Amerika yaba yakuye amaboko kuri Kagame: imbarutso ni urubanza rwa Rusesabagina

Perezida Paul Kagame

Yanditswe na Arnold Gakuba

Inkuru dukensha Tom Zoellner na Keir Pearson yasohotse ku rubuga rwa televiziyo mpuzamahanga CNN ku wa 23 Werurwe 2021 irasobanura iby’impinduka ku rukundo rukabije rwari hagati y’Amerika na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda uriho ubu. 

Kuva mu mwaka wa 1994, FPR-Inkotanyi yari irangajwe imbere na Paul Kagame ijya ku butegetsi mu Rwanda, Amerika yashatse ko igihugu cyaba icyitegererezo muri Afrika isaba abashoramari batandukanye gushora imari zabo mu Rwanda ndetse ikigenera inkunga zitandukanye.  Nyamara ariko aho ibintu bigeze ubu, umubano w’Amerika na  perezida w’u Rwanda Paul Kagame ugiye gusubirwamo nyuma y’imyaka 27 igihugu kirangwamo ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu.

Ubu u Rwanda rurarangwa no kurega abantu ibinyomba no guhohotera rubanda. Uburiganya mu matora, ubucamanza bwamunzwe, gucecekesha ukuri, hamwe n’iyicwa ry’abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru, ndetse n’abanenga ubutegetsi mu gihugu ndetse no mu mahanga ngibyo ibiranga Leta ya Paul Kagame. 

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje guhakana ko itagize uruhare mu bitero byibasiye abayinenga, ariko nyuma y’uko umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi Patrick Karegeya yiciwe muri Afurika y’epfo muri 2014, Minisitiri w’ingabo wa Kagame akavuga ati: “Iyo uhisemo kuba imbwa, upfa nk’imbwa, n’abashinzwe isuku bakakujugunya mu myanda kugirango itabanukira”. Ibyo byateye benshi bari barabeshywe n’ubu butegetsi ko ari bwiza gutangira kubwibazaho byinshi. Ibyo biri muri bimwe bishingirwaho byemeza ko umubano wari ukomeye warangaga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ukwiye gusubirwamo nyuma y’imyaka 27 y’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Muri ino minsi, Paul Kagame ahanganye n’ubushakashatsi ku cyaha aheruka gukora cyo gushimuta Paul Rusesabagina, umugabo wahereweho mu gukina filime ‘Hotel Rwanda,’ utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba yarashimwe cyane kubera ubutabazi yakoze. Nyamara Guverinoma y’u Rwanda ihakana ko yamushimuse kandi Paul Rusesabagina ari ingwate yitaba urukiko rw’u Rwanda nk’uko yabitangaje i Kigali mu kwezi gushize aho yashinjwaga iterabwoba.

Icyagaragaye mu rubanza rwa Paul Rusesabagina ni uko aregwa ibihimbano kandi ibizava mu rubanza ntibigomba gushidikanywaho. Leta ya Kagame nta butabera igira, urubanza rucibwa uko Paul Kagame yabitegetse. Niba ari ukwicwa uricwa kwaba ari ugufungwa burundu ugafungwa. Ubutabera bw’u Rwanda bushingiye ku ihame rimwe: ubushake bwa Paul Kagame. 

Muri uku kwezi byarashimangiwe ubwo Paul Rusesabagina yabwiraga Urukiko Rukuru ko atazongera kwitabira urubanza rwe aho yagize ati “Nta butabera nteze muri uru rukiko.” Afite impamvu zifatika zo kuvuga ibyo, avuga ko yamaze amezi menshi yangirwa guhura n’abamwunganira kandi nyuma y’amezi atandatu akaba ataremererwa gusuzuma ibirego n’amadosiye arimo ibimenyetso birenga 5.000 bisobanura neza ibyo aregwa. 

Kagame kuva kera yangaga urunuka Rusesabagina wamamaye ku rwego mpuzamahanga akaba yarahawe umudari w’ubwisanzure muri Amerika na George W. Bush mu 2005 nyuma y’uko filime “Hotel Rwanda” igaragaza ibikorwa bye by’ubutwari n’ubushake mu kurokora abantu basaga 1,268 muri Hotel des Mille Collines , hoteri yayoboraga yari rwagati mu murwa mukuru w’u Rwanda, mu gihe cya jenoside. 

