FPR yashatse kwica Félicien Kabuga iramuhusha!

igorofa ya Kabuga iri ku Muhima mu mujyi wa Kigali

Muri iyi minsi hamenyekaniye amakuru y’uko Leta y’u Rwanda itangiye gushyira ingufu mu itezwa cyamunara ry’imitungo y’umunyemari w’umunyarwanda Félicien Kabuga, ndetse ubu imitungo imwe ikaba yaratangiye gutezwa cyamunara.

Amakuru atugeraho aravuga ko hari ikimeze nk’urujijo rwinshi mu buryo iki kibazo giteye. Ibyo byatumye ubwanditsi bw’urubuga The Rwandan rushaka abo mu muryango w’umunyemari Félicien Kabuga ngo batwibwirire ubwabo uko ikibazo giteye dore ko hari byinshi bikiri urujijo ndetse hakaba na byinshi bivugwa n’abatarabihagazeho akenshi babikura mu makuru afite izindi nyungu aba ahishe inyuma.

Mu kiganiro The Rwandan yagiranye n’uyu muryango hari byinshi twabonye bitandukanye n’ibyo benshi bibaza. Icyo twashoboye kubona n’uko umuryango wa Félicien Kabuga ari umuryango usanzwe nk’uw’abandi banyarwanda, wicisha bugufi, ufite umuco kandi w’abakristu. Bitandukanye cyane n’ibyo benshi bibwira.

Twaganiriye na Donatien KABUGA, umuhungu we, atubwira muri make uko ikibazo giteye.

imirima y'ibyayi ya Kabuga muri Kiyombe na Mukarange
imirima y’ibyayi ya Kabuga muri Kiyombe na Mukarange

Mbere na mbere mushobora gutangira mutubwira muri make uwo Bwana Félicien Kabuga ari we, amateka ye, ibikorwa yakoze n’uburyo yabayeho?

Bwana Félicien Kabuga yavutse mu ntangiriro ya za 1930 mu muryango uciriritse wo muri Komini ya Mukarange, muri Perefegitura ya Byumba. Yiyigishije gusoma no kwandika kuko ntiyagize amahirwe yo kujya mw’ishuri.

Bwana Félicien Kabuga, ni icyo bita mu rurimi cy’icyongereza: self-made man. Ni umuntu wavuye ku busa akiyubakira umutungo ugaragara. Yatangiye akiri muto. Ifaranga rye rya mbere yarikoreye afite imyaka 12, agurisha ibisobane yabaga yiboheye ubwe. Buhoro buhoro, yagiye ashyira udufaranga ku ruhande, twatumye agura umunyu yagurishaga mw’isoko.

Mu mwaka wa 1955, nibwo yabonye uburenganzira bwifuzwa cyane bwo kwiyandikisha  kuri Registre de Commerce. Nibwo rero yubakaga inzu muri Centre de Négoce ya Rushaki, Komine ya Kiyombe, Perefegitura ya Byumba, kugira ngo akoreremo ubucuruzi bwe. Yahagurishaka ibicuruzwa by’amoko atandukanye.

Mu ntangiriro ya za 1970, abona ko umujyi wa Rushaki utagihaza ubucuruzi bwe, yimukiye i Kigali, aho yari amaze kuzuza inzu ya etaje imwe, yari igenewe guturamo kimwe no gucururizamo. Nibwo rero yageze ku ntera yo kuba utumiza ibintu mu mahanga (Importateur). Yatangiye atumiza caguwa zo mu Buholandi, Amerika no mu Bubirigi.

Hanyuma rero, nibwo Bwana Félicien Kabuga, yagiye atumiza za Amerika, Uburaya, Aziya no muri Afurika ibindi bicuruzwa byinshi binyuranye nk’amatara, ibikoresho byo mu rugo bikoreshwa n’amashanyarazi (Firigo, amashyiga yo gutekaho), peteroli yo mu matara, imyenda, ibikoresho by’ubuhinzi (amasuka, ibitiyo, imipanga, amapiki n’ibindi…), ibiryo (Umuceri, isukari, amata y’ifu), ibikoresho byo mu rugo (amabinika, amasahani, amatasi, amasafuriya, amapanu, amapalato y’idongo cyangwa ya seramiki, teremusi, imitaka n’ibindi…), ibikoresho by’ubwubatsi (amatiyo PVC, ferabeto, amabati, ingorofani n’ibindi…)

Bwana Félicien Kabuga, ntiyashoye imari gusa mu bucuruzi mpuzamahanga gusa, yagiye ashora imari ye mu bindi bipande by’ubukungu bw’igihugu. Ni uko yashoye imari mu bwikorezi bw’imizigo (Transport), mu buhinzi bw’icyayi, mu nganda no mu mazu.

