Icyo amategeko y’U Rwanda ateganya ku byerekeye Imbabazi zitangwa Perezida wa Repubulika n’ingaruka zazo kuwazihawe.

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Isesengura dukesha Valentin Akayezu

Ikiganiro mpaka cyabaye hagati ya Mme Ingabire Umuhoza Victoire na Dr Buchnan cyazamuye ikibazo cyo kumenya niba uwahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, bimuhanaguraho ubusembwa bw’ibyaha yari yarahamijwe n’inkiko.

Uko amategeko y’u Rwanda ateye. usanga ko umuntu wakatiwe igihano kirengeje amezi atandatu, hari uburenganzira bwemerewe umunyagihugu atakaza bikomotse ku cyaha yahamijwe kandi akagihanirwa ni inkiko. Byongeye kuri ibyo, usanga hari ibyaha amategeko yemera ko uwakatiwe, yongererwaho ibindi bihano by’inyongera (peines accessoires).

Urugero ni igihano cyo kwamburwa uburenganzira mboneragihugu (Deprivation of civic rights ou dégradation civique). Ibyo biteganyijwe mu gitabo cy’amategeko ahana(code penal:CP) kuva ku ngingo ya 42-46.

Ingingo ya 67 iteganya ibirebana n’ubuzime bw’Ibihano(Extenction des peines). Nk’uko iyo ngingo ibivuga, zimwe mu mpamvu zishobora gutuma igihano kizima, harimo n’imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 70 isobanura neza ko Imbabazi zitangwa na Perezida wa
Repubulika zitangwa mu bushishozi bwe. Zishobora guhabwa umuntu umwe cyangwa benshi kandi ku nyungu rusange z’Igihugu.

Ibi byuzuzwa neza n’ibiteganywa n’ingingo ya 227 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha(Code de Procedure Panela: CPP) yerekeye ububasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi.

Iyo ngingo ya 227 igaragaza ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe burundu n’urukiko, abisabwe kandi amaze kugisha inama Urukikorw’Ikirenga. Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.

Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Ingingo ya 231 yerekana uburyo imbabazi zatanzwe na Perezida wa Repubulika zubahirizwa.

Kubw’iyo ngingo imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa nta mabwiriza agomba kubahirizwa cyangwa hari amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba kubahiriza avuzwe mu cyemezo cyazo. Iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi ziherako zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.

Iyo urebye ITEKA RYA PEREZIDA Nº 131/01 RYO KU WA 14/09/2018 RITANGA IMBABAZI nk’uko ryatangajwe mu igazeti ya Leta no. Special yo kuwa14/09/2018, mu ngingo ya 1 igira iti: Madamu INGABIRE Victoire Umuhoza ahawe imbabazi ku gihano cy’igifungo yari asigaje ku gihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) yari yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza N0 RPA 0255/12/CS.

Ingingo ya 2 y’iryo Teka igateganya ibyo uwahawe imbabazi agomba kubahiriza muri ubu buryo: Uwahawe imbabazi uvugwa mu ngingo ya mbere y’iri Teka agomba kubahiriza ibi bikurikira:

1 º kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya
Repubulika y’u Rwanda;

2 º kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi (1) ku munsi wagenwe n’umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze. Iyo bidashoboka kwitaba ku munsi wagenwe, asaba kutitaba mu nyandiko igenewe umushinjacyaha mbere y’uko uwo munsi ugera. Umushinjacyaha asubiza mu minsi itatu (3). Iyoadasubije bifatwa nkaho ubusabe bwemewe;

3 º gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga. Ingingo ya 3 y’iryo teka iteganya ibirebana no kwamburwa imbabazi. Iyo ngingo igira iti: Imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira:

-akatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka;
-atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.

Iteka rya Perezida ryambura imbabazi rigaragaza impamvu imbabazi zambuwe.

Ibi bivuzwe hejuru bisobanuye iki? Bisobanuye ko imbabazi zitanzwe na Perezida zihagarika gusa igihano, ariko zitavanaho ingaruka zacyo.

Iyo usomye ingingo ya 226 ya code de procedure penale ubona neza ko imbabazi zitanzwe na Perezida, zibarirwa mu kiciro cy ‘impamvu zihagarika gusa irangizwa ry’igihano (suspension of the execution of penalty/Causes de suspension de l’exécution de la peine).

Nta na hamwe mu mategeko y’u Rwanda, umuntu yasangako, imbabazi zitangwa na Perezida wa Republika zikuraho ubusebwa bwakomotse ku guhamwa n’icyaha umuntu yemejwe n’inkiko.

Nyamara ingingo ya 242 ya CPP yo yerekana noneho impamvu zikuraho igihano(Grounds for removal of a penalty/Causes de disparition de la condamnation). Kubw’iyo ngingo, hari impamvu imwe yonyine: Imbabazi zitanzwe n’Itegeko(Amnesty ou Amnistie)

Nibutse ko impamvu zihagarika igihano, zitakivanaho kuko mpamvu yateganyijwe n’itegeko, izo mpamvu zihagarika igihano zishobora gukurwaho, maze uwari warekuwe agasubira kurangiza igihano cye. Mu gihe impamvu zo zikuraho igihano, zo ingaruka yazo nuko uwarekuwe biba birangiye aba adashobora na gato kongera gufungwa ngo arangize igihano yari yakatiwe, byiyongera kandi ko n’ingaruka z’igihano nazo zirangirana no gukurwaho kw’igihano.

