Misa yo kwibuka no gusabira inzirakarengane ziciwe mu kigo cy’Abafurere Yozefiti i Gakurazo kw’italiki ya 5/6/1994

Imiryango irengera ikiremwamuntu, aliyo CLIIR (Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda), IBUKABOSE-RENGERABOSE Mémoire et Justice pour tous, HOTEL RWANDA RUSESABAGINA FOUNDATION, yifatanyije n’Umulyango wa Mme Espérance Mukashema, babatumiye mu gitambo cya Misa yo kwibuka abihayimana ba Kiliziya gatolika n’umwana Richard Sheja wali ufite imyaka umunani gusa, biciwe i Gakurazo kw’italiki ya 5/6/1994.

Misa izasomwa na Musenyeri Linguyeneza Vénuste, mu Kiliziya ya Mutagatifu Cecilia (Église Ste-Cécile), Parvis Ste Cécile 1 – 1083 Ganshoren (Bruxelles – Belgique), kw’italiki ya 8/6/2013 guhera saa munani.

Nyuma ya Misa, umubyeyi wa Sheja azashyira ahagaragara agatabo yanditse kabumbiyemo ubuhamya bw’iyicwa ry’imfura ye n’iry’abihayimana 13 barimo abasenyeri batatu. Abifuza gusoma ako gatabo yise BISHE UMUMALAYIKA, Imfura yanjye Richard Sheja, bashobora kuzakagura uwo munsi.

Tuzaze tuli benshi kwifatanya n’imiryango y’izo nzirakarengane z’Imana.

Uburyo bwo kuhagera : Bus 84 na 87 ukaviramo : Arrêt Ganshoren Sport

Bikorewe i Bruseli kw’italiki ya 25/5/2013

Mw’izina ry’abateguye iki gikorwa, MATATA Yozefu

– Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR)

– Ibukabose-Rengerabose Mémoire et Justice pour tous

– Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation

Contacts : + 32 487 616 651 / +33 659 222 780/ +31.113.350.254

3 COMMENTS

  1. muragaciye pe tuzaza tuli benshi kandi tubaye dushimiye cyane abateguye icyo gikorwa bakaba bagiye no kubishyira ku mugaragaro umuntu ni nkundi Imana ibahe umugisha mwese abatekereza nka Matata naho kuli yo taliki twizere ko nabagenzi babo baboneyeho bashire ubwoba bajye babibuka

  2. I cannot undertand the messagge. Sorry.
    I just want to contact P. Venuste Linguyeneza. May I have his address please.
    God bless you.
    Thanks

Comments are closed.