Ku itariki ya 6 Mata 1994, yari atunze amakamyo akururana agenda amahanga arenga 40, imilima y’icyayi isaga hegitari 350, uruganda rusya ingano zisaga toni 39000 ku mwaka mu mujyi wa Byumba, amazu ya rutura menshi mu mujyi wa Kigali, harimo inzu nini mu Muhima ikubiyemo ihoteri, ibiro, ibyumba byo gukodeshwa, super-marché, n’ibindi nk’amadepo y’ibicuruzwa i Gikondo, amazu yo guturamo ku Kimihurura, i Remera, i Nyange muri Mukarange i Byumba ku ivukiro n’andi mazu menshi akodeshwa ku Kimihurura.

Bwana Felisiyani Kabuga yari afite ndetse n’imigabane muri Banque Commerciale du Rwanda (BCR), muri Banque Continentale Africaine (BACAR), muri La Rwandaise (Ubu yabaye Akagera Motor), muri Société de Transport Internationale du Rwanda (STIR) no mu yandi masosiyete.

Uwo mutungo wose, maze kuvuga, n’ibicuruzwa byose byari mu ma depo yo mu Muhima, i Gikondo, i Byumba, no muri Quartier Commercial y’i Kigali, kimwe n’amafaranga byagiye bibyara kuva muri 1994 bigize ubutunzi ubutegetsi bwa FPR bwigaruriye kandi budashaka kuzasubiza no kwishyura kuri bene byo nk’uko amategeko abiteganya.

Mu mirimo ye, Bwana Félicien Kabuga ntiyari ashishikarijwe n’inyungu y’amafaranga gusa, yarebaga n’akamaro yagirira abaturage. Niko rero mugushaka guteza imbere ibyaro, mukurwanya ubukene bwababituye, no kurwanya uguhunga ibyaro by’abantu baza mu mijyi, yahisemo gushinga uruganda rusya ingano muri perefegitura ya Byumba kandi inyungu y’amafaranga yari kuba nyinshi iyo arushinga mu murwa mukuru. Urwo ruganda rwari rubeshejeho imiryango isaga 500.

Bwana Félicien Kabuga yari kandi ashishikarijwe n’ibibazo by’imibereho y’abaturage kimwe n’iby’inyokumuntu yiboneraga. Nibwo rero kugira ngo yorohereze urubyiruko kugera ku mashuri, yashinze, biturutse ku gitekerezo cye no ku mafaranga ye bwite, ishuri ryisumbuye (secondaire) ry’ubucuruzi n’ubukungu i Rushaki kandi, mu ntambara ya 1990 – 1994, yakoze igikorwa cyo gufasha abavuye mu byabo i Byumba.

Uwo ni we Bwana Félicien Kabuga nyawe, umucuruzi bashatse gutandukanya burundu n’umulyango we, n’ibintu bye kimwe n’igihugu cye bakoresheje kumushinja ibinyoma. Mu byo twunva, bamushinja ngo ko yatumije imipanga, ko yashoye imari muri RTLM n’ibindi bakomeza bahimba.

Kuva igihe yasimbutse umutego wa FPR wo kumwivugana muri Kenya, kandi agasanga nta butabera buhamye mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), Bwana Félicien Kabuga abaho atandukanye n’umulyango we, yihishe, mu gihe ategereje ko ukuri kubimwerekeye kujya ahagaragara.

