Imirwano yongeye kubura hagati y'impande zihanganye muri M23

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo aravuga ko nyuma y’icyumweru cy’agahenge, imirwano yubuye hagati y’impande zitavuga rumwe muri M23.

Amakuru aturuka ku ruhande rushyigikiye General Makenga mu ijwi rya Lt Col JMV Kazarama, aravuga ko imirwano yubuye ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo mu rukerera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2013, ubwo ingabo ngo zishyigikiye Jean Marie Runiga na General Ntaganda ziyobowe na Col Baudouin Ngaruye zateye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Nk’uko Lt Col Kazarama yakomeje abitangaza ngo ingabo zishyigikiye General Makenga zashoboye gusubiza inyuma ingabo zari zateye ziyobowe na Col Baudouin Ngaruye, ubu ngo ingabo za Makenga zirimo kuziruka inyuma zigana mu gace ka Kibumba hafi y’umupaka n’u Rwanda. Intambara ikaze irimo guhuza igice cya Bosco Ntaganda n’igice Sultani Makenga kuri paroisse ya Rugari. Colonel Innocent Kaina, Colonel Mboneza na Lieutenat colonel Gapanga biyemeje kujya gufata Ntaganda i Kibumba.

Aho i Kibumba ni mu birometero nka 20 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, niho bivugwa ko na Jean Marie Runiga uyoboye igice gishyigikiye General Bosco Ntaganda yahungiye nyuma yo kuva i Bunagana.

Ariko Jean Marie Runiga akomeje guhakana ko adafatanije na Genaral Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ICC/CPI agakomeza kwemeza ko ariwe mukuru wa M23 wemewe. Arega kandi General Makenga ngo kuba yarahawe ruswa na Perezida Kabila. Twabibutsa ko kuri uyu wa kane tariki 07 Werurwe 2013, uruhande rushyigikiye General Makenga rwashyizeho umukuru mushya w’uruhande rwa politiki ariwe Bertrand Bisiimwa.

Umuvugizi w’igice cya M23 gishyigikiye Jean Marie Runiga na Bosco Ntaganda, ari we Colonel Séraphin Milindi avuga ko ahubwo ari ingabo za Makenga zateye ibirindiro byabo by’i Rugari na Ngungu mu rukerera ahagana saa kumi.

Amakuru ava muri ako gace avuga ko imirwano yaberaga mu gace ka Rugari n’uturere twegereye Bikima.

Ubwanditsi

 

 

 

7 COMMENTS

  1. Wapi namwe abatutsi mwaravumwe mwarsshiriwe byarabayobeye.iyo bababujije kwica abahutu n abazairwa namwe ubwanyu ntimwigirra impuhwe…….
    muhitamo kurimbagurana ibitumba byanyu bikaborera mu bihuru mwatsinze mo abo bahutu.ni amarasoyabo ari kubahamgara muzaruhuka aruko mumaranye kandi barababwira ntimwunva
    ese abo basore banyu bari guhirima nk udushwiriri ko aribo bagombye kubyara bene wanyu bazabaho nyuma y imyaka mike muzaba mwashize kw isi muzize ubugome bwanyu .
    mukomeze mwicane mwagize ngo hari ubaririra,,,,,,

  2. Ibi bintu bigaragaza umuvumo uri kubanyoye amaraso yarubanda bose. Iyo interahamwe zirangiza kwica abatustsi zari kwica abahutu badahuje ibitekerezo barabikoze déjà kuko na fpr irangije ikananirwa abahutu yagiye mubatutsi none naba ndabona bageze kuri niveau ishimishije kuburyo ejo hazaza bose uzasanga birashe.

  3. iyo nimitwe barimo gukina babeshya ngo basubiranyemo! Muzaba mureba ikibyihishe inyuma! Igihe cyose Kagame azaba akiriho ntamahoro azigera aboneka mukarere kibiyaga bigari. Iyi yose nimipango ye!!!

  4. Aya makuru ni ukuyandika cg kuyasoma umuntu agashyiraho akadomo (point, full stop) akirinda kugira comments. Kuko ntawuzi neza ibirimo kuba. Birajya gusa nka ya SIYASA tujya twumva. Ni byiza ariko ko abantu bakomeza kumenya ayo makuru yose ahita. Kuko kumenya ibirimo kuba neza birakomeye, kuko amakuru yose aratangwa na M23. Nta rundi ruhande, urugero ni nka guverinoma ya Congo, rurimo gutanga amakuru.

  5. Ariko ngo ntankumi yigaya, ubwose abahutu mwebwe ntimwamaranye? Abaguye Congo bishwe nabande? Sabahutu Kagame ashira imbere bakamarana impande zombi? Ba Rwarakabije sibo baribayoboye byabindi bise Umujo wetu na Amaki leo nibindi. Rero rekeraho uzabaze amateka yintambara za congo nimba atimwe mwazirwanye murwana nabene wanyu.

  6. Erega mwa bantu mwe, kwicana nta cyo bimaze. Amaraso aba ay’abatutsi cyangwa ay’abahutu yose ni katihabwa. Uzamena amaraso atariho URUBANZA wese bitinde bitebuke azamugaruka. Aho guhora rero mu ihorahorana ridashira,abantu bari bakwiye kwicarana bakaganira,pour trancher leurs différents,bakiyunga bakabana amahoro,bityo abazakomokaho bakazabaraga amahoro rwose bantu b’IMANA!!!

Comments are closed.