Yanditswe na Albert Mushabizi
Mu nkuru dukesha Urubuga Jambonews.net, yanditswe na Emmanuel HAKUZWIMANA ku wa 29 Ugushyingo 2021, ngo ubutabera bw’u Bubiligi bwaba burya isataburenge Umuryango udaharanira inyungu IBUKA Mémoire et Justice (umuryango na none ukunze kwitwa IBUKA-Belgique). Uyu muryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside ya 94; ngo ukaba wenda guseswa n’ubutabera, ibisobanuye ko ubwo waba ukuweho mu iyemewe gukorera ku butaka bw’u Bubiligi. IBUKA-Belgique ikaba igomba kwitaba Urukiko (Tribunal de l’Entreprise Francophone de Bruxelles) kuwa kane, taliki 09 Ukuboza 2021, i saa munani (14:00), mu rubanza rugamije uguseswa, gushingiye ku kutuzuza inshingano zo gutanga raporo ngarukamwaka ku mikoreshereze y’umutungo (non-dépôt des comptes annuels).
Amakuru Jambonews.net ifitiye gihamya, ni uko abayobozi ba IBUKA-Belgique baba bamaze imyaka itatu, batabasha gutanga raporo ngarukamwaka ku mikoreshereze y’umutungo. Umuryango ukaba ushobora gukuramo ingaruka zo guseswa, kandi rero ibyo biramutse bishyitse; bikaba byanaviramo gukurikiranwa kw’abayobozi bawo ku mikoreshereze idahwitse y’umutungo, cyangwa se ukunyereza umutungo. IBUKA-Belgique isanzwe inafashwa n’ibigo cyangwa se inzego zitandukanye z’igihugu cy’u Bubiligi; ukaba ufite inshingano zo gutanga raporo ngarukamwaka ku mikoreshereze y’umutungo.
Kuwa 16 Nzeri 2021 IBUKA-Belgique yitabye urukiko, maze urubanza rurongera rwimurirwa ku itariki ya 4 Ugushyingo 2021. Nyamara IBUKA-Belgique yasabye ko urubanza rwakongera rukigizwayo, kubera ko impuguke mu iby’ibaruramali yari itarabona impapuro zerekana ibyakorewe kuri konti mu myaka ya 2018, 2019 na 2020; n’ubwo Umunyamategeko Maingain yasiragiye ku mashami yombi ya Meiser na Kigali ya Banki ya BNP Paribas Fortis. Uko kwigizwayo kwaremewe, ukwitaba urukiko gukurikira kukaba guteganyijwe kuwa kane, taliki ya 9 Ukuboza 2021.
Jambonews.net ikomeza iduha amakuru ko Umunyamategeko Maingain uburanira IBUKA-Belgique, asanzwe ari nawe munyamategeko uhagarira inyungu za FPR-Inkotanyi ndetse n’iza Prezida KAGAME ku mugabane w’u Burayi. Ngo byaba kandi bitazorohera IBUKA-Belgique gusubira gusaba kwigizayo urubanza inshuro ya gatatu; kandi uyu muryango ngo ugomba kuzerekana ko konti za banki zacunzwe neza, ariko kandi ntuzabura no gusobanura impamvu zateye uku kutubahiriza gutanga raporo ngarukamwaka z’imikoreshereze y’umutungo muri kiriya gihe cyose!
Tugendeye kuri aya makuru ya Jambonews.net, natwe dushobora kwibaza ku mukino uri hagati ya Banki BNP Paribas Fortis, amashami yombi ya Meiser na Kigali, n’Umunyamategeko Maingain, ndetse na IBUKA-Belgique aburanira. Ni nyungu ki Banki yaba ifite mu kwima umunyamategeko w’umukiriliya, impapuro zerekana ibyakorewe kuri konti, byongenye kandi bikenewe n’impuguke mu iby’ibaruramali yitabajwe n’urukiko? Aha ntihabuzemo “amanyanga” y’itekenika” ava kuri wa muco wa FPR-I n’abafatanyabikorwa bayo; ibi kandi bikaba bihesha isura mbi iyi banki, ndetse birushaho no gucafuza umunyamategeko wiyemeje kugurana ubunyangamagayo n’ubunyamwuga indonke akorana na FPR-I. Byumvikane ko kwiyemeza gukorana na FPR-I uba wiyemeje no kuzarimbana nayo, wa mwambaro w’akabaye icwende katoga, kakoga ntigacye, yewe n’aho kakoga ntigashire umunuko!