Bwana Félicien Kabuga, ntabwo ari umwicanyi nk’uko bamwe bashaka kubihamya mu gihugu cyangwa mu mahanga. Abanyarwanda bamuzi ahubwo nk’umunyemari bubahira imyitwarire ye, ukwicisha bugufi, ukudakabya mu bitekerezo bye kimwe n’umwete mu mirimo ye. Bamuzimo umuntu wiyushye akuya kandi wageze aho yageze ari we wenyine abikesheje. Nta butegetsi bwa politiki bwabimufashijemo. Yabanye n’abantu bose nta gukurukiza ibitekerezo bya politiki, by’amadini, ubwoko se cyangwa akarere.

ahahoze inzu y'igorofa ya Kabuga i Remara (yasenywe n'ingabo za FPR mu 1994)
Ahahoze inzu y’igorofa ya Kabuga i Remera (yasenywe n’ingabo za FPR mu 1994)

Hari amakuru twumva ashyira Bwana Félicien Kabuga mu rwego rwa ba ruharwa ngo bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside. Igikunze kuvugwa ngo ni ibijyanye na RTLM no kugura imihoro. Mwagira icyo mubitubwiraho? 

Ku byerekeye RTLM :

Kuri Bwana Félicien Kabuga, RTLM yari isosiyeti y’ubucuruzi nk’iyindi. Nk’uko nabivuze haruguru, Bwana Félicien Kabuga yashoye imari ndetse agura imigabane mu duce twinshi tw’ubukungu bw’igihugu. Muri transport na STIR, mu kugurisha amamodoka na LaRwandaise, mu ma banki nka BACAR na BCR,  N’uko buri munyemari yashakishaga aho gushora ifaranga heza.

Igitekerezo cya RTLM bakimugejejeho mu gihe hazaga programme nshyanshya y’ubukungu bw’igihugu ishyigikiwe n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (Fond Monétaire nternational) yari igamije kwagura ipiganwa mu bucuruzi (concurrence).

Ni ukuvuga ko iyamamaza ry’ibicuruzwa (Publicités)  ryari rigiye kubona amasoko mashyashya. Ni ukuvuga ko umugambi wari uguha abacuruzi n’abandi bafite icyo kwamamaza urubuga rwo kubikora kandi bigatuma no mu rwego rw’amashyaka menshi yaramaze kwemerwa, ufite icyo kuvuga yakivuga.

RTLM rero, ku mucuruzi nka Félicien Kabuga, yari igitekerezo cyiza cyo gushoramo imari. Yashinzwe binyuze mu mategeko nk’uko byari biteganyijwe mu byerekeye gushinga amasosiyete.

RTLM rero yari isosiyete ikurikiza amategeko, statuts zazo zari zarasohowe muri Journal Officiel. Ndetse, hari amasezerano y’ishinga n’iyobora rya RTLM yari yarateganyijwe na Ministre w’Itangaza Makuru. Akadomo ka 2 k’ingingo ya gatanu karagira kati  « RTLM yiyemeje kudasohora ibiganiro biteza urwangano, imvururu cyangwa se itandukana iryo ari ryo ryose mu baturage ».

Kuba Bwana Félicien Kabuga yarashyizwe ku mutwe wa Comité d’Initiative, ntabwo ari uko ari we wari warashoye amafaranga menshi muri iyo sosiyete, ahubwo ni uko yari azwi  ko ari umucuruzi ukomeye bityo bikaba byatuma n’abandi bacuruzi bashoramo imari.

Ntabwo rero Bwana Félicien Kabuga ari we wari ufitemo imigabane myinshi muri RTLM, kuko yari afitemo 1% y’imigabane. Izina rya Perezida wa Komite d’Initiative nta burenganzira na bumwe ryamuhaga mu kuyobora sosiyete, mu kugena imiyoborere ya buri munsi cyangwa se muguhitamo ibiganiro. Byaba mu bitekerezo cyangwa se mu bikorwa, ntabwo yigeze aba umuyobozi wayo cyangwa se umunyamakuru. Statuts za RTLM zigaragaza ku buryo bwunvikana kandi busobanutse inzego zari zibishinzwe.

Birumvikana kandi ko niba hari uwavuze amagambo adakwiye kuri radio RTLM yisobanura. Ikidasubirwaho ni uko Bwana Félicien Kabuga atigeze agira igitekerezo cyo gukwiza urwangano mu baturage kandi ko nta n’ikintu na kimwe yigeze akora cyabitera.

