INGENGABITEKEREZO YARANZE FPR MU MYAKA 19 ISHIZE

PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY,
PRM/M R P – ABASANGIZI
ITANGAZO RIJYANYE N’IBIHE BY’ICYUNAMO
[Igice cya Gatatu, ari nacyo gisoza itangazo]

Banyarwanda banyarwandakazi,
Mubihe nk’ibi by’akababaro ko kwibuka abacu bazize akarengane, twasanze ntako bisa gusubiza amaso inyuma kugirango turebe ikiri imbere y’uruhu rw’intama rutwikiriye FPR Inkotanyi muri iki gihe cyose imaze yarigaruriye ubutegetse bukomoka kumivu y’amaraso y’abana b’u Rwanda.

Twarasuzumye dusanga muri iyi myaka 19 turirira abacu FPR Inkotanyi yararanzwe n’Ingengabitekerezo ishingiye ku ivangura ry’ingeri zose, kwica no gufunga inzirakarengane igitugu, ubujura n’indi myifatire y’urukozasoni.

Ibi tugiye kuvuga ni bike cyane ugereranije n’ibindi bibi byinshi bikorwa na FPR-Inkotanyi.

Muri iyi myaka 19 FPR-Inkotanyi imaze kungoma yaranzwe no gucunaguza abacitse kw’icumu rya génocide y’abatutsi, yivuga ibigwi by’ibinyoma ko kubaho ariyo babikesha ko ndetse iramutse ivuyeho bashirira ku icumu;

FPR yaranzwe no kudaha agaciro gakwiriye imiryango y’intwari zarurwaniriye zimwe zikagwa ku rugamba rw’amasasu cyangwa se urwa demokarasi
Ingero:
• Abana ba Mme Uwiringiyimana Agata ntawe uzi iyo baba,
• Umuryango wa Fred Gisa Rwigyema ugaraguzwa agati,
• Umuryango wa Kayitare intare batinya
• Umuryango wa Lt-Col Kareba Alfred (wahoze ari C.O.- 9th)
• Umuryango wa Criss Bunyenyezi,
• Umuryango wa Peter Bayingana,
• Umuryango wa Ngumbayingwe
• Umuryango wa Adam Waswa,
• Umuryango wa Edison Mico;
• Umuryango wa Hassani Mwungeri
• Umuryango wa Rambo (yaguye Butaro)
• Umuryango wa Nshoza (yaguye Ruhengeri)
• Umuryango wa Gaga (yaguye Kaborogota)
• Umuryango wa Karangwa Kadogo
• Umuryango wa Dona (yaguye Ruhengeri)
• Umuryango wa Twaha (yaguye Ruhengeri)
• n’abandi tutarondoye

FPR ikomeje kugirira agasuzuguro gakabije abas demob (abavuye ku rugerero)
Birabajeje kubona umuntu warwaniriye igihugu ahagaze ku muhanda asabiriza, naho abandi baririmba intsinzi n’iterambere.

Ingero nkeya cyane:
– Cpl Rukara warashishagaga 12mm agacikira ukuguru kurugamba. Aho tumuherukira yasabirizaga ku muhanda ujya kuri Gare ya Remera;
– Pte Roger wahoze muri artillery 21st ya Col Musitu. Arasabiriza mu mugi wa Kigali;
– Rwanziza, wabaye umusirikari w’Inkotanyi ndetse akaza kuba Umuyobozi muli komini imwe yo muli Kibungo, ubu abayeho nabi cyane mu Rwanda atagira n’inkweto zo kwambara, kandi yaciriweho iteka ryo kutabona akazi mu gihugu n’ubwo yize amashuri ahanitse (n’uwihaye kumufasha amuha akenda kuko babanye akabizira);
– Lt-Col BAHENDA Salton, wagaragujwe agati bikomeye kandi yarakoze imirimo ikomeye mu gihugu nawe ubuzima abyeho buteye agahinda;
– Lt-Col Kazintwari Kaddafi utarigeze ahabwa icyubahiro na kimwe kuva asezerewe mu ngabo kandi yarazibereye umuyobozi ukomeye;
– Cpt Kimenyi, wabaye umusirikari kuva muri Uganda. Yabaye n’umuyobozi muri jandarumori y’igihugu nyuma y’intambara, ubu akaba arira ayo kwarika muri Kigari aho agiye kwicirwa n’inzara nk’intamenyekana;
– Pte Asuman wahoze muri artillery ya 101 kubera kubaho nabi, ubu ahoma amapine y’amapikipiki i Bujumbura mu Burundi, kuko igihugu cye kiyobowe na FPR-Inkotanyi cyamukamuye nk’igisheke banyunyuzamo umutobe ibisigaye bagacira;
– Pte Olivier yabaga muri 9-9 ya Rutikanga yacitse akaboko k’ibumoso ubu arasabiriza i Bujumbura mu Burundi;
– Cesar na Richard bacikiye amaguru ku rugamba ariko ikibabaje ni uko insimburangingo bagenderaho baziguriwe n’imiryango yabo RDF yigaramiye, naho abayobozi bayo bayongobeza amafaranga y’igihugu n’umutungo wa rubanda mu nda zabo zidahaga;
– Higiro wo muri 21st wamugaye akaboko nawe abayeho nabi icyama kigaramiye n’abandi benshi cyane tutarondora ngo turangize bababariye mu gihugu;

Birababaje kuba umuntu avuga ko ari umudemob (uwavuye ku rugerero), abo bafatanije urugamba n’abo yarwaniriye bakagira iseseme kandi ibyo bagezeho ariwe babikesha kuko yababereye ikiraro;
TITO RUTAREMARA umucurabwenge wa FPR-Inkotanyi yaravuze ati:”abasirikari ni urwego umuntu yuririraho kugirango agere kubutegetsi,amaze kubugeraho ashatse yabavanaho”
Namwe ni musesengure iyo mvugo maze murebe ibikorwa FPR-Inkotanyi ikorera abahoze ari abarwanyi bayo ririmo ubugome bwinshi,kuba indashima nta n’ubupfura burimo.

Birababaje Kubona abazamurwa mu ntera mu buriganya bakanagenerwa imishahara y’ikirenga atari abarwaniriye igihugu naho abakimeneye amaraso banamye ku gasozi batagira aho bikinga, naho ibisambo byubaka imitamenwa hirya no hino ku isi.

FPR yaranzwe n’ivangurakarere rikabije mu gutanga imyanya no kuzamurwa mu ntera haba mu gisirikare, mu gipolisi no mu nzego z’iperereza muri rusange, aho abavuye Uganda bihariye imyanya ikomeye yose, kandi muri bo ushatse kugaragaza inyungu za benshi akabizira agashyirwa mugatebo kamwe n’aba francophone;
Urugero:
Cpl Ndayisabye Jean Marie(umututsi wavuye TZ) ubu ari mubutumwa muri Soudan y’amajyepfo.
Ni umwarimu wa gisirikari ntangarugero (Instructor) uyu murimo awumazeho imyaka irenga 15 mbere y’uko ajya muri Soudan yari arangije ikiciro cyambere cya kaminuza.
Abasirikari benshi yigishije ubu ni ba officiers, naho we wagirango kuba Caporal ni umurage Gakondo.

Umuryango BENISHYAKA uribwa n’imiryango y’abajenerali bariho kandi bafite n’ubushobozi ndengakamere naho imfubyi n’abapfakazi b’intwari zatabarutse ku rugamba rw’Inkotanyi baririra mu myotsi kubera kutitabwaho, nyamara uwo muryango babeshywa ko aribo washyiriweho,

FPR yimye agaciro ku buryo bugayitse ababyeyi batanze abana babo ngo batabare, bakongeraho n’amashyo y’inka atagira ingano, nyuma urubyaro rwabo rukagwa ku rugamba, bagasigarana abuzukuru batagira kivurira none ubu bakaba barabuze gihoza kubera gutereranwa bazira ko abana babo batagize amahirwe yo kurokoka urugamba Ibi bikaba bituma benshi bahitamo gusubira ishyanga bakajya kuba impunzi kandi baracyuye FPR baziko ubuhunzi babukize.

