Yanditswe na Arnold Gakuba
Guhindurirwa imirimo kwa Gen. Abel Kandiho kwavuzweho nyinshi, dore ko byabaye nyuma gato y’uko Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba akubuka mu Rwanda kubonana na perezida Paul Kagame ku kibazo cy’ibihugu byombi, Uganda n’u Rwanda. Havuzwe byinshi binemeza ko mu byo Paul Kagame yasabye Gen. Muhoozi harimo no kuvana mu mirimo Gen. Kandiho. Nyamara ariko, ku itariki ya 28 Mutarama 2022, ikinyamakuru “TheGrapevine” cyasohoye inkuru itanga ibindi bisobanuro.
Charles Rwomushana wahoze ayobora umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) yatangarije “TheGrapevine“ impamvu perezida Yoweri Museveni yahinduriye imirimo Maj. Gen. Abel Kandiho, akamukura ku butasi bwa gisirikare (CMI), umwanya yasimbuweho na Maj. Gen. James Birungi, akamwohereza muri ambasade ya Uganda i Juba, muri Sudani y’Amajyepfo.
Benshi bemeza ko Gen. Kandiho yakuwe ku mirimo ye kubera amasezerano yari amaze kugerwaho hagati y’u Rwanda na Uganda. Impamvu ni uko, ibyo byabaye nyuma y’umubonano wabereye i Kigali hagati ya Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni na Paul Kagame perezida w’u Rwanda. Uwo mubonano akaba wari ugamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari umaze imyaka 3 urimo agatotsi, nyuma ibyo bikaba byaravuyemo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi.
Ibyo rero byatumye hari abavuga ko guhindurira imirimo Gen. Kandiho ari kimwe mu byo Paul Kagame yasabye Muhoozi kugirango afungure umupaka, ngo kandi ibyo bikaba byarahise bishyirwa mu bikorwa, haba guhindurira imirimo Gen. Kandiho ndetse no gufungura umupaka wa Gatuna.
Twibutse ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwashinjaga Gen. Kandiho wayoboraga CMI guta muri yombi no guhohotera abanyarwanda, abaziza ko bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi Uganda.
Nyamara ariko, nyuma y’ikiganiro kitaziguye, Rwomushana yabwiye “TheGrapevine” ko ibyo nta shingiro bifite. Yasobanuye ko kohereza Gen. Kandiho muri Sudani y’Amajyepfo byavuye ku bushake bwa Museveni kubera ubushobozi amuziho mu by’ubutasi. Ngo ni imibare ya Museveni rero. Rwomushana yagize ati: “Muzi neza ko imbuga nkoranyambaga zangije abanyayuganda. Ntibagitekerereza hanze yazo. Ubu benshi baremeza ko Gen. Kandiho yirukanywe kubera Kagame. Ese birashoboka ko umuntu ukuriye ubutasi yakwirukanwa bisabwe n’undi muntu wo hanze? Museveni niyiziye ntakora atyo.”
Rwomushana yahishuye ko kohereza Gen. Kandiho muri Sudani y’Amajyepfo ari uko Museveni na Muhoozi bashakaga ko ajya gukusanya amakuru ahagije ku gikorwa cyo guha imbunda Abakaramajongo, bahangayikishije Museveni kuko batera umutekano muke muri ako Karere, kandi babonaga ko abifitiye ubushobozi.
Mu mwaka ushize, habaye imvururu muri mu Karere ka Napak igihe Abakaramajongo bayobowe n’uwitwa Ocucu bageragezaga guhungabanya umutekano wa Museveni ubwo yajyaga guhura n’abayobozi b’agace ka Karamajongo. Uwo mugabo ukomoka Rwanshama ashimangira ko Gen. Kandiho atigeze amanurwa mu ntera nk’uko benshi babitekereza. Asobanura ko ahubwo yazamuwe mu ntera, kuko ubu imirimo ariho imufasha kugera ku rwego rw’akaree n’urwego mpuzamahanga harimo n’Abanyamerika bamushinjije guhohotera uburenganzira bwa muntu.
Kuri Rwomushana, ngo abishimiye ko Gen. Kandiho yavuye mu buyobozi bwa CMI, bamenye ko nyacyahindutse, kuko umuyobozi mushya wa CMI Gen. Birungi azatangirira aho Gen. Kandiho yari agejeje.
Rwomushana yemeza ko gushinga Gen. Birungi CMI, Muhoozi yabigizemo uruhare kuko ashyigikiye imibanire myiza hagati ya CMI n’umuyobozi w’Igipolisi cya gisirikare Maj. Gen. William Don Nabasa.
Muhoozi akaba yifuza ko abasirikare be bagira uruhare mu gucunga umutekano wa Kampala na Buganda kuko yifuza kumenya neza ibibera muri Kampala. Yazanye Birungi ngo akorane na Nabasa gufatanya kurwanya abakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo no kwica abatutage”.
Twabibutse nanone ko Gen. Birungi nawe aregwa na Leta y’Amerika guhohotera uburenganzira bwa muntu mu gihe cy’imvururu zo mu Gushyingo 2020, aho Abagande barenga 50 bishwe nyuma y’ifatwa rya Robert Kyagulanyi Sentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine.