Impunzi zirenga 2,000 z’abanyekongo zimaze kwinjira muri Uganda, UPDF iraburira abaturage!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha ikinyamakuru “New Vision” yo kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022 aremeza ko impunzi z’abanyekongo zirenga 2,000 zambutse umupaka wa Busunga zinjira muri Uganda mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 2 Gashyantare 2022, nyuma y’uko inyeshyamba za ADF zigaba ibitero mu duce tw’ubucuruzi twa Nobili, Kamango na Jiampanda duherereye ku birometero bitanu uvuye ku mupaka wa DR Congo na Uganda i Beni mu Majyaruguru ya Kivu. 

Abanyayuganda ndentse na bagenzi babo b’abanyekongo ubu bahuriye ku mupaka wa Busunga aho barimo gushakisha benewabo b’abanyekongo nyuma yo kumenya ko hari umubare munini w’abantu bishwe na ADF.

Ikinyamakuru “Chimpreports” nacyo cyatangaje ko abanyekongo benshi bahungiye muri Uganda nyuma y’uko inyeshyamba za ADF zigaba igitero ku kasho ya polisi, 20 mu barwanyi babo bari bahafungiwe bagafunguzwa, nyuma zigasubira mu mashyamba.

Nobili ni kamwe mu gace kagabweho ibitero by’indegebku ya 39 Ugushyingo 2021, nyamara ariko inyeshyamba za ADF zacitse ku icumu  zikaba zarakomeje kwica abaturage b’inzirakarengane. Hagati aho, ingabo za UPDF zasubije inyuma abarwanyi ba ADF bagabye igitero mu rusisiro rw’ubucuruzi rwitwa Nziapanda muri Kamango hafi y’umupaka wa Busunga uhuza DR Congo na Uganda.

Ingabo za Uganda (UPDF) zirasaba abanyayuganda kwitondera impunzi z’abanyekongo. Abanyayuganda batuye mu turere twa Bundibugyo na Ntoroko harasabwa kudacumbikira impunzi ziva muri DR Congo, ko ahubwo bagomba kuzohereza ku kigo kizakira zikiyandikisha.

Maj. Peter Mugisa, umuvugizi wa UPDF wa Mountain Divisiyo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022, yavuze ko, kubera igitutu ingabo za UPDF zirimo kotsa abarwanyi ba ADF, bamwe muri bo bashobora kwinjira muri Uganda biyoberanije mu mpunzi. Yagize ati: “Twasabye abaturage kureba ko impunzi zose zambuka zivuye muri DR Congo zijya aho zakirirwa zikiyandikisha.

Mugisa avuga ko, kuba ADF yagabye igitero Nobili hafi y’umupaka wa Uganda, bwaba ari uburyo bwo kujijisha UPDF kugirango itabahiga aho bahungiye mu mashyamba yo mu Birunga ahubwo ishyire imbaraga ku mupaka. Yagize ati: “ADF yagabye igitero Nobili iri hafi y’umupaka wa Busunga mu rwego rwo kujijisha ngo tutayikurikirana mu Birunga tugaruke inyuma ku mupaka maze ibone inzira yo gusubira mu birindiro byayo yambuwe.” Yongeyeho ati: “Niyo mpamvu twabwiye abaturage bacu begereye umupaka kuba maso bareba abantu badasanzwe aho batuye kandi banohereza impunzi aho zakirirwa cyangwa ku bayobozi. Ni byiza ko nta munyekongo ucumbikirwa mbere y’uko agezwa ku bashinzwe umutekano.

Umuvugizi wa Uganda Red Cross Society (URCS), Irene Nakasiita yabwiye “Chimpreports” ko bohereje itsinda ry’abakorerabushake ku biro byayo biri Bundibugyo ngo bajye gufasha abaturage barimo guhunga bava muri DR Congo. Nakasiita yagize ati: “Ku mupaka wa Busunga hari urijya n’uruza. Bamwe barimo kwinjira muri Uganda, abandi barimo gusubira muri DR Congo.” Yongeyeho ko i Busunga naho boherejeyo itsinda ry’abakorerabushake.

Inyeshyamba za ADF zagabye ibyo bitero nyuma y’uko imirimo yo kubaka umuhanda yari igiye gutangira. UPDF ikaba ifite abasirikare bagera ubu ku 2,000 bagiye kurwanya inyeshyamba za ADF no kurinda ibikorwa byo kubaka umuhanda Kasindi-Beni-Butembo.