Muri iyi myaka 19 FPR-Inkotanyi imaze kungoma yaranzwe no Kubuza abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu gushyingura ababo bazize amaherere, ni ukuvuga abahutu bishwe n’ingabo za APR n’iza leta y’u Rwanda,ubwo burenganzira kandi bwimwe n’abatutsi biganjemo abagogwe bishwe n’izo ingabo mugihe zamaraniraga gufata ubutegetsi;

Muri iyi myaka 19 FPR-Inkotanyi imaze kungoma yaranzwe no gushinja ibinyoma abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu kugirango ibone uko ibacira mumagereza itaretse no kubangamira ubwisanzure bw’UBUCAMANZA mu gihugu;

Muri iyi myaka 19 FPR-Inkotanyi imaze kungoma yaranzwe no gufataho IBUKA ingwate iyigira igikoresho cya propagande yayo bituma yirengagiza inyungu z’abacitse ku icumu yitwa ko ihagarariye;

FPR yashyizeho ikigega cya FARGE kivangura imfubyi z’abana b’u Rwanda n’abo kitwa ko gifasha kikabaha intica ntikize nayo ivuye mukimenyane gikabije,

Imiryango y’abacitse ku icumu rya génocide yagizwe iy’abatutsi gusa kandi n’abahutu baracitse ku icumu ryaba iry’abahezanguni b’abahutu (extremistes hutu) muli jnoside y’abatutsi ya 1994 ndetse bagacika no ku icumu rya jenoside yindi FPR yakoreye abahutu mu Rwanda no muri Zaïre (ubu isigaye yitwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo);

Itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya genocide ryashyiriweho gukandamiza abahutu gusa kandi byaragaragaye ko no mu batutsi nabo harimo abifuza ko abahutu bakwiye kurimbuka kandi bakanabivugira kumugaragaro ntihagire ukurikiranwa.

urugero:
Ibikorwa by’Itotezabwoko bw’abahutu bya Bwana Rutabayiru wahoze yungirije Theoneste Mutsindashyaka mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali wakuyemo umwana we w’umukobwa inda ngo kuko yari yayitewe n’umusore w’umuhutu nawe watotejwe cyane kugeza ubwo ahunga igihugu cye;

FPR yaranzwe kandi n’ubujura bukabije butakigirwa n’ibanga bukorwa n’abayobozi bakuru (Indege za perezida zigura akayabo k’amafaranga y’igihugu, agaciro fund katagira itegeko rigashyiraho cyangwa se rikagenga);

FPR yaranzwe no kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu no kubangamira, gufunga no guhotora abatangazamakuru bigenga n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu;
ingero:Saidati MUKAKIBIBI n’ Agnès UWIMANA baheze mumunyururu bazira gutunganya neza umwuga wabo.

Leta ya FPR ikomeje kunangira yanga kwandika amashyaka atavuga rumwe nayo iyasaba kubanza kwemera kuba ibikoresho byayo, ayanze agacibwa mu gihugu burundu;

FPR-Inkotanyi yaranzwe no gutinya ipiganwa mumatora y’umukuru w’igihugu aho ibara ry’ikijuju ryakoreshwaga mumatora y’umukandida umwe rukumbi wa MRND ryasimbuwe n’abakandida ba ndiyo bwana bavuga ko babona ntawundi ufite ubushobozi bwo kuyobora igihugu uretse Kagame.