Ku byerekeye imipanga :

Icyo kirego gishingiye ku kintu kidashyitse, gutumiza imipanga mu mahanga. Abarwanya Bwana Félicien Kabuga bagendera ku kutamenya kw’abanyamahanga uko ibintu bimeze mu Rwanda, bityo bagashaka gukwiza ikinyoma ngo imipanga yatumijwe bwa mbere mu mateka y’u Rwanda hagati 1990 na 1994, nk’intwaro yo kwica abatutsi. Ku batabizi, twagiraga ngo tubamenyeshe ko mu Rwanda kuva kera na mbere, imipanga kimwe n’amasuka, iri mu bikoresho bya ngombwa by’abahinzi n’aborozi, bagize 90 kw’ijana by’abaturage. Ndetse n’abatuye imijyi barayikoresha kugira ngo bateme ibiti bigize ibipangu, base inkwi n’ibindi.

Ets K.F. (Etablissements Kabuga Félicien), mu biyerekeye, yatumije imipanga kuva muri 1981, ntabwo yigeze iyitanga, yarayicuruzaga nk’ibindi bicuruzwa nk’uko nabivuze haruguru. Ntabwo yari yonyine muri ubwo bucuruzi, nta n’ubwo ari yo yatumizaga myinshi. Nk’uko Ets  Jobanputras Suresh, igikora mu Rwanda na n’ubu mu buryo kandi bwemewe n’amategeko, yatumije iyikubye inshuro eshatu. Ndetse, n’abatutsi ubwabo, nka Uzziel Rubangura, barayitumizaga. Umupanga n’igikoresho gifite umwanya munini mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda ku buryo kuwutumiza no kuwugurisha bikomeje kuba ubucurunzi busanzwe, no ku ngoma ya FPR.

Twibutse ndetse ko uruganda rwakoraga imipanga, Rwandex Chilington, rwabagaho mu Rwanda kandi rukaba ntaho rwari ruhuriye na Bwana Félicien Kabuga. Gutumiza mu mahanga imipanga kandi hari hari uruganda ruyikora byategwaga n’uko, urwo ruganda ntirwashoboraga guhaza isoko ryo mu gihugu.

Twibutse kandi ko na Croix-Rouge ubwayo, mu bikoresho yahaga abavuye mu byabo, babaga bahunze intambara bari mu nkambi, nk’ab’i Nyacyonga,  habaga harimo isafuriya, ikiringiti, ihema kimwe n’umupanga.

Inzu yo guturamo ya Kabuga ku Kimihurura 1
Inzu yo guturamo ya Kabuga ku Kimihurura

Iyo mucishirije musanga ari iki kitavugwa ku mugaragaro cyaba gituma ubutegetsi buriho mu Rwanda bwibasira Bwana Kabuga?

Muri uko kwibasira Bwana Félicien Kabuga, twagiraga ngo twibutse ko ubutegetsi bwa FPR bwanashatse kumwivugana muri Kenya mu Kuboza 1995 nuko Imana ikinga ukuboko.

Impamvu tubona zituma Bwana Kabuga yibasirwa n’eshatu:

1/ FPR Inkotanyi zibonamo Bwana Félicien Kabuga umunyemari ushobora gufasha abarwanya ubutegetsi bw’I Kigali bw’ubu. Ibyo kandi ntabwo bijyanye n’ukuri.

2/ Ubutegetsi buriho, bufite ubwoba bwo kumwishyura akayabo k’amafaranga bumungomba kubera kuba barashenye inzu ye yo kubamo y’I Remera, kuba barasahuye amadepo ye y’I Gikondo barangiza bakayagira gereza, kuba barasahuye amadepo ye yo mu Muhima, yo muri Centre Commercial kimwe n’ayo mu ruganda rusya ingano rw’I Byumba. Kuba barafashe inzu ye yo mu Muhima bakayikoreramo kandi no kuba ari bo barya amafaranga yose aturuka mu mitugo ye yose, ibyo byose bikaba bibaye imyaka 20 nta n’urumiya bamuha. Kuva kera, umulyango wa Bwana Félicien Kabuga wagerageje gusubirana imitungo yawo, ntacyo bitanga, ahubwo ubutegetsi bwagiye bukwirakwiza ngo imitungo twarayisubiranye kandi atari byo. Twohereje procurations nkuko bamwe babigenza, zigezeyo, uwo twari twazihaye, ubutegetsi burazimwambura.

3/ Urebye amahano yabereye mu gihugu cyacu, bigatuma hagomba kwerekanwa abayateye, Bwana Félicien Kabuga ari mu byitwazo biri kw’isonga ku bamurwanya.

