Ibyo mutamenye ku ishimutwa rya Boniface Twagilimana.

Boniface Twagirimana

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’aho inkuru y’izimira rya Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida wa mbere w’ishyaka FDU-Inkingi itangarijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018, The Rwandan yatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo dore ko Leta y’u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Hillaire Sengabo yavuze ko yatorotse naho ishyaka FDU-Inkingi ndetse n’abandi bazi neza Gereza ya Mpanga bakaba bo badashira amakenga icyiswe itoroka.

Mbere na mbere uvugwa ko yatorokanye na Boniface Twagirimana ni umugabo wahoze ari umupolisi akaba yaravukiye i Karagwe muri Tanzania, uyu akaba yari akatiwe burundu nyuma yo gukorera iyicwa rubozo umunyamakuru Jean Bosco Gasasira akamusiga yibwira ko yamwishe. Nyuma yaje gufatwa arafungwa ariko bisa nko kumuhanira guhusha uwo yatumwe. Aimable Murenzi wari umaze imyaka 11 muri Gereza yari afite akazi ko gucunga umutekano muri Gereza ndetse abagororwa bagenzi be bamufataga nka maneko w’ubutegetsi kuko yari kw’isonga ry’abahohotera izindi mfungwa zifunzwe zizira ibyaha bijyanye na politiki no kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Nguwo uwamaranye na Boniface Twagirimana iminsi 3 bagahita bapanga gutorokana!!

Aimable Murenzi bivugwa ko yatorokanye na Boniface Twagirimana

Twashoboye kumenya ko ku itariki ya 02 Ukwakira 2018 hari ku wa kabiri umuvugizi wa Urwego rushinzwe infungwa n’abagororwa Hillaire Sengabo ari kumwe na Directeur wa Gereza ya Mpanga John Mukono bahamagaye Aimable Murenzi (bivugwa ko yatorokanye na Boniface Twagirimana) bajya kumwereka neza iriya nzu bavuga ko bari bafungiyemo we na Boniface Twagirimana, ubundi nyuma bahamagara umufungwa arayikoropa neza, aribwo bwakeye ku wa gatatù bagejejemo Boniface Twgirimana, ibiryamirwa bye byose babimwambuye uretse ikiringiti kimwe bamusigiye.

CSP John Mukono

Boniface Twagirimana akimara kugezwa muri Gereza ya Mpanga ku wa gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018 yajyanywe mu kato ahari hafungiye mbere ba Déogratias Mushayidi, Dr Niyitegeka Théoneste, Col Michel Habimana… ku buryo ntamufungwa wundi babonanye.

Itegurwa ryose ryakozwe na Kamugisha Michel afatanyije na John Mukono, bahise bapanga gahunda yo guha telefone Aimable Murenzi ayijyana mu gikapu cye abikamo imyenda aho yararaga mu mudugudu Urugwiro numéro 10, ubwo amaze kuyishyira mu gikapu, yasohotse hanze ajya kuvugana na John Mukono wahise abwira ushinzwe umutekano w’ahantu imbere mu gipangu witwa Bwanakweri isidore ndetse n’ushinzwe policing witwa Kamanzi bajya gusaka Aimable Murenzi basangayo iyo telefone bahita basohora ibintu bye byose hanze y’igipangu cya golf wing, ubundi impamvu yo kumwimura iba irabonetse bamujyana kubana na Boniface Twagirimana aho Mushayidi yabaga, iyo kinamico ya Aimable Murenzi na John Mukono yamaze umwanya kuko bamwambitse n’amapingu mu kwerekana ko byakomeye!

Aimable Murenzi bamaze kuhamugeza byabaye ngombwa ko baryama hamwe mu cyumba kimwe mu gihe ubusanzwe igihe Mushayidi, Habimana, na Dr Niyitegeka bahabaga buri wese yararaga mu cyumba cye. Hari amakuru avuga ko mbere yo kugirira nabi Boniface Twagirimana bamuteye imiti imubuza guhumeka neza kugirango adatabaza.

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018 ahagana i saa sita, Directeur wa Gereza ya Mpanga, John Mukono yaje kuri gereza arinjira abacungagereza bibaza ikimuzanye birayoberana, amaze nka nyuma y’iminota nka 10 bumva imodoka irahinze iza muri gereza maze John Mukono ahamagara abari kuri barrière ya mbere kuyifungurira, imodoka irinjira igeze kuya kabiri nabwo irinjira.

Maze iyo modoka iparika hafi y’inyubako bita Hangari aho basurira imfungwa, Maneko Mudacyahwa yahise atanga amabwiriza ku bacungagereza bari ku burinzi ku gipangu kuhava bakerekeza kuri bureau ye iri hafi yo kwa muganga, icyo gihe igipangu cyasigaye kitarinzwe, bahise binjira aho Boniface Twagirimana yari bamufunga akandoyi, bamushyira isashe mu maso bafatanyije na Aimable Murenzi ubundi bamushyira mu modoka.

Bageze ku gipangu kuko nta mucungagereza wari uhari Mudacyahwa yavuyemo aracyifungurira ubundi. Barakomeza baragenda, Imodoka yerekeje ku muhanda ntawamenye aho berekeje, Aimable Murenzi ngo yasohotse yambaye ipantalo y’ikoboyi n’inkweto za sport.

Ibyabaye kuri Boniface Twagirimana bazabazwa Directeur Mukono John, Maneko Déo Mudacyahwa, Murenzi Aimable, na Kamugisha Michel.