FPR- Inkotanyi ikomeje gucira mumagereza abanyapolitiki batavuga rumwe nayo kubera gutinya guhangana mumatora bitewe n’uko izi neza ko abaturage nta kizere bakiyifitiye.
Ingero:
Bernard NTAGANDA, Perezida w’ishyaka PS-Imberakuri,, Déo MUSHAYIDI, Perezida wa PDP-Imanzi, Victoire INGABIRE , Perezidante wa FDU-Inkingi, Dr Théoneste NIYITEGEKA, wari umukandida mumatora ya perezida yo muri 2003,

Kugeza ubu leta ya FPR yitwaza Ingufu za gisilikare igatera ubwoba abaturage ibakangisha ko FPR yafashe igihugu ku ngufu nta wayitinyuka. Ibi perezida Kagame arabyigamba n’abandi bafatanyije kuyogoza igihugu bemeza ko ngo bazasubira mu ndaki;

Kugeza magingo aya Ingabo, Polisi, Iperereza ryose by’igihugu bikorera umuntu umwe gusa Perezida Kagame n’ishyaka rimwe gusa FPR-Inkotanyi;

Buri munyarwanda wese ategekwa gutanga umusanzu muri FPR kugira ngo agire amahoro mu mirimo ye cyangwa mu bucuruzi bwe, kabone n’iyo yaba abarizwa mu rindi shyaka;

FPR ikomeje kwiharira monopole mu bucuruzi hafi ya bwose bukorerwa mugihugu aribyo bituma yiharira amasoko no guhatira abikorera kugiti cyabo kuyigurisha imigabane kungufu uwanze agahimbirwa ibyaha akajugunywa muri gereza.

FPR yaranzwe no kwimika urwango rukabije n’inzika ku bantu bakomoka mu miryango y’abahoze bayobora u Rwanda b’ingeri zose bagatwererwa icyaha cy’inkomoko kubera gukeka uruhare ababyeyi babo baba baragize mu mahano yabaye mu gihugu cyacu bikabaviramo guhera i mahanga bityo imitungo yayo ikigarurirwa n’abandi batabifitiye uburenganzira.

Urugero:
Abana ba Juvenal Habyarimana wahoze ari umukuru w’igihugu, abana b’abahoze ari aba Minisitiri n’abasirikari bakuru; tutibagiwe n’abana ba rubanda rugufi biciwe cyagwa se bagacirwa mu mashyamba ya Congo bazira ibyaha byakozwe ari imicuko cyangwa bataranabaho.

FPR ikomeje kugoreka no gusibanganya amateka kugeza ubwo n’abari abayobozi bashyinguwe mu cyubahiro batabururwa (Urugero: Perezida Mbonyumutwa Dominiko)

FPR-Inkotanyi yaranzwe no kwicira abntu kurwara nk’inda
Hari abantu batabarika bicishijwe agasuzuguro n’agashinyaguro no kuzengerezwa bazira inkomoko yabo.

Bwana Rukeba Fraçois umucuruzi w’umucikacumu ukomoka mu Bisesero ku Kibuye iborera mu ibohero aho amazemo imyaka irenga icumi nta cyaha kigaragazwa yakoze, nyuma y’aho arokokeye jenoside yarimbaguye umuryango we wose uko niko guhozwa amarira FPR yamugeneye.
Ikimuhejeje muburoko ni uko perezida Paul Kagame ariwe ubwe ufite imfunguzo z’aho afungiye kandi akaba ntawatinyuka kuzimusaba cyangwa ngo amubaze ibye.

