Ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda rikorera mu mahanga rivuga ko ryakiriye neza icyemezo cy’urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu rwategetse ko bamwe mu bayoboke baryo basubizwa uburenganzira ruvuga ko bari barambuwe na leta y’u Rwanda. 

RNC ivuga ko icyemezo cy'”urukiko cyarenganuye abarenganyijwe”. 

BBC yagerageje kumva uruhande rw’u Rwanda kuri icyo cyemezo cy’urukiko, ariko kugeza ubu Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta ntacyo arabivugaho. 

Leta y’u Rwanda yita ishyaka RNC umutwe w’iterabwoba ishinja ibikorwa byahungabanyije umutekano mu gihugu mu bihe bishize – ibyo RNC ihakana. 

Itangazo rya RNC rivuga ko bamwe mu Banyarwanda bayigize bari batanze ikirego muri urwo rukiko nyuma yaho inyandiko zabo z’inzira (‘passports’) “ziteshejwe agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikozwe na leta y’u Rwanda”. 

Ni mu rubanza Kennedy Gihana, Kayumba Nyamwasa – wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda kuri ubu uba mu buhungiro muri Afurika y’Epfo – Bamporiki Seif, Frank Ntwali, Safari Stanley, Dr. Etienne Mutabazi na Epimaque Ntamushobora barezemo leta y’u Rwanda. 

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Dr Etienne Mutabazi, umuvugizi wa RNC, rivuga ko bari batanze icyo kirego ku itariki 22 y’ukwa karindwi mu 2015 kuri urwo rukiko rukorera i Arusha muri Tanzania. 

Umwanzuro w’urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu wo ku itariki ya 28 y’ukwezi gushize, uvuga ko guteshwa agaciro kwa ‘passports’ zabo “kwabambuye uburenganzira bwabo bwo gutembera” mu mahanga. 

Urukiko rwabwiwe ko kuva ku itariki ya 14 y’ukwa gatanu mu 2012, ‘passports’ zabo zateshejwe agaciro na leta y’u Rwanda ntibanabimenyeshwe cyangwa ngo bahabwe umwanya wo kujuririra icyo cyemezo. 

Impozamarira

Bavuze ko ibyo byabatse “ubwenegihugu bwabo mu buryo butagize icyo bushingiyeho” bagahinduka abantu batagira igihugu – ibyo nabyo ngo bikabima ubundi burenganzira bushamikiyeho. 

Urukiko nyafurika rwatesheje agaciro ibyavuzwe na leta y’u Rwanda ko bamwe muri abo barurega bahamijwe n’inkiko zo mu Rwanda ibyaha birimo ibya jenoside no guhungabanya umutekano w’igihugu. 

Kuri icyo, urukiko rwavuze ko hari ingingo zarwo zivuga ko umuntu wese yemerewe gutanga ikirego, hatitawe ku byaha aregwa cyangwa yakatiweho. 

Urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu kandi rwanze ibyavuzwe n’u Rwanda ko ibirego byabo byarimo n’amagambo asebya u Rwanda n’ubucamanza bwarwo. 

Urukiko ruvuga ko rwasanze ko ibyo ari uko bo babona ibintu mu buryo busanzwe. 

Urukiko rwategetse ko bahabwa impozamarira ingana na 465,000Frw kuri buri umwe umwe, agatangwa na leta y’u Rwanda kandi agatangwa nk’imbumbe nta musoro aciweho. 

Rwo ruvuga ko ibyo bigomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu uhereye igihe u Rwanda rubimenyesherejwe.

Bitaba ibyo rugasabwa n’inyungu y’ubukerererwe, agaciro kayo kakabarirwa ku gaciro k’ifaranga ry’u Rwanda muri icyo gihe nkuko kaba gatangazwa na banki y’igihugu. 

Rwanategetse ko basubizwa ‘passports’ zabo nk’Abanyarwanda mu gihe kitarenze amezi atandatu uvuye igihe imyanzuro y’urubanza itangarijwe.

Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza kumugaragaro ku cyemezo cy’uru rukiko.

Inkuru dukesha BBC Gahuzamiryango