Jambonews.com ikomeza iduhamiriza ko ikipe iyoboye uyu muryango, ikuriwe na Félicité LYAMUKURU yakunze kubura ubusobanuro bw’ibyakorewe ku makonti yombi y’umuryango, iyo mu Bubiligi n’iyo mu Rwanda; kugeza ibi biteje ubwumvikane buke mu banyamuryango, bushingiye kugukeka ko umutungo waba warakoreshejwe nabi, cyangwa ukanyerezwa.
Aha natwe tukaba tutabura kwibutsa ko imiryango yose FPR-I ifitemo akaboko, itajya itora abayobozi, ahubwo bimikwa muri ya mayeri asanzwe mu muco w’amatora afifitse ya FPR-I; ibi bikaba bisobanuye amakimbirane yaba ashoboka hagati y’abanyamurango n’ikipi ibayobora mu buryo bw’igitugu. Biranashoboka kandi ko ibibazo IBUKA-Belgique iri guhura nabyo mu nkiko, uretse no kuba umuryango ugomba kugendera ku mabwiriza n’amategeko y’u Bubiligi, harimo no gutanga raporo ngarukamwaka z’imikoreshereze y’umutungo; nyamara hataburamo n’umukino w’imbere mu banyamuryango bamwe bifuza ko uyu muryango wavaho.
Impamvu zo kwifuriza umuryango barimo kuvaho burundu zikaba zashingira ko, udaharanira inyungu nyakuri z’abacikacumu ba Jenoside ya 94, ahubwo ugaharanira inyungu z’ubujura, kugambanira no gutoteza abanyagihugu, tutibagiwe no kuba icyambu cya politiki z’umwijima za FPR-I mu gihugu no hanze yacyo! Abanyarwanda bari imbere mu gihugu no hanze yacyo, baba abahutu cyangwa abatutsi; bakaba bakomeje kugaragaza ko barambiwe uko FPR-I ikomeza kwifashisha Jenoside nk’iturufu ya politiki n’ubusahuzi.
Jambonews.net ikomeza ivuga mu nkuru yayo ko hagati ya 2018 na 2020, IBUKA-Belgique yakiriye inkunga y’ibihumbi amagara y’ameyero; ngo haranginzwe imishinga yayo, cyane cyane uwo kwibuka Jenoside nyuma y’imyaka 25. Nyamara nyuma y’uko abanyamuryango bitegereje agaciro k’ibyakozwe muri uko kwibuka; umwuka wo kutabyumva kimwe wahise ko uzamuka. Imishinga y’ingenzi muri iyo yari iteganyijwe ikaba ari uwo gutunganya filmu irimo ubuhamya bw’abacitse ku icumu rya Jenoside ndetse n’ababahishe, waba waratewe inkunga na “Fédération Wallonie-Bruxelles”; naho undi ukaba umushinga wo kubaka ishusho y’ikibumbano cy’urwibutso rwa Jenoside ya 94.
Nk’uko Ikinyamakuru “Le Vif Express” cyabitangaje kandi, Jambonews.net ikomeza isobanura ko ibitabo bigera ku 2,000 byari byasohowe ku mutwe w’ikigira kiti “Quand l’histoire s’écrit à la machette“, tugenekereje mu Kinyarwanda byasobanura nka, “Iyo amateka abarîrwâ ku muhoro“, mu mushinga IBUKA-Belgique yateweho inkunga; nabyo byaba byarangijwe ngo bitagera ku isoko, ku mpamvu z’uko ibice bimwe by’igitabo byari bikocamye, ubu busabe bwa Félicité LYAMUKURU bukaba bwaraciye mu nteko bugatorwa ku bwiganze. Kuva muw’2018 abayobozi b’uyu muryango bakaba baragiye begura, abarimo nka Honoré MAGORANE, Dr Vincent DEPAIGNE, Aloys KABANDA… bagasigira ubuyobozi Félicité LYAMUKURU.