Ben Rutabana wahoze ari Sous-liyetona uzwi cyane mu buhanzi, nawe wo mu Bisesero ku Kibuye, ibyo yakorewe na FPR Inkotanyi ni agahomamunwa, gusa umuntu ntiyabura gushima Cpt Bertin Murera ubutwari n’urukundo yagaragaje yanga kumvira amabwiriza y’ubuhotozi agakiza mugenzi we Rutabana bakarinda aho bashimutwa n’inzego z’ubutasi bwa external S.O. mugihugu cya Tanzaniya.
Nyuma MURERA Bertin na Ben Rutabana bajyanywe gufungirwa ku Murindi n’i Kibungo aho bakorewe ibikorwa by’iyica rubozo (tortures). Gahunda yari iyo kubica Iyo amahanga ndetse n’umuryango wa Croix Rouge badahaguruka ngo basakuze.
Byabagamba François wahoze akora muli External Security Office(iperereza ryo hanze) yayoborwaga na Col Patrick Karegeya mbere y’uko FPR-Inkotanyi imwitura kumwita ikigarasha.
ByabagambaInnocent na Rukeba Fraçois mbere babanje kubashiririza kumashanyarazi mbere yo kubafungira ahantu hatari prison muri External Security Service ya Col Karegeya mbere y’uko buri wese akanirwa urwa Pilato.
Byabagamba Innocent akomoka i Kigali, yashimuswe mu gihugu cy’ Ububirigi aho yari yahungiye amatiku n’imitego yatezwe na DMI,
Igihe cyo kumwica kigeze abari bashinzwe uwo mugambi aribo Col Dan Munyuza, Lt-Col Karangwa John na Col Gatete mubyara wa Kagame bananirwa kuwushyira mu bikorwa kubera impamvu zitavuzwe muri iri tangazo.
Yakorewe tortures zirimo gushiririzwa ku mashanyarazi no guhondagurwa mu mutwe ku buryo ubu asigaye ahorana amajwi amuduhira mu matwi. Ntashobora kujya mu modoka bityo ahora agendagenda u Rwanda rwose n’amaguru nk’uri ku gihano cy’Imana.
Janvier Rugema yashimutiwe, I Burundi mu ntangiriro za Gashyantare 2000 akaba yarashimuswe na special Brigade yakorewe iyicwa rubozo mbere y’uko afungirwa mu irimwe mumagereza ya gisirikari.
Birababaje kubona FPR igenda iririmba mu Rwanda no mu mahanga ibyo kwihesha agaciro kandi ibyo ikora buri munsi ari ukugatesha abandi banyarwanda. Ese wakwihesha agaciro ute cyangwa se wahesha agaciro ute abatutsi nk’uko FPR ibyigamba urimo ugatesha abandi benegihugu aribo abahutu n’abatwa, ndetse n’abatutsi bamwe utaboroheye!

