Imitungo ya Dr Pierre Damien Habumuremyi igiye gutezwa cyamunara

Pierre Damien Habumuremyi n'umwunganira mu rukiko.

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ibintu bikomeje kutagenda neza kuri Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, aho amasambu ye atatu yashyizwe muri cyamunara kugira ngo hishyurwe amadeni agera muri miliyoni hafi 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kimwe mu binyamakuru bya Leta y’u Rwanda cyanditse ko guteza cyamunara iyi mitungo ari icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’Ubucuruzi. Iki cyemezo gifashwe  mu gihe Dr. Habumuremyi ari muri gereza, kuko mu Ugushyingo 2020 yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 y’amafaranga y’u Rwanda, ibyaha bifitanye isano na Christian University of Rwanda yashinze.

Mu gihe aheruka gutangira kuburana mu bujurire, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumuhamya n’icyaha cy’ubuhemu, mu gihe yari yakigizweho umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Mu gihe ibyo bitarava mu nzira, imitungo ye itatu igizwe n’amasambu abarizwa mu murenge wa Masaka mu Mujyi wa Kigali yashyizwe mu cyamunara.

Umwe mu mitungo igaragara ku rubuga rwa Leta rukorerwaho cyamunara ni isambu iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Umurenge wa Masaka, aho igiciro fatizo cyayo cyagizwe 15.838.000 Frw.

Ku yindi mirima ibiri nta n’umwe wahawe agaciro karengeje 5.000.000 Frw.

Ibi ngo bigamije kwishyura amafaranga Dr. Habumuremyi yahawe n’uwitwa Musoni Evariste, atamwishyuye aza kwitabaza Urukiko rw’ubucuruzi none urubanza rwabaye itegeko.

Urukiko rwamutegetse kwishyura miliyoni 24.7 Frw, ariko bitewe n’uko byageze mu kwishyura binyuze muri cyamunara, Habumuremyi azishyuzwa amafaranga ashobora kugera muri miliyoni 26 Frw ubariyemo amatangazo atangwa mu kumenyekanisha cyamunara n’ibihembo by’umuhesha w’inkiko.

Ku rubuga rwa Leta bigaragara ko guhatanira kugura iriya mitungo muri cyamunara ya mbere byagombaga gusozwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri 2021 saa tanu.

Amakuru yemeza ko hategerejwe kureba ko ikoranabuhanga “rigaragaza niba hari abahataniye kugura uwo mutungo.”

Ubusanzwe iyo kuri cyamunara ya mbere hatabonetse byibuze 75% by’agaciro k’uwo mutungo ntabwo ugurishwa, hagategerezwa inshuro ya kabiri. Iyo bigeze ku nshuro ya gatatu, utanze igiciro kiri hejuru nicyo gifatwa.

Twabibutsa ko Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, aregwa ko yatanze sheke zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw yatanze mu mazina ya kaminuza n’izindi ziri mu mazina bwite zitazigamiye.

Urubanza rwe mu bujurire ruzasomwa ku wa 29 Nzeri 2021.

Uretse kuba Minisitiri w’Intebe, Dr. Habumuremyi yanabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA), avamo aba Minisitiri w’Uburezi. Yafunzwe ari Umukuru w’Urwego rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe.

Hari amakuru tugicukumbura avuga ko hari n’indi mitungo ya Habumuremyi igizwe n’inzu yo guturamo iri I Masaka mu Karere ka Kicukiro, izatezwa cyamunara mu minsi iri imbere.

Gukenesha abatavuga rumwe na Leta ya Kigali

Guteza cyamunara imitungo y’umuntu ufitanye ikibazo na Leta y’u Rwanda ni imwe mu maturufu akoreshwa n’Ubutabera bw’u Rwanda ndetse rimwe na rimwe ugasanga iyo mitungo yaguzwe n’abavuga rikijyana bari mu butegetsi.

Inyubako y’ubucuruzi “Union Trade Center” (UTC) y’umunyemari, Tribert Rujugiro, yatejwe cyamunara n’ubutegetsi mu mujyi wa Kigali.

Iyi nzu y’umuherwe Tribert Rujugiro yagurishijwe miliyari zitagera kuri zirindwi mu gihe nyirayo avuga ko yayubatse ku gaciro kari hafi ya miliyari 20 Kandi ko ubutegetsi bushaka kuyitwara ‘kugira ngo bumukeneshe’.

Uko byagaragaye icyo gihe nta piganwa ryabaye ndetse n’abigaragaje batanga ibiciro basaga n’intumwa zoherejwe n’abandi.

Muri Werurwe 2018, hatejwe cyamunara itabi ry’uruganda Premier Tabaco Company rw’uwahoze ari umucuruzi ukomeye, Assinapol Rwigara, witabye Imana mu 2015. Muri Nzeri 2018, hatejwe cyamunara imashini z’uru ruganda. Ikigo cy’imisoro mu Rwanda kivuga ko biri mu rwego rwo kwiyishyura umwenda uyu muryango ukibereyemo.

Muri uku kwezi kwa Nzeri 2021, Urukiko rw’Ubucuruzi mu Rwanda, rwatangaje ko ruzateza Cyamunara Hoteli yo kwa Rwigara iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Abo mu Muryango wa nyakwigendera Rwigara, ntibahwemye kugaragaza ko ibi byose bikorwa mu nyungu z’ubutegetsi buriho mu Rwanda, bugamije kubakenesha.