niba ajya avugana na Museveni, yagize ati: ‘Twakundaga kuvugana, ariko hashize igihe, ubu byarahagaze’. Yashimangiye ko ‘Atavugana nawe byo kuvugana gusa, kugera igihe ibibazo bafitanye bizakemukira’. Hari byinshi twakwibaza kuri aya magambo. Dusanzwe tuzi twese ko ibibazo bikemukira mu biganiro. Paul Kagame ati ‘zinshaka kuganira’. Nyuma ati: ‘tuzavugana ari uko ibibazo bikemutse’. Ese ibibazo bizakemuka binyuze mu zihe nzira? Ni akumiro!