ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 002/P.S.IMB/014
Amakuru amaze kutugeraho mu kanya kuri uyu wa 26 Mutarama 2014 aratumenyesha ko Bwana Alexis NSHIMIYIMANA, ukomoka mu karere ka Ngoma, intara y’Uburasirazuba yapfuye kuwa 25/01/2014 amaze gukubitwa
n’umuganga wamuvuraga witwa MAURICE.
Byose byatangiye kuwa 24/01/2014 ubwo umwe mu bari bafungiwe muri iyi gereza yatorotse. Ibyo byatumye abacungagerezi badukira abari bafungiwe hamwe barabakubita bikabije, babaziza ko ngo aribo bamutorokesheje. Babiri muri bo, Bwana Boniface KARINIGABO na Jean Claude SINARIBARAGA bamerewe nabi cyane.
Ni muri uwo mwuka mubi rero nyakwigendera Alexis NSHIMIYIMANA yagize ingorane maze umuganga wa muvuraga aramwadukira nawe arakubita kugeza ubwo anogotse. Nta makuru arambuye turabona, uretse ko twamenye ko
izindi mfungwa zo mu gipangu cya mbere aricyo kitwa « Roméo Wing » uyu Alexis NSHIMIYIMANA yabagamo batangiye imyigaragambyo.
Ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza ryongeye kwibutsa ko uku guhohoterwa kwibasira imfungwa bimaze kuba akamenyero mu magereza, rikaba riboneyeho umwanya wo gusaba imiryango mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu kuritiza imbaraga maze bagasaba Leta ya Kigali guhagarika ibi bikorwa by’urukozasoni.
Bikorewe i Kigali, kuwa 26 Mutarama 2014
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Prezida wa Mbere