Perezida Kagame arasaba ko ibyo yita ibyaha bikorerwa kuri murandasi bikurikiranwa.

Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021 yakiriye indahiro z’abacamanza batatu barimo uw’Urukiko rw’Ikirenga, na Dr Aimé Karimunda Muyoboke, wari usanzwe ari Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire.

Muri uyu muhango Perezida Kagame yagize ati: “intego zacu zo mu ikoranabuhanga ntizagerwaho tudahanganye n’ibyaha bikorerwa kuri murandasi, ishoramari n’amasezerano mpuzamahanga bifasha gushyigikira ubukungu, ariko ibyo biba iyo hari icyizere cy’uko ibyasezeranyijwe bizaboneka, bigashingira kandi k’uko ubutabera bukurikirana ibyo bikorwa, n’ahakozwe amakosa agahanwa.”