Rero abo bamurwanya basanze ibiboherera ari ukuguma bamuhimbira ibirego bidafite ishingiro uko igihe gihita no gushaka kwicisha inzara umuryango we kugira ngo ntazashobore kubarega nk’uko byakagombye.

Igihe kirageze kugira ngo hubahirizwe itegeko rivuga ko umuntu wese utari wakatirwa n’urukiko aba ari umwere. Iryo tegeko, rero, rigomba no kubahirizwa kuri Bwana Félicien Kabuga n’umuryango we.

Igihe kirageze kugira ngo hubahirizwe uburenganzira bwa Bwana Félicien Kabuga n’umuryango we, ahasigaye bakabareka bakabaho mu mahoro.

Inzu yo guturamo ya Kabuga ku Kimihurura
Inzu yo guturamo ya Kabuga ku Kimihurura

Muri iyi minsi haravugwa ikibazo cy’itezwa cyamunara ry’imitungo yanyu, mbere y’iri tezwa cyamunara iyi mitungo yacungagwa na nde? Ni inde wakira amafaranga avuye muri iyo mitungo? Ibi byo guteza cyamunara kuki bije ubu nyuma y’imyaka 20? Mubona hari impamvu itumye biba ubu?

Nk’uko twabisobanuye mw’ibaruwa twoherereje Minisitiri w’ubutabera, Bwana Johnston Busingye ku ya 30/10/2013, n’andi mabaruwa menshi twoherereje nyuma yaho umukuru w’igihugu, Bwana Paul Kagame, cyangwa se amatangazo yakozwe na CLIIR (Umuryango uyobowe na Joseph Matata, ushinzwe kurwanya umuco w’akarengane no kudahana mu Rwanda) ku ya 04/11/2013, twagaragaje ko nta mpanvu n’imwe isobanura uguteza cyamunara umutungo w’umuryango wa Bwana Félicien Kabuga.

Ntabwo nabigarukaho kuko byaba birebire, ariko ubyifuza ashobora kubibona ku rubuga rwa Internet www.comite-kabuga.net. Muri make hari umuryango w’umugabo witabye Imana witwa Karinijabo Victor uhagarariwe n’umuhungu we Karinijabo Gilbert, wagiye kurega mu rukiko rw’abunzi (Ni urukiko umuntu yagereranya na za Gacaca zitakiriho zo) ko Bwana Félicien Kabuga yaba yarasahuye quincaillerie mu gihe cy’intambara ya 1994, agapakira ikamyo akayitwarira no muri Congo.

Ubwo se murumva umucuruzi wo mu rwego rwe, nahoze mbasobanurira umubare w’amadepo yuzuye ibicuruzwa yari afite kandi byasahuwe n’ubutegetsi bwa FPR, yari guta igihe ngo agiye gusahura iduka rya quincaillerie, adashobora no guhungisha kimwe k’igihumbi (1/1000) cy’ibicuruzwa bye?

Murumva rero ko iki kirego cy’amahugu bakoreye Bwana Félicien Kabuga, nacyo kibarirwa muri bya birego bidafite ishingiro bahora bamuhimbira uko igihe gihita nk’aho ibyo baba barahimbye biba bidahagije. Ariko, nabwo umuntu yabumva, n’uko nyine ibirego byabo baba babona ko ntaho bishingiye, bagasanga kwirirwa bayobya uburari bahimba buri munsi ari byo biborohera.

Naho, nk’uko nabisobanuye mu bisubizo bya mbere, kuva 1994, imitungo yacu iri mu maboko ya FPR, amafaranga avamo niyo iyacunga, yo n’ibyegera byayo.

Naho kuba bibaye ubu, ntabwo twavuga ko bibaye ubu kubera ko kuva kera, kuva 1994, imitungo yacu yibasiwe na FPR cyangwa se ibyegera byayo. Muri 1994, igipangu kinini cyane cya Remera kirimo inzu ngari yo guturamo kimwe n’andi mazu agera kuri cumi n’abiri ya cadastré, harimo n’ibindi bintu byinshi; piscine, imirima y’inanasi, imirima y’intoki n’ibindi, byatezwe ibisasu, birasenywa, haraharurwa, nta mpamvu n’imwe. Amadepo menshi hirya no hino arasahurwa, amamashini y’uruganda rusya ingano rw’i Byumba arasahurwa ajyanwa i Bugande, bigeze muri 2006, inama ya guverinoma, iyobowe na perezida Paul Kagame, ifata icyemezo cyo kugurisha urwo ruganda rusya ingano rw’i Byumba ku banyemari b’abanyakenya bitwa Pembe Flour Mills. Icyo gihe, nabwo, twarabyamaganye, ntibyagira icyo bitanga.