Gukuraho ubusembwa umuntu yatewe n’icyaha yahaniwe bibaho gusa mu bihe bikurikira:
Guhabwa Imbabazi zitangwa n’itegeko(amnesty ou amnistie). Ingingo ya 68 ya code penal y u Rwanda iteganya ko Imbabazi zitangwa n’itegeko ni imbabazi zitangwa mu nyungu rusange zihabwa abantu ku bihano bari barakatiwe. Ingingo ya 69 yo iteganya ibirebana n’Inkurikizi z’imbabazi zitangwa n’itegeko. Nk’uko iyo ngingo ibyerekana, imbabazi zitangwa n’itegeko zivanaho:

1)igihano cyatanzwe hamwe

2) ingaruka zose z’icyaha (penalty pronounced as well as consequences of the offence/peine prononcée en même temps que toutes les conséquences de l’infraction).

Ingingo ya 243 ya Code de procedure Penale ivuga ko imbabazi zitanzwe n’itegeko zisibanganya icyaha. Iyo igihano cyaciwe, zikivanaho hamwe n’ingaruka zose z’icyaha.

Ingingo ya 242 yo ikerekana neza ufite ububasha bwo gutanga imbabazi zitanzwe n’itegeko. Iyo ngingo ibivuga itya: Imbabazi zitangwa n’itegeko, zisabwa na Guverinoma zikemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ubundi buryo bushobora gutuma umuntu akurwaho ubusembwa ni icyo amategeko yita ihanagurabusembwa(Rehabilitation): Ingingo ya 245 ya CPP ivuga ko uwakatiwe wese igihano ashobora guhanagurwaho ubusembwa. Ingingo ya 246 yo igasobanura ko ihanagurabusembwa rishobora gutangwa iyo hashize imyaka itanu (5) kandi niba muri icyo gihe uwakatiwe yarakomeje kugaragaraho ibimenyetso nyakuri by’imyifatire myiza. Ingingo ya 250 yo yerekana urwego rufite ububasha bwo kwemeza ihanagurabusembwa. Kubw’iyo ngingo, uwakatiwe asaba ihanagurabusembwa abyandikiye Urukiko Rukuru cyangwa Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku manza zaciwe n’inkiko za Gisirikare.

Ubundi buryo bwifashishwa mu gukuraho ubusembwa umuntu yatewe no guhamywa icyaha n’inkiko, ni ukwifashisha inzira z’ijurira(voies de recours) ziteganywa n’amategeko: ibyo bishobora kuba kujurira(appeal or Appel) cg gusubirishamo urubanza ingingo nshya( case review or revision). Iyo umuntu yaburanye, agatsindwa ku rwego rwa mbere, ashobora kujuririra urubanza rwe, bikaba bishoboka ko ku rwego rw’ubujurire yatsinda. Iyo uwajuriye atsinze, urubanza rwajuririwe rukurwaho rwose. Ni ukuvuga ibihano n’ingaruka zose zari zakomotse kuri icyo gihano. ninako bigenda mu gihe umuntu asubirishijemo urubanza ingingo nshya.

Ubu buryo bwose busobanuwe hejuru, buradufasha kubona neza ko imbabazi za Perezida zahawe Ingabire U. Victoire zidashobora kumuvanaho ubusembwa yatewe n’ibyo yahamijwe n’inkiko z’u Rwanda hamwe n’ibihano yagenewe.

Nyamara, nk’uko byasobanuwe ko Ubujurire ari impamvu ikomeye ishobora gutuma umuntu akurwaho ubusembwa yatewe n’imanza zajuririwe zari zaramuhamije icyaha, kuba Mme Ingabire yari yarajuririye Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage (urubanza ruboneka hano>>), ibyo ni impamvu ihagije ituma ibyemezo byafashwe n’inkiko z’u Rwanda nta gaciro bigira kuko Ingabire yemejwe ko ari umwere n’urwo Rukiko Nyafurika mu rubanza yatsinzemo Leta y ‘U Rwanda.

Ntabwo Mme ingabire akeneye na gato kwirirwa asobanura ibyo guhabwa Imbabazi za Perezida wa Repubulika, kuko ku bw’amategeko, yaratsinze mu rubanza rugomba kubahirizwa na Leta y’u Rwanda.

Kuba Dr Buchnan yaravuze ko Leta y’u Rwanda nta nshingano yo kubahiriza icyemezo cya ruriya rukiko nyafurika, ni ukutamenya no kudasobanukirwa imikorere ya Ruriya rukiko.
Ruriya rukiko nyafurika rufite ubushobozi bw’uburyo bubiri: fonction judiciaire na fonction consultative. Iyo urukiko nyafurika ruri mu mwambaro wa fonction judiciaire nk’uko byari bimeze mu rubanza rwa Ingabire, ibyemezo byarwo biba ari itegeko kandi bigomba kubahirizwa na buri wese. Iyo ruri mu murimo wo gutanga inama( birumvikana ko ruba rutanga ibisobanuro ku kibazo runaka.

Kubirebana no kuba Leta y’U Rwanda yarivanye mu masezerano yemereraga abanyarwanda kuregera urukiko batagombye kubanza kubisabira uruhusa Leta y’u Rwanda, ntacyo bihindura na gito ku byemezo urwo rukiko rufata bireba abanyarwanda.

Kuba Leta y’U Rwanda itubahiriza ibyemezo bya ruriya rukiko, ni ukwica nkana amasezerano mpuzamahanga igihugu cyashyizeho umukono ndetse no kurenga kuri masezerano ashyiraho ruriya Rukiko, u Rwanda rwashyizeho umukono. Ingabire U. Victoire aramutse abishatse, yashyikiriza ikirego urukiko rw’ikirenga arusaba ko rusobanura inshingano Leta y’U Rwanda ifite mu kubahiriza ibyemezo byafashwe n’Urukiko Nyafurika mu rubanza rwamugize umwere.