Uyu Félicité akaba akunze kunengwa n’abanyamuryango ko akunze guhengama, ashaka ko imyumvire y’umuryango yaba mahwi n’iy’ubutegetsi bwa Kigali, ku bibazo runaka; kandi agashaka kwihisha mu mutaka w’uburenganzira bw’umuryango udaharanira inyungu mu Bubiligi, akora ibikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi. N’ikimenyimenyi umunyamakuru Afrique w’Ikinyamakuru La Libre Belgique, Marie France Cros yagize ati: “Kuva muw’1998, ni ubutegetsi bwa Kigali buhitamo Prezida wa Ibuka-Rwanda. Noneho kuva icyo gihe uwo muryango ukaba udapfa kugira icyo unenga kuri Leta y’u Rwanda.“
Kuva yatorerwa manda ye, Félicité LYAMUKURU, akunze kumvikana mu biganiro n’itangazamakuru, yifatira ku gahanga abanyapolitiki bo muri Opozisiyo nka Victoire INGABIRE na Paul RUSESABAGINA; ibyo kandi ni nabyo agirira imiryango inenga Kigali nka JAMBO asbl, ibyo kandi ntareka no kubigirira indi miryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside ya 94 mu gihe cyose iyi miryango idakorera mu gicucu cya FPR, nk’uko bimeze ku “IGICUMBI-La voix des rescapés du Génocide”, ushinzwe mu minsi ishize mu Bubiligi.
Mu bihe byinshi bitandukanye yumvikana avugira Kigali ku mahano yo guhungabanya uburenganzira bwa muntu, aba yasohotse mu byegeranyo bitandukanye, atanitaye ko bwaba ari uburenganzira bw’abacitse ku icumu rya Jenoside bwaba bwarengerewe, nk’uko byagenze ubwo Kizito MIHIGO yahotorwaga muri Gashyantare y’uw’2020.
Jambonews.net ikaba yanzura inkuru yayo ko urubanza IBUKA-Belgique yimirije imbere, ruyisaba kuba yashyize ibigendanye na konti za banki ku murongo mbere y’iya 09 Ukuboza 2021; kugira ngo byibura yihanangirizwe gusa kandi ibe yanakomeza gushyirwaho ijisho n’ubutabera. Ngo naho bitabaye ibyo, izaseswa! Iri rikazaba ari iherezo ritunguranye ry’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside ya 94, umwe mu yo hambere kandi yamenyekanye cyane, dore ko wabonye izuba kuwa 16 Kanama 1994, nyuma y’ibyumweru bike Jenoside irangiye!
Aha ibihamya muri iyi nkuru ya Jambonews.net bikaba byatuma umuntu akeka ko, iyi yaba ari intangiriro y’ibindi bihe by’amateka ya Jenoside ya 94; nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yigaruriye imiryango yose iharanira uburenganzira bw’abacitse ku icumu rya Jenoside, ngo iyifashe gusasira no gukwirakwiwa inkuru ya Jenoside itandukanye n’ibyabayeho, ahubwo igamije kugira iyo Jenoside iturufu ya politiki. Ibi bihe bindi by’amateka ni iby’abacitse ku icumu kwishunguramo inkumbi za politiki ruvumwa ya FPR-Inkotanyi. Amashyirahamwe nyakuri aharanira inyungu z’abacitse ku icumu yatangiye kuvuka ku rugero rw””IGICUMBI- La voix des rescapés du Génocide”, none ay’ikinyoma nayo azabe atangiye guhirima!? Mbega nk’ikinyoma cy’inkuru mbimbano yubakiyeho ikinyoma cya Jenoside ku nyungu za politiki ruvumwa ya FPR-I; kizarokokera he!? Ibihe biri imbere biraduhishiye!