Inzu ya Kabuga muri Quartier Commercial i Kigali
Inzu ya Kabuga muri Quartier Commercial i Kigali

Nk’uko bigaragara mu nyandiko umuryango wanyu washyize ahagaragara ngo mu myaka ishize abayobozi b’u Rwanda bari bemeye ndetse babaha n’icyizere cy’uko mwasubizwa imitungo yanyu. Byaje kugenda bite kugira ngo iyo mitungo ntimuyisubizwe ahubwo ubu ikaba igurishwa?

Ntabwo twahunze ngo ahasigaye duterere iyo. Kuva mu mwaka w’i 2000, twasinyishije amaprocurations kuri za ambassades twohereza mu Rwanda nk’uko abandi babikoraga. Ariko uwo twoherereje procurations services za maneko za Leta ( DMI) zikazimwaka zikamubuza kongera gukurikirana iby’imitungo y’umuryango wa Félicien Kabuga.

Twavuganye n’abategetsi b’u Rwanda bari mu nzengo zitandukanye tubasaba gusubirana imitungo yacu nkuko amategeko abitwemerera, tuvugana na ba ambassaderi, na ba minisitiri, ndetse na perezida Kagame ubwe. Bose baratubwira ngo tujye mu Rwanda babidusubize.

Mu w’i 2003, mu kwa cyenda, njye na mushyiki wanjye, twigiriye mu Rwanda, tugiye koko kureba ko byakubahirizwa, bakadusubiza imitungo yacu, tugakomeza tugateza urwatubyaye imbere nkuko Bwana Félicien Kabuga yabitangiye. Muri make, nk’uko twabyandikiye mw’ibaruwa inononsoye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere y’ibyaro ku ya 21/09/2004 (www.comite-kabuga.net), nta kintu na kimwe twasubijwe. Ahubwo, hashize imyaka, muri 2011 (Murebe Communiqué du Comité de Soutien du 15/02/2011 kuri www.comite-kabuga.net) ni bwo twumvise ubutegetsi bwo mu Rwanda buhimba ngo nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya yashatse gufata ruswa kugira ngo adusibize imitungo yacu. Ibyo ariko, byari ibihimbano nk’uko bisanzwe n’ubwo ubu ngubu, byari byibasiye uwo nyakwigendera Patrick Karegeya.

Mbibutse ko ejo bundi umwaka wa 2004 utangira, bamaze kumwivugana, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Madamu Louise Mushyikiwabo, yarongeye asubiramo ibyo binyoma. Natwe rero, turongera dukora irindi tangazo ryo ku ya 18/01/2014 ryo kwamagana icyo kinyoma cyari gisubiwemo.

Uruganda rwa Kabuga rusya ingano i Byumba
Uruganda rwa Kabuga rusya ingano i Byumba

Ibintu byanyu byatangiye kugurishwa kandi iyo urebye usanga birimo kugurishwa amafaranga make cyane ndetse ngo hari abantu benshi barimo kwigaragaza bavuga ko umubyeyi wanyu yabangirije ibintu akanabisahura mu 1994, ku buryo iyo urebye imitungo yanyu yose ishobora kuzagurishwa bikaba binashoboka ko hari n’ubwo bashobora gusigara bababaraho imyenda. Ubu mwe murateganya gukora iki?

Ibyo byose twarabyunvishe kandi koko, turabyamagana. Mw’ibaruwa twandikiye perezida Paul Kagame yo ku ya 18/12/2013, twamaganye igikorwa cyabaye ku ya 11/12/2013 cyo guteza cyamunara imirima minini y’icyayi yacu iri i Byumba, isaga hectares 350 kimwe n’inzu yo guturamo iri kw’ivukiro rya Bwana Félicien Kabuga. Uwo mutungo ngo ukaba waragurishijwe umunyemari witwa Habibu Muhamed ku mafaranga 153.200.000 FRW.

