Victoire Ingabire ngo yavuye muri RIB amahoro.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru dukesha urubuga rwa twitter rwa Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka DALFA-Umurinzi aravuga ko Victoire Ingabire wari witabye urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukwakira 2021 yatashye amahoro.

Muri ubwo butumwa Victoire Ingabire yarangije ko yitabye i saa tatu za mu gitondo akabazwa kugeza i saa kumi n’imwe ku mugoroba.

Nabibutsa ko Victoire Ingabire yari yabanje kwitaba urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB)  kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021 ariko ntiyabasha kubazwa kuko ngo yari afite indwara ya grippe nk’uko yabitangaje ku rubuga rwe rwa twitter.

Ibi bije mu gihe hashize igihe gito abantu bagera ku 10 barimo umunyamakuru Théoneste Nsengimana na bamwe mu barwanashyaka ba DALFA-Umurinzi batawe muri yombi bashinjwa ngukwiza ibihuha no gushaka guteza imvururu muri rubanda. Ariko haraba n’andi makuru avuga ko batawe muri yombi mu rwego rwo kuburizamo umunsi ngarukamwaka uzwi nka “Ingabire Day” ukunze gutegurwa mu rwego rwo kuzirikana imfungwa za politiki n’abandi bahohoterwa bazira ibitekerezo byabo mu Rwanda.