Ikinyamakuru kitwa « Bwiza » cyabeshye nkana cyangwa cyarabeshywe?

Jean Claude Mulindahabi

Ubusanzwe, inyandiko zibeshya umuntu ntiyakazitayeho umwanya ariko hari igihe biba ngombwa kuzinyomoza kugira ngo hatagira abibwira ko ari ukuri nyamara ari ikinyoma.

Ku itariki ya 23 Nyakanga 2015 naganiriye n’abantu banyuranye mbabaza ngira nti : « Impuguke mu mategeko n’abandi basobanukiwe batubwira niba ari ibintu bisanzwe ko Jean Kambanda wakatiwe gufungwa burundu amaze kwemera ibyaha bya jenoside, niba byemewe ko yagirana ikiganiro cyo gutambutsa mu itangazamakuru?
Icyo gihe abategetsi b’Urwanda bavugaga ko bagiye gusaba ibisobanuro TPIR, bitewe n’uko ITV yo mu Bwongereza yaganiriye n’uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe mu gihe cya jenoside ». Uwashaka gusoma ikiganiro cyose yakibona akanze hano kuri FCBK.

Ku itariki ya 03 Kanama 2015, ikinyamakuru « Bwiza » cyakoze inkuru ikomoza kuri icyo kiganiro. Mu byo cyatangaje, hari aho cyanditse ibinyoma bihanwa n’amategeko cyane cyane biramutse byarakozwe byagambiriwe. Ibyo binyoma nabigaragaje mu nyandiko nashyikirije icyo kinyamakuru ngisaba ko nk’uko amategeko na yo abivuga, ko bagomba gutangaza icyo njye nabivuzeho.

Dore inyandiko nabagejejeho :

Ku muyobozi w’ikinyamakuru « Bwiza »,

Iyi nkuru ifite umutwe ugira uti :« Uwahoze ari depite mu nteko y’u Rwanda yumvikanye apfobya Jenoside » yanditswe na Semigabo JP hari ibyo ivuga bitari ibyo. Ndavuga muri make ku bindeba gusa.
Muremeza ko nakatiwe gufungwa burundu na gacaca. Si byo. Murabeshya cyangwa muribeshya.

Dore ikigaragaza ko ibyo muvuga nta shingiro :

Icya mbere:

Nta rukiko gacaca rwigeze runkatira igifungo cya burundu.

Icya kabiri:

Nta rukiko gacaca rwigeze rumpamya icyaha cya jenoside.

Icya gatatu:

Icyo muhisha abasomyi ni uko mutanababwira ingingo y’ingenzi nahereyeho mbaza abatumirwa. Iyo ngingo twaganiriyeho ni iyi :  » impuguke mu mategeko n’abandi basobanukiwe batubwira niba ari ibintu bisanzwe ko Jean Kambanda wakatiwe gufungwa burundu amaze kwemera ibyaha bya jenoside, niba byemewe ko yagirana ikiganiro cyo gutambutsa mu itangazamakuru « ?

Mu nyandiko yanyu mugira muti: » igitangaje ni uko na Mulindahabi watanze igitekerezo ku rubuga rwe rwa facebook na we yakatiwe n’inkiko kungurana ibitekerezo kuri dosiye ya Jenoside ntaho bitaniye no gupfobya Jenoside ».

Murashaka kubwira abantu ko ntemerewe kugira icyo mbaza cyangwa mvuga kuri jenoside? Ko mbese igihe ngize uwo mbaza cyangwa nkagira icyo mvuga kuri jenoside bihita byitwa (automatiquement)kuyipfobya? Mushishoze murasanga ko ibi muvuga nta reme bifite.

Ibibazo nabijije ntaho bihuriye na mba no gupfobya jenoside. Kimwe mu bibazo mbaza, ngira nti : » kuba Jean Kambanda yaraganiriye na ITV hari abavuga ko byabakomerekeje. Nabajije Jean Daniel Mbanda, nti : »ubitekerezaho iki  » ?

Ubu iki kibazo gipfobya jenoside ?

Icya kane:

Mu kiganiro natumiyemo abantu b’impande zose, baba abari mu butegetsi, baba n’abo muri opozisiyo. Nk’uko mubyivugira mu kiganiro harimo n’abo ku ruhande rw’abacitse ku icumu rya jenoside.

Umunyamakuru arabaza, ariko nta we asubiriza. Ibi ni na ko byagenze muri icyo kiganiro. Ibi murabizi kuko mukora umwuga w’itangazamakuru. Ikiganiro cyarimo impaka, nta ruhande rwaniganywe ijambo. Nongere nshimangire ko natumiye impande zose muri iki kiganiro kandi namwe ibi ntimubihakana.

Icya gatanu:

Ubwo mukora umwuga w’itangazamakuru, ndabasaba nk’uko kandi amahame y’itangazamakuru abisaba na yo, kugorora aho mwibeshye muri iyi nkuru yanyu. Ibyo ni byo byagaragaza ko mutakoze ibintu mubigambiriye. Mbasabye ko iyi nyandiko mbagejejeho muyitangaza mu kinyamakuru cyanyu nk’uko ugize icyo avugwaho ahabwa uburenganzira n’amategeko kugira icyo asubuza (droit de réponse).

Icya gatandatu:

Kubeshyera umuntu ko apfobya jenoside cyangwa kumugerakaho icyaha cya jenoside nta ho ahuriye na cyo, ni icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko. Muzasome igihano giteganyirizwa ubeshyera undi icyaha cya jenoside muzabona ko kiremereye kuko bitagomba gukinishwa. Itangazamakuru rikwiye kuba mu ba mbere bibutsa abantu kugendera kure gutwerera abandi uko badateye.

Icya karindwi:

Ese mu by’ukuri, kubeshyera abantu ko bapfobya jenoside cyangwa kuyigereka kubatayifitemo uruhare, aho si kimwe mu bintu biyipfobya ahubwo?

Jenoside yaguyemo abavandimwe bacu b’abanyarwanda. Uyu munsi, ntibikwiye ko yagirwa igikoresho cyo kurenganya no kubonerana abandi.

Icya munani:

Nagize amahirwe yo kuvukira mu muryango utabamo inzangano, ntubemo amatiku ahubwo wubaha buri wese kandi ugatoza imico myiza. Ni ko narezwe, ni na yo kamere yanjye.

Ubu rero ni ukumenya niba mwarabeshywe cyangwa niba mwaravuze ibinyoma mwabigambiriye. Biramutse ari ibyo mwakoze mubigambiriye, mwibuke ko amategeko abihanira yihanukiriye.

Mugire amahoro.

Jean-Claude Mulindahabi