Muri iyo baruwa, turasobanura ko igiciro cyatanzwe, kiri hasi cyane, ntaho gihuriye n’agaciro iyo mitungo yari ifite. Ibyo byose bikaba bigaragaza amayeri y’ubusahuzi, yihishe inyuma yabyo kuko kubigura ubusa, ni ugushaka inyungu zirenze.

Twakomeje twamagana n’igikorwa kindi twumvise ko Leta yahamagaye ngo abantu batsinze Bwana Félicien Kabuga mu zindi manza za Gacaca z’amahugu zavutse, ngo bazaze kwishyuza, bateze cyamunara ibisigaye, ibyo byose bigambiriye gusahura umuryango wacu.

Ibyo binyoma rero byo kubeshyera Bwana Félicien Kabuga, bamugerekaho ibyaha atigeze anatekereza gukora, bamuhimbira imyenda idafite ishingiro, tuzakomeza tubyamagana byaba mu nyandiko, byaba mu nkiko zikurikiza ukuri cyangwa se byaba mu bindi bikorwa byubahiriza amahoro. Kandi twizeye ko ukuri ariko kuzatsinda.

imirima y'icyayi ya Kabuga muri Mukarange na Kiyombe
imirima y’icyayi ya Kabuga muri Mukarange na Kiyombe

Tukiri mu bijyanye n’imitungo, mu myaka yashize havuzwe cyane ikibazo cy’imitungo yanyu iri mu gihugu cya Kenya yendaga gufatirwa. Ese icyo kibazo cyaje kurangira gite?

Ni byo koko, hari imitungo yafatiwe muri Kenya ya Bwana Félicien Kabuga n’umuryango we. Ariko, n’ubwo bibabaje y’uko uburenganzira butubahirizwa, ntabwo biduca intege kuko turabizi ko ukuri kuzagera aho kukagaragara, igasubiza Bwana Félicien Kabuga n’umuryango we mu burengazira bwabo.

Umuryango wanyu wagiranye ubucuti bukomeye n’umuryango wa Perezida Habyalimana, ese ubu bucuti bwari bushingiye ku bucuruzi, kuri politiki cyangwa ku zindi mpamvu?

Nk’uko, nabisobanuye ku buryo burambuye, Bwana Félicien Kabuga, ntawe akesha umutungo we. We n’umufasha we, Madamu Joséphine Mukazitoni, batangiriye hasi. Bakora batikoresha, Imana irabagoboka, baratunga. Igihe bari bakwiye gusoroma umusaruro w’ibyo baruhiye, abagizi ba nabi, barabahimbira, barabatandukanya, bababeshaho ubuzima bw’akarengane karenze ukwemera.

Bwana Félicien Kabuga n’umufasha we, ntabwo ari politiki, ntabwo ari ikimenyane cyatumye bagera aho bageze mu gutunga. Ubucuti rero baje kugirana n’umuryango wa Juvénal Habyarimana, ushingiye ku bucuti bw’abantu baje kumenyana, bakubahana, bagakundana, nta kindi.

Imitungo yanyu yasigaye mu Rwanda, umubyeyi wanyu arashakishwa, ubu se umuryango wanyu ubayeho gute mu buhungiro?

Mbere na mbere, tuzakomeza dukore uko dushoboye, umuryango wacu dufatanyije na Comité de Soutien ya Bwana Félicien Kabuga n’umuryango we, tugaragaza ko Bwana Félicien Kabuga ari umwere kugeza igihe bizemerwa.

Tuzakomeza kandi dusabe ko uburenganzira bwacu bwubahirizwa. Imitungo yacu, ntabwo ituruka mu bujura cyangwa se mu bwicanyi. Nta muntu twagiriye nabi, nta mwenda dufitiye umuntu uwari we wese. Icyo dushaka kandi gikwiye, ni uko ukuri gushyirwa ahagaragara, kukubahirizwa, nta kindi. Naho, birumvikana ko umuryango wacu bashaka kuwicisha inzara ariko, nk’uko nabivuze, ntabwo ducika intege, kurwanira ukuri niyo ntego yacu.

Igorofa ya Kabuga ku Muhima
Igorofa ya Kabuga ku Muhima

Ben Barugahare

The Rwandan