Ingabo z’u Rwanda zaba zirimo gushinga ibirindiro bikomeye ku mupaka na Uganda

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru dukesha ikinyamakuru ChimpsReport cyo mu gihugu cya Uganda aravuga ko ingabo z’u Rwanda zirimo gushinga ibirindiro ku buryo bukomeye ku mupaka u Rwanda ruhana na Uganda.

Nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga ngo ingabo zashyizwe ku mupaka harimo imitwe y’ikubitiro (special forces) n’imitwe ya gisirikare isanzwe.

Ibi bije mu gihe hari amakuru arimo guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga z’abanyarwanda n’abanya Uganda avuga ko mu by’ukuri impamvu yatumye Leta y’u Rwanda ifunga imipaka ku buryo butunguranye ikanabuza abaturage bayo kujya mu gihugu cya Uganda bwari uburyo ngo bwo gukumira abasirikare benshi bo mu ngabo z’u Rwanda bashakaga gutoroka igisirikare bagana mu gihugu cya Uganda.

Uwashyizwe mu majwi cyane ngo muri abo basirikare ni Major General Emmanuel Ruvusha uzwi ku buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo ndetse hakaba hari hamaze iminsi hahwihwiswa amakuru avuga ko yaba ari mu bibazo yashyizwemo no kunanirwa kuvuga rumwe n’umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Emmanuel Gasana bakunze kwita Rurayi wahoze ari umukuru wa Polisi y’u Rwanda mbere yo gushyirwa kuri uriya mwanya wo kuyobora intara y’Amajyepfo.