Paul Rusesabagina yakoresheje urubuga rwe anenga ubutegetsi bwa Kagame, ibyo bimuhindura igicibwa mu gihugu cye. Ibyo byatumye Kagame akaza umurego mu bikorwa byo gusebya Paul Rusesabagina, abeshya ko yateye inkunga umutwe w’iterabwoba ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibyo biracyahari nk’ikimenyetso cyo gutakaza icyubahiro.

Ariko abanyagitugu ntibacika intege. Urugereko rwihariye rw’urukiko rwisumbuye rw’u Rwanda rwagaragaje muri uku kwezi ko Paul Rusesabagina “yashutswe” ubwo yinjiraga mu ndege yihariye i Dubai muri Kanama mu mwaka ushize. – umuryango we wavuze ko ari ishimutwa, Kagame akaba yarabihakanye – indege yakodeshejwe bivugwa ko yerekeje mu Burundi, nyamara igwa i Kigali aho Rusesabagina yafatiwe. Nkuko tubibona, ibyo byari ukurenga, ku buryo bukabije, ku masezerano mpuzamahanga yo kurengera abantu bose gushimutwa.

Kagame yongeye gushinja  ibinyoma icyaha cy”iterabwoba” Rusesabagina cyashyizwe mu birego bishingiye ku bihuha n’ubuhamya bw’abatangabuhamya bubihaswe. Iyo ibimenyetso byatanzwe biza kuba bifatika koko byari bushyikirizwe Leta y’Amerika n’iy’Ububiligi kugira ngo aburanishwe nk’uko Kagame nawe yagiye abikora ashyikirizwa abaturage be bari mu mahanga. Ariko Kagame ntiyabikozwa kuko azi neza ko Paul Rusesabagina ari umwere kandi akaba ashaka kumwivugana nk’uko yabigenje kuri benshi.

Abakurikiranira hafi kandi bagasesengura ikibazo cya Rusesabagina bageze ku myanzuro imwe. Mu Kuboza umwaka ushize,  37 bagize Kongere y’Amerika boherereje Kagame ibaruwa yamagana ishimutwa rya Rusesabagina kandi basaba ko yarekurwa. Ku ya 11 Gashyantare, Inteko ishinga amategeko y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi yemeje icyemezo gisa n’icyo kuko ifungwa rya Rusesabagina rinyuranije n’amategeko. Twibutse ko Perezida Paul Kagame nawe yabyivugiye ku mugaragaro ndetse na Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akabisubiramo mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera. Ikigaragara rero ni iko iburanisha rishingiye ku binyoma.

Urebye iherezo ry’imfungwa nyinshi za politiki mu Rwanda, urasanga Rusesabagina nta mahirwe menshi yo kubaho afite. Bivugwa ko Paul Kagame yigeze kuvugira mu nama y’amasengesho ati: “Ntushobora guhemukira u Rwanda ngo ntubihanirwe.” Niba ubuyobozi bwa Biden bushaka kumenyesha isi ko Amerika ihangayikishijwe n’uburenganzira bwa muntu nibuhere ku kibazo cya Paul Rusesabangina. Twibutse ko Ikigo cy’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga umwaka ushize cyatangaje gahunda yo guha igihugu cy’u Rwanda hafi miliyoni 609 z’amadolari mu myaka itanu iri imbere. Kugabanya aya mafaranga cyangwa kuyakuraho yaba ari imwe mu ntambwe zo kurwanya umunyagitugu Paul Kagame.  

U Rwanda rwagiye ruvugwa ko ari icyitegererezo nyuma yo kuva mu ngaruka za jenoside, nyamara igihe kirageze ngo harebwe ku butegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame bwayogoje abaturage imyaka 27 yose akaba ishize kandi akarengane kakaba gakomeje kwiyongera.  Ubu Kagame yamaze kwereka abatavuga rumwe nawe uwo ari we aho agira ati “Niba nshobora kubikorera Paul Rusesabagina, tekereza wowe icyo nagukorera”. Murabe maso!