Nk’uko byakomojweho mugice cya kabiri cy’iri tangazo,Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza abahutu bose babuze ababo mu bwicanyi bwakozwe n’Inkotanyi (haba i Byumba, i Kibeho, mu Ruhengeri na Gisenyi, i Gitarama, i Kibungo na Bugesera, i Mugunga muli Zayire, i Tingitingi muli Zayire, n’ahandi henshi, haba mu Rwanda cyangwa se muli Zayire), ko batinyuka bagahaguruka bakabaza iby’aya mahano ku mugaragaro batajenjetse, bagasaba ko habaho Ukwemerwa k’ubu bwicanyi na jenoside y’abahutu yakozwe n’ingabo za FPR muri Congo.
Ibi kandi birasabwa abatutsi bose babuze ababo ku bw’ubugome no gukunda gukaraba inkaba byaranze FPR-Inkotanyi kugeza ubu, baba abahoze mu buhungiro mu mahanga, baba abatutsi b’abacikacumu rya jenocide, baba abanyamulenge n’abagogwe bamariwe ku icumu igihe kirekire na leta ya FPR, ndetse baba n’abatutsi bavuye I Bugande bagerageje kwerekana ibibi bya FPR-Inkotanyi maze bakiturwa guhotorwa.
Twibutse ko mu minsi ishize mu itangizwa no mu gihe ry’urugamba rushya muri Congo rwitiriwe M23, RDF yorohereje insoresore zitandukanye zikaba arizo zafashe ku ngufu abakobwa n’abagore b’abagogwe i Masisi zitaretse no kubica no kubashimutira amatungo n’indi mitungo yabo, mu gihe ingabo bohererejwe rimwe zayogozaga ibintu zitwikiriye izina rya M23, zikaba zarakoresheje udutsiko tw’abagogwe bacye zarangiza zikabacamo ibice bakamarana FPR yigaramiye mu kanama gashinzwe Umutekano muli LONI.
Ibi abatutsi b’abagogwe barabizi neza, abahamya babyiboneye n’amaso barahari. Turabasaba guhagurukana ingonga bakabishinja FPR Inkotanyi ibabeshya ngo nibo irwanirira kandi ihora ibamarira kw’icumu.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirahamagarira Abanyarwanda bose, abahutu, abatutsi, abatwa, imvange ndetse n’abahawe ubwenegihugu batavutse ari abanyarwanda, kwandika ibyo bazi babonye cyangwa se bafitiye gihamya ku bwicanyi bwa FPR Inkotanyi mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugirango bizafashe abakoze ayo mahano kujyanwa mu rukiko mpuzamahanga mpana byaha byibasira inyoko-muntu (International Criminal Court). Singombwa ko mwandika mu ndimi z’amahanga, icyongereza n’igifaransa, nimubyandike mu kinyarwnda ababihindura muri izo ndimi z’amahanga muri urwo rukiko n’ahandi barahari.
Ibikubiye muri iyi nyandiko biragaragariza buri wese ko, n’ubwo ingengabitekerezo y’ivangura n’ubwicanyi bwa FPR-Inkotanyi byibasiye abahutu by’umwihariko, n’abatutsi ntibyabaretse. Bityo rero abahutu bacitse ku’icumu rya FPR Inkotanyi n’iry’abahutu b’abahezanguni, n’abatutsi bacitse ku’icumu ry’abahutu b’abahezanguni n’iry’Inkotanyi dukwiye kwibaza tukisubiza, tugashyira mu gaciro, tugashyira hasi iby’ubuhutu n’ubututsi FPR yitwaza ngo idutanye ubuziraherezo, tugashyira hamwe tukayirwanya kubera amabi twese yadukoreye kandi n’ubu ikidukorera.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rikaba rishoje rihamagarira abanyarwanda bose guha agaciro ibi bihe byo kwibuka abana b’u Rwanda bazize ingengabitekerezo y’ivangura moko, ariko rikabahamagarira kurenga gahunda za FPR-Inkotanyi bakibuka abapfuye bo mu moko yose bataretse inzirakarengane zigwiriye mumagereza azwi n’atazwi hirya no hino mugihugu.
Imana nikomeze ishyire ikigaza cyayo kubavandimwe bacu bari mukaga no mu mabohero hirya no hino mugihugu, nikomeze imitima y’imfubyi n’abapfakazi aho bari hose haba mugihugu imbere ,mumashyamba cyangwa mumahanga,nikomeze ababyeyi babunza udutaro bashakira amaramuko abana babo maze amahaho yabo agataha mumiryango ya ba Local Defénce kungurane y’inkoni n’imigeri,
Imana niyakire abanyarwanda bose batuvuyemo ku bw’ubutegetsi bubi bwabayeho mu Rwanda kuva rwabaho kugeza none, ibahe iruhuko ridashira mu bwami bwayo, kandi imenye u Rwanda n’abanyarwanda twese mu bihe bikomeye turimo, idufashe twese kumenya URUKUNDO rwayo no kurukwiza hose kandi muri bose.
Turangije dukomeza kandi twihanganisha Umuryango Nyarwanda wose kandi tuwifuriza gutsinda akababaro kugirango tuzabashe kubaka UBUMWE Nyabwo no gusangira twese ibyiza by’igihugu cyacu ntawe usigaye inyuma y’urugi.
Bikorewe, Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 13/04/2013

Ubuyobozi bw’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI:
1. Dr Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka;
2. Mukeshimana Isaac, Visi Pereziba ushinzwe Politiki
3. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe Amajyambere y’ Icyaro;
4. Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe umutekano
5. Akishuli Abdallah, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.