NYUMA YO GUKARABA NKA KURYA KWA PILATO, KAGAME YATANGIYE IGITUTU NYIRIZINA KU MURYANGO N’INSHUTI ZA GENERAL RWIGEMA!

Yanditswe na Albert Mushabizi

Kuwa 06 Ugushyingo 2021, ubwo Prezida KAGAME yavugiraga imbwirwaruhame y’urukozasoni, mu bukwe bwa TETA umukobwa wa RWIGEMA; yasize atanze n’umukoro w’injyanamuntu! Uwo mukoro nta wundi, wari ugutuma TETA kuri musaza we, ubwo butumwa kandi bwahawe n’umufasha wa RWIGEMA atumwa ku muhungu we, yewe ndetse bwa butumwa burongera buhabwa n’umubyeyi nyina wa RWIGEMA, ngo nawe azabushyikirize umwuzukuru we! Ubutumwa bukaba bwari ukubwira Junior GISA umuhungu wa RWIGEMA, ko Prezida KAGAME atifuza ko yahunga igihugu! Icyo abantu, batamenye ni uko ibyo Prezida KAGAME yakoraga, kwari ugukarabira imbere y’umuryango n’inshuti z’umuryango wa RWIGEMA, nka kurya Pilato yakarabiye imbere y’imbaga amaze gutanga Yezu; agira ati:”niwe uzaba yizize; nimwumva inkuru mbi ntimuzanzimurire!” Idosiye ya Junior GISA ishobora kuba yararangiye, kubera ko ibinyamakuru byo mu kwaha kwa Kigali, byatangiye kuyishyugumbwa! Duhereye ku kinyamakuru “igihe.com”, inkuru ikaba yaje kunyongwa, ahari nyuma y’icyizere ko ubutumwa bwamaze kugera ku bo bureba.

Inkuru yari ifite umutwe ugira uti:“Yasezeranyijwe imikorere na FDLR na RNC, menya uko Gisa RWIGEMA yashutswe na Uganda.” Iyi nkuru ubwayo ikaba ari intambara ishorwa na Prezida KAGAME, igakomatanya Abanyarwanda b’Inkotanyi bakunze kwitwa na Kigali ko ari “Inkotanyi zataye umurongo” -abigijweyo bari ku gatebe cyangwa bakeneshejwe- na bamwe mu bategetsi ba Uganda bagize umubano wihariye na General Fred RWIGEMA. RWIGEMA akaba yarakoranye kandi akabana bya hafi n’aba bategetsi, ku rugamba rwagejeje Prezida Yoweli MUSEVENI ku butegetsi bwa Uganda muw’1986. Ndetse bakanakorana mu buyobozi bukuru bwa gisivili na gisirikali, mbere y’uko atabaruka ku munsi wa kabiri w’urugamba rw’iya mbere Ukwakira! Umutegetsi wa Uganda wandagajwe muri iyi nkuru, ko akora ubuhuza bwa Junior GISA na FDLR na RNC -General KAYUMBA na muramu we NTWALI-; ni General Salim SALEH, akaba n’umuvandimwe wa Prezida MUSEVENI! Ubu buhuza n’ubufatanye, ngo bukaba bugamije gutera u Rwanda; ku mpamvu rukumbi yo kuyobywa kwa Junior n’abategetsi ba Uganda; ko RPA yahoze ari igisirikari cya FPR-I yamwiciye umubyeyi!

Nk’uko bisanzwe inkuru nk’izo ziteye isoni iyo zitambutse ku Ikinyamakuru “igihe.com”; ibindi bitangazamakuru bwite bya sosiyete “igihe.com” -nka “taarifa.rw”-, n’ibindi by’inzengo z’ibanga za Kigali -nka “rushyashya.net”- bihita biyisamira hejuru. Ibikorera ku mbugankoranyambaga za Youtube by’abandi bacengenzamatwara ba FPR nka “Intsinzi TV” n’ibindi bikaba uko. Icyo gihe umuriro umaze gukongezwa, “igihe.com” kinyonga ya nkuru y’urukozasoni; mu rwego rwo kwigira nyoni nyinshi, no kutagaragara nk’igikojeje isoni abakiliya batandukanye, bagikurikira bakanakorana nacyo mu iyamamaza. Ubwo ayandi matsinda y’abacengezamatwara, atangira gukwikwiza inkuru ku mbuga za whatsapp n’inkuta za buri umwe mu matsinda; “ikinyoma kigahinduka ukuri k’ubwo gusubirwamo kenshi kandi na benshi”, iryo rikaba rimwe mu mahame ngenderwaho, muri ya myumvire y’Inkotanyi mu mateka yazo!

Prezida KAGAME mu gasuzuguro gakabije, kwigira nyoni nyinshi no gutera ubwoba umuryango yakagombye icyubahiro mu ruhame, byongeye kandi uruhame rw’ubukwe!

