IBYEMEZO BY’INAMA Y’IHURIRO FCLR-UBUMWE YATERANYE KUWA 25 GASHYANTARE 2014

Inama yatangiye saa yine za mugitondo iyobowe na Perezida w’ihuriro FCLR-UBUMWE akaba na Perezida w’agateganyo wa FDLR Nyakubahwa Gen Maj BYIRINGIRO Victor.

Inama yatangijwe n’isengesho

K’umurongo w’ibyigwa harimo :

1. Kureba ibyo Ihuriro FCLR-UBUMWE rimaze kugeraho

2. Gutangaza inzego z’ubuyobozi n’abazigize

3. Gushyiraho abahagarariye FCLR-UBUMWE mu bice bitandukanye by’isi

4. Kunonosora amategeko agenga ihuriro FCLR-UBUMWE

I.KUREBA IBYO IHURIRO FCLR-UBUMWE RIMAZE KUGERAHO

-Abari mu nama bishimiye ibimaze kugerwaho byose kuko babonye bitanga icyizere,harimo uko abanyarwanda bakomeje kwakira ihuriro ndetse n’imikoranire yaryo n’andi mashyaka.

-Abari mu nama bishimiye uburyo Indatsimburwa zihagaze zaba iziri mu Rwanda ,muri RD Congo n’ahandi hose ku isi.

-Inama yashimiye abanyarwanda batandukanye bakomeje kwitangira ibikorwa by’ihuriro FCLR-Ubumwe.

II. INZEGO Z’ UBUYOBOZI N’ABAZIGIZE Ihuriro FCLR-Ubumwe rigizwe n’inzego zikurikira:

1. Inama nkuru y’Ihuriro

2. Urwego nshingwabikorwa

i) Inama nkuru y’Ihuriro igizwe n’abayobozi bakuru b’amashyaka agize ihuriro ikaba ifite na bureau yayo .

Inama y’ihuriro igizwe:

*Nyakubahwa Generali Majoro BYIRINGIRO Victor Perezida w’ihuriro FCLR –UBUMWE ,akaba yungirijwe na bwana BAKUNZIBAKE Alexis, Vice Perezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.

*Abagize biro y’ihuriro:

– Umunyamabanga bwana SINDAYIHEBA Aaron

-Umubitsi bwana Newutoni JEVA

-Umuvugizi bwana IRANZI John MUGISHA

ii)Urwego nshingwabikorwa:-Umuhuzabikorwa w’urwo rwego ni bwana MUTARAMBIRWA Théobald

-Urwego rwa politiki na dipolomasi:

a) Bwana MUKIZA David

b) Bwana RYUMUGABE Jean Baptiste

-Urwego rwa gisirikari:

a) Coloneri MUTABAZI Josué

b) Majoro ISHIMWE Jean Damascene

-Urwego rw’imari:

a) Mme UWIZEYE Kansiime Immaculée

b) Paradis LEVITE

-Urwego rw’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage:

a) Dr HAKIZIMANA Joseph

b) Bwana SANGANO Marcelin

-Urwego rw’amategeko n’uburenganzira bwa muntu:

a) MUSHIMIYIMANA Michel

III)ABAHAGARARIYE IHURIRO FCLR-UBUMWE MU BICE BITANDUKANYE BY’ISI

1. K’umugabane wa Africa:

a. Umuhuzabikorwa k’umugabane wa Afurika ni IRADUKUNDA Emile (Uganda)

E-mail: [email protected]

b. MUGEMANTWARI Moses (RSA)

E-mail: [email protected]

c. KAKI Hassan Orange (Kenya)

E-mail:[email protected]

d. KAGABO Jean Chrisostome(Mozambique)

E-mail: [email protected]

e. ISHIMWE Rodrigue (Congo Brazza Ville)

E-mail :[email protected]

F. Alex CYUSA (Burundi)

E-mail : [email protected]

2. Abahagarariye ihuriro k’umugabane w’iburayi:

a. Umuhuzabikorwa NGIRINSHUTI DJuma

b. Umuhuzabikorwa wungirije NSHIMIYIMANA Jean Damascene

E-mail : [email protected]

3. Abahagarariye ihuriro k’umugabane wa Amerika:

– Umuhuzabikorwa NTIRUSHWAMABOKO Ignace

E-mail: [email protected]

Inama yemeje ko raporo zose z’abahagarariye ihuriro mu mpande zose z’isi zigomba kujya zishyikirizwa bwana BAKUNZIBAKE Alexis, vice Perezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI

IV.KUNONOSORA AMATEGEKO AGENGA IHURIRO FCLR-UBUMWE

Inama yashyizeho itsinda rishinzwe kwiga icyo gikorwa rikazatanga raporo mugihe cya vuba.

Ihuriro FCLR-UBUMWE ryongeye gushimangira ko rishyize imbere inzira y’amahoro,ikaba iboneyeho umwanya wo kumenyesha abanyarwanda kimwe n’incuti z’u Rwanda kwima amatwi ibinyoma bya leta ya FPR Inkotanyi ikomeje gushyira abanyarwanda idashaka mu magereza bitirirwa kuba bakorana na FDLR hirya no hino mu gihugu.Ihuriro FCLR rirahamagarira buri wese kumva ko gukorana na FDLR atari icyaha nk’uko leta ya Kagame ibivuga maze tugafatanya kurwanya ibibi byose leta ikorera abanyarwanda.

Inama yasoje imirimo yayo saa kumi isozeshwa isengesho.

Iyi myanzuro igomba guhita ishyirwa mu bikorwa ikimara gushyirwaho umukono.

Bikorewe I Walikare ,kuwa 28 Gashyantare 2014

Generali Majoro BYIRINGIRO Victor

Perezida w’ihuriro FCLR-UBUMWE