Rubavu: Agatsiko bivugwa ko gakorana n’abashinzwe umutekano gakomeje gukorera urugomo abaturage

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abatuye mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Rubavu bakomeje gutaka ko hari agatsiko kabakorera urugomo ubuyobozi burebera ndetse ngo n’iyo hagize utabwa muri yombi ntashyikirizwa ubutabera ahubwo ahita afungurwa noneho akaza yariye karungu.

Abaturage twaganiriye biganjemo abatuye mu gace k’Umujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, bavuga ko hashize imyaka isaga 10 hari agatsiko kiyise ‘Abuzukuru ba shitani’ gatangira abantu mu nzira, abandi kakabatera mu ngo ndetse ngo hari n’abasigaye basanga abacuruzi mu maduka bakabambura amafaranga n’ibindi.

Nk’uko bakomeza babivuga ngo iyo ushatse kurwanya abagize aka gatsiko baragutera icyuma cyangwa bakagukatisha inzembe.

Umwe mu baduhaye amakuru yavuze ati “Mu mwaka wa 2019 bantegeye hariya ku muhanda wo haruguru y’Akarere hari nka saa tatu z’ijoro banyambura telephone n’amafaranga ibihumbi 10. Nagerageje gutaka ntabaza abapolisi bari hafi aho baranyihorera kandi barandebaga nanjye mbareba. Mu cyumweru gishize nabwo bantegeye haruguru ya Gare nka saa mbiri n’igice banyambura amadolari 200 banankata n’urwembe ku itama ry’ibumoso. Natabaje abanyerondo bari hafi aho barambwira ngo niba ari abuzukuru ba shitani ntacyo babakoraho ninjye kwa muganga.”

Yakomeje ati “Ndakubwiza ukuri aka gatsiko gafite umuyobozi wa polisi hano iwacu gakorera kuko niyo mpamvu nta muyobozi wo mu nzego z’ibanze wakwirirwa yishyiraho umutwaro wo gutabara umuturage kahohoteye cyangwa se ngo abanyerondo babe bagutabara yewe n’abapolisi bo hasi nta n’umwe wagutabara wagiriwe nabi n’abuzukuru ba shitani.”

Musafili Sifa nawe ati “Abuzukuru ba shitani baraduteye iwanjye baratwiba barangije batera icyuma umugabo wanjye na basaza banjye babiri bagerageje kubarwanya. Umugabo wanjye bamuteye icyuma ku kaboko, musaza wanjye umwe bakimuteye mu kiganza, undi bakimuteye ku gikanu. Mu gihe bo bagundaguranaga n’abo buzukuru ba shitani njye nari nacengeye munsi y’igitanda ndi gutabaza polisi, ariko nababajwe n’uko batadutabaye ahubwo bakambaza niba agace ntuyemo nta banyerondo bahari.”

“Abuzukuru ba shitani bafite uwo bakorera”

Nk’uko abaturage twaganiriye bakomeje babivuga ngo ntibumva ukuntu aka gatsiko kamara imyaka isaga itanu kagirira nabi abaturage ubuyobozi burebera.

Hari uwatubwiye ati “Wowe uko uzi uru Rwanda ubona bishoboka ko agatsiko nk’aka kamara iyi myaka yose batarakarimbura? Ntibishoboka ahubwo hari ikibyihishe inyuma. Bamwe mu bakagize birirwa bigamba ku mugaragaro ko bakorana n’abashinzwe umutekano ngo bafite versement baha umuyobozi wa Polisi mu Karere sinibuka amazina ye gusa ndibuka ko bigeze kuhamukura tukamara igihe dufite agahenge nta muturage utaka kugirirwa nabi n’abuzukuru ba shitani. Uwo muyobozi baramugaruye na ka gatsiko karongera karabyuka bigaragaza ko bamukorera nawe akabakingira ikibaba.”

Hashize iminsi itari micye abaturage bo mu Karere ka Rubavu batabaza ku maradio atandukanye yo mu Rwanda, bavuga ko agatsiko kiyise abuzukuru ba shitani kabarembeje kabagirira nabi.

Mu mpera z’iki cyumweru, Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rwatangaje ko hari abatawe muri yombi bicyekwa ko bari muri aka gatsiko.

Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuzeko aba bagabo bafashwe nyuma yo gukomeretsa  no gukubita umugabo witwa Nahimana Jean Marie n’umugore we witwa Nyiraneza Mariette.

Abafashwe ni abagabo batatu, umwe w’imyaka 22, uw’imyaka 35 na mugenzi wabo w’imyaka 50 bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Umuti wavugutiwe abamarine ushobora kuzavugutirwa abuzukuru ba shitani

Mu myaka yashize hari uduce two mu Mujyi wa Kigali twari twarajujubijwe n’urubyiruko ruzwi ku izina ry’abamarine. Urwo rubyiruko rwagendanaga ibyuma bityaye ndetse n’inzembe maze rugakorera urugomo abaturage kakahava.

Iseta y’abamarine yari ikomeye cyane yari iri Nyabugogo ahazwi nko kuri Poids Lourd, mu gace kazwi nko mu Ndagara, ahandi uru rubyiruko rwari rufite ibirindiro bikomeye ni ku Kiraro gihuza Gatsata na Nyabugogo, aho bamburiraga abantu telephone ndetse n’ibikapu barangiza bagahita birukira mu mugezi wa Nyabugogo.

Igitondo kimwe hari mu mwaka wa 2018, abaturage barabyutse basanga imirambo ya bamwe mu bamarine mu nkengero z’umugezi wa Nyabugogo birabayobera.

Amakuru yizewe akaba avuga ko Abasirikare bakoze umukwabu mu ndiri zari zizwi ko ari iz’abamarine maze barabarasa karahava.