Muri ya mayeri igihumbi Inkotanyi zikunze kwigamba, Prezida KAGAME nawe yashatse kwerekana ko bibaye ngombwa ko avuga kuri Junior GISA, kubera ko atamubonye mu bukwe! Nyamara wumvise ibyo yatondekanyije mu mbwirwaruhame ye, byarumvikanaga ko uwo musore yari asanze amukurikirana, kugera ku rugero rwo kumenya ko aza akagarukira mu baturanyi, bamushuka kandi bakamubeshya ko hari icyo bazamugira mu gihugu cy’u Rwanda! Prezida KAGAME kandi mu mbwirwaruhame yagiye yivuguruza, imitego y’ibinyoma bye igashibuka akihibereye! Ni akumiro kuba uwifata nk’umubyeyi w’umwana, kandi agahamiriza mu ruhame ko uwo mwana hari ubwo yigeze kugirana nawe ikiganiro kitari kigufi; byamusaba kumuha ubutumwa akabuhaho umukoro umwana na nyina na nyirakuru, byongeye kandi akabubahera mu ruhame, uruhame rw’ibirori by’ubukwe, abantu bari bazinduwe no kwishimira intambwe nziza mu misango, yo guhuza urugwiro no guhuza amarembo! Gutinyuka guha umukoro -byongeye mu ruhame- umubyeyi wa RWIGEMA ungana uwe, ni agasuzuguro no kubura uburere. N’umufasha wa RWIGEMA byakwiswe ko amuba bugufi, ntibikwiriye kumuha umukoro -byongeye mu ruhame-  umukoro nk’uriya! Wenda umukoro nk’uriya wagahawe TETA, ariko se na none mu ruhame rw’imisango y’ubukwe bwe!?

Ni mpamvu ki yaba ituma Prezida KAGAME yikanga Junior GISA akagera ubwo amuhimbira ibyaha bingana kuriya!

Prezida KAGAME arigiza nkana akogera uburimiro kuri Junior GISA, imfubyi yirwanaho nk’abandi Banyarwanda hanze y’igihugu; kubera ko igihugu cy’u Rwanda kiyobowe nabi! Junior siwe munyarwanda wasizwe n’abatabarukiye ku rugamba rw’Inkotanyi wenyine; wisanze agomba gukiza amagara, agahunga igihugu ngo bucye kabiri! Kuba KAGAME yaramutumyeho mushiki we, mama we na nyirakuru, kwari ugushushanya ko dosiye ya Gisa ireba uwo ari we wese waba ugira aho ahurira nawe! Muri make uwari aho wese nk’inshuti n’umuryango uwo mukoro waramurebaga; mu buryo ubu cyangwa ubundi agomba kwitega ingaruka zo kutagaruka mu gihugu kwa Junior GISA. Dosiye ya Junior ni baringa nk’ibisanzwe, izingiro ryayo ni imiyoborere y’igitugu yo kuyobora ibikange, mu ntero ya “yego Mwidishyi!”

Iki kibazo cya Junior kikaba gishyize hanze ishusho nyakuri ya FPR-I, nk’ishyaka rinaniwe kandi riri mu bihe by’amahina! Prezida KAGAME wabohoje iri shyaka igihe kirekire, akaritwarira mu kwaha kwe, acura bufuni na buhoro imboneza muri ryo; atangiye kwiyumvamo ko yirukankanye abagabo kuva kera none akaba yarabamaze ubwoba! Ubu noneho abo akamira n’abo yaciye bashobora kwicara hamwe bagashyikirana; nk’abatagira icyo bapfa gifatika, kitari imigambi mibisha ya KAGAME, ubonwa nk’akamasa kazaca inka kazivukamo! Ibi nibyo byabaye mu misango yo gusaba no gukwa kwa General RWIGEMA; bimutera umujinya wo kubihaniza ubukeye, apfundikanya ingingo zidashinga! 

Ni ibihe by’amage kuri KAGAME unarwana iza ndanze zidashoboka, na Uganda yamugize icyo ari cyo, akaba atabikozwa! Ibyo Prezida KAGAME avuga kuri Junior GISA ntacyo byamufasha, kubera ko atamuhunze nk’igitambambuga; kandi akaba atayobewe ko ari umubisha utavirira umugambi mubi! Ihungeta arimo gukorera inshuti n’umuryango wa RWIGEMA; byagaragaye mu ijambo rye, ko ari ingaruka z’ibyaha bimubuza amahwemo, akaba adashyira umutima hamwe! Kubera kubaho igihe kinini ari ingambanyi imena ay’inzirakarengane; arikanga agambanirwa na benshi yagiriye nabi, akikanga ko abamugize icyo ari cyo, isaha ari isaha bamuhagama, baciye mu manga yiciriye ubwe hambavu z’urugo! Mu yandi magambo u Rwanda ruyobowe n’umunyagitugu urembejwe n’ihungabana, akibona abakamubereye amaboko bategereje iyo umuhengeri uberekeza; yabahabura nk’ibisanzwe agasanga bose bashize ibinya!