Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Nzeli 2017, ava mu Rwanda aravuga ko umuryango wa Assinapol Rwigara ukomeje kuba mu mazi abira.
Amakuru twashoboye kubona yizewe avuga ko abagize umuryango wa Rwigara, bajyanwa kubazwa n’inzego zishinzwe umutekano bakongera bakagarirwa mu rugo ariko uburyo bkorwamo busa nk’ubwateguwe kugirango habeho kujijisha ndetse na ba nyiri kujyanwa kubazwa umusubizo bagere aho bafatwa n’ihahamuka dore ko bagarurwa mu rugo baba bagishakisha ibyo kurya cyangwa birambitse bakongera bakaza kubatwara ibyo kandi bikaba kenshi ku munsi.
Amakuru duheruka ya nyuma kuri uyu wa gatanu ni uko ngo noneho babajyanye ejo ku wa kane kugeza ubu bakaba batarabagarura mu rugo kugeza igihe twateguraga iyi nkuru.
Nabamenyesha ko urugo rw’umuryango wa Rwigara rugoswe n’abashinzwe umutekano benshi barimo ndetse n’abashinzwe kurinda Perezida Kagame bazwi ku izina ry’abaGP, aba bakaba batera ubwoba ndetse bakanahohotera umuntu wese babona ashaka gusirisimba hafi aho.
Amakuru twashoboye kubona ndetse yageze no ku mbugankoranya mbaga ni uko hari abanyamakuru batewe ubwoba ndetse habuze gato ngo batabwe muri yombi igihe bataraga amakuru hafi y’urugo rw’umuryango wa Rwigara aho bari bamaze amasaha 5 bategereje dore ko bakijijwe n’amaguru nyuma y’aho babwiwe n’abo baGP ko bafashwe ndetse bari batangiye guhamagara imodoka yo kubapakiramo ngo babajyane!
Bamwe muri abo banyamakuru twashoboye kumenya ni:
Eric Bagiruwubuza ukorera Radio Ijwi ry’Amerika
Robert Mugabe wa Great Lakes Voice
John Williams Ntwali wa Ireme.net
Mugisha wa East African…
Uyu mukino umeze nk’uw’injangwe n’imbeba hagati ya Leta y’u Rwanda n’umuryango wa Rwigara urasa nk’aho ugaragaza ko abagize umuryango wa Rwigara bashoboye kwihagararaho ntibemerere ababashyiraho igitutu ibyo babashakaho.
Dukurikije imanza nyinshi zitandukanye zagiye ziba mu Rwanda kuri ubu butegetsi bwa Kagame, ibirimo kuba biragaragara ko harimo kuba itekinika (bamwe bita iremenkanya mu kirundi) Ntibibatangaze habonetse amakuru y’uko runaka wakoranaga na Diane cyangwa umuryango we arimo gushinja ibintu runaka. Uwavuga ko ubu hari abarimo kwigishwa umusubizo n’abacurabinyoma b’ubutegetsi ntabwo yaba ari kure y’ukuri.
Kuva iki kibazo cyashakuje ku isi yose byumvikane neza ko ubu Leta irimo gutekinikana ingufu nyinshi kugira ngo itazikoza isoni mu ruhando mpuzamahanga kubera ikibazo cy’uyu muryango.
Ikidashidikanywaho ni uko uretse gushaka gufunga abagize uyu muryango, igikorwa cyo gucucura uyu muryango ngo bawusubize kw’isuka gisa n’ikirimbanije uretse gufunga uruganda no gufatira amafaranga ari mu mabanki uyu muryango waciwe akabakaba Miliyaridi 6 z’amafaranga y’u Rwanda ngo y’imisoro yanyerejwe! Hakiyongeraho ko abapolisi barimo gutwara ikintu cyose babona giheze byaba amafaranga n’imikufi y’abaciro