Arsenal yasabwe kureka gukorana na Leta y’u Rwanda kubera kurenganya Paul Rusesabagina

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Ikinyamakuru “The Sun” aravuga ko umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba, yasabye ikipe y’icyamamare Arsenal kutongera kwakira amafaranga angana n’amapawundi miliyoni 10 (10,000,000£) ihabwa na Leta y’igitugu ya Paul Kagame buri mwaka kugirango yamamaze gusura u Rwanda (visit Rwanda), kubera akarengane yakoreye umubyeyi we imuhimbira ibyaha atigeze akora by’iterabwoba maze akamuha igihano ndengakamere cyo gufungwa imyaka 25. 

Paul Risasabagina w’imyaka 67 y’amavuko ni umwe mu baharaniye amahoro, akaba yaramamaye kubera filimi yasohoye muri 2004 yagaragaje ukuntu yakijije abantu muri jenoside yo muri 1994. Nyamara ariko akaba yaratawe muri yombi ashinjwa iterabwoba, none kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, inkiko z’u Rwanda zikaba zamukatiye igifungo cy’imyaka 25.

Uyu muturage w’u Bubiligi, akaba anafite uburenganzira bwo gutura buhoraho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yashimutiwe i Dubaï ajyanwa mu Rwanda ku gahato. Umuryango we uremeza ko ibyabaye mu rubanza rwe ku wa mbere ari agahomamunwa, ngo ni ikinyoma cyambaye ubusa. 

Perezida Paul Kagame amaze igihe kinini anengwa guhonyora uburenganzira bwa muntu. Mu kiganiro yagiranye na “Channel 4“, Carine Kanimba akaba yasabye Arsenal guhagarika kwakira amafaranga ihabwa na Paul Kagame mu buryo bwo kurwanya akarengane gakorerwa Abanyarwanda. Abajijwe uwo asaba ko yashyira igitutu kuri Paul Kagame kugirango arenganure umubyeyi we, yasubije ko bazakomeza kumuvuganira babwira abantu bose n’isi yose muri rusange amaherezo ukuri ku bikorwa n’ingoma ya Paul Kagame kukazageraho kukamenyekana. Ikindi ngo bazasaba ikipe nk’Arsenal kureka kwakira amafaranga y’umunyagitugu, kuko ngo buzaba ari uburyo bukomeye bwo kubashyigikira no kwereka Umuryango Mpuzamahanga ko badashyigikiye akarengane.

Paul Rusesabagina warokoye abantu benshi muri 1994, akaba yaranabiherewe n’umudari w’ishimwe, yaje guhindurwa umwanzi w’u Rwanda aho yatangiriye kunenga imikorere ya Leta ya Paul Kagame yakomeje guhohotera uburenganzira bwa muntu. Nyamara ariko, muri 2018, Banki y’Isi yashimye u Rwanda kubera iterambere rwagezeho kuva muri jenoside yo muri 1994. Ibi bikaba bihuma amaso benshi ntibabone amahano n’amarorerwa akorwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Paul Rusesabagina aregwa ibitero byahitanye abantu

Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe ubukerarugendo gitera inkunga na none ikipe ya Paris Saint-Germain yamamaza “Gusura u Rwanda” nk’uko bigaragara ku myenda y’abagore n’iy’abagabo bambara bitoza cyangwa barimo kwishyushya.

Igihe Paul Rusesabagina yahungaga, yayoboye ishyirahanwe ritavuga rumwe na Leta ya Kigali rifite Umutwe w’ingabo “FNL”. Mu Ijambo rye yavuze muri 2018, yasabye ubutegetsi bwa Paul Kagame guhindura imikorere aho yagize ati “igihe kirageze ko dukoresha uburyo ubwo aribwo bwose bushoboka ngo tuzane impinduka mu Rwanda“. Ibi bikaba byaratumye ashyirwaho ibyaha byo gutera inkunga ibitero byahitanye abantu muri 2018 na 2019. 

Umuvugizi w’Ikipe ya Arsenal yabwiye “SunSport” ati “Kuva ubufatanye bwacu bwatangira muri 2018, twafatanije kwamamaza umuco n’umurage nyarwanda no gukangurira abantu ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo kuruhukiramo. Nyuma y’umwaka umwe ubwo bufatanye bitangiye, umutungo w’u Rwanda ukomoka ku bukerarugendo wiyongereyeho 17% kandi abakerarugwndo bava i Burayi biyongeraho 22%. Ubu bwiyongere bwazahuye ubukungu bw’u Rwanda bwongera amafaranga rwinjiza arufasha gutera inkunga ibindi bikorwa, bifasha mu kuzahura abakene benshi no guha ubushobozi abanyagihugu benshi. Aha niho tuzakomeza gushyira ingufu“. Aya magambo akaba yerekana ko Arsenal ititeguye guhagarika ubufatanye ifitanye na Leta ya Paul Kagame.

Imyumvire itariyo

Channel 4 yatangaje kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021 iti “muri iki kiganiro twagerageje kuvugana n’ibiro bihagarariye u Rwanda mu Bwongereza  ariko ntacyo birabivugaho. Abayobozi b’u Rwanda ntibahaye agaciro ibirego bivuga ko uburenganzira bwa Paul Rusesabagina butubahirijwe.”

Umukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere Clare Akamanzi yanditse muri Werurwe uyu mwaka agira ati “Gushora imari mu kwamamaza u Rwanda bidufasha kureshya abakerarugendo kandi bidufasha guhindura imyumvire abantu bafite ku mateka yacu. Niyo mpamvu kugirana ubufatanye n’amakipe y’umupira w’amaguru nka Arsenal na Paris Saint Germain ari ishoramari ry’ingenzi cyane. Biduha uburyo bukomeye bwo gutinyura abatinya igihugu cyacu, tubeshyuza ibinyoma kandi tukereka isi ukuri ku Rwanda.” 

Umusozo

N’ubwo abo mu muryango wa Paul Rusesabagina, barimo umukobwa we Carine Kanimba, bagaragaje ko Leta ya Paul Kagame yahimbiye ibirego umubyeyi wabo maze ikamuha igihano ndengakamere, bityo bakaba basabye ikipe y’igihangange Arsenal guhagarika ubufatanye yari ifitanye na Leta ya Paul Kagame, mu rwego rwo kurwanya akarengane ikorera Abanyarwanda, Arsenal yo yaba itabikozwa. Arsenal itangaza ko kuva yatangira gukorana na Leta y’u Rwanda byongeye ubukungu bw’icyo gihugu, ikaba abona nta mpamvu yo kubihagarika. N’ubwo bimeze bityo ariko, abo mu muryango wa Paul Rusesabagina baratangaza ko batazacika intege, bazakomeza kubwira abantu bose n’isi yose akarengane umubyeyi wabo yahuye nako n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorwa na Leta ya Paul Kagame. Amaherezo wenda Abanyarwanda bazumvwa bakarenganurwe!