INTAMBARA Y’UKURI N’IKINYOMA MU KUBOHOZA U RWANDA

MEMORANDUM Y’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR)

Twebwe impunzi z’Abanyarwanda zibumbiye mu rugaga FDLR dufatanyije n’abandi banyarwanda bari hirya no hino ndetse n’abandi bose bifuza amahoro mu Rwanda no mu karere duherereyemo; Tumaze kwitegereza uruhererekane rw’amateka y’u Rwanda, cyane cyane ibyaranze amoko arutuye n’imibanire hagati yayo, by’umwihariko abahutu n’abatutsi mu gihe cy’imyaka irenga magana ane na mirongo itanu (450 ans ), twasanze ari imibanire yaranzwe n’urwango, agasuzuguro, ubwicanyi, igitugu n’ibindi…

Ibyo byose bikaba byarahitanye abantu batazwi umubare kuko bigaragara ko hari abagiye bagwa mu mashyamba, abandi bagatabwa mu mazi bahambiriwe mu mifuka, n’ahandi hatandukanye. Mu ijambo rimwe rero, hatikiye imbaga y’abantu benshi. Tumaze kubona ko amahanga (Communauté Internationale) n’imiryango itandukanye (Differentes Organisations) binjiye mu bibazo by’u Rwanda bakirengagiza amateka, ndetse bakabijyamo bagendeye ku binyoma bagezwaho n’abantu bifitiye inyungu zabo bwite, rimwe na rimwe bakabigezwaho n’abiyita abanyarwanda kandi atari bo, bagamije kurimbura abanyagihugu biha ubwenegihugu ku ngufu mu bihugu bagenda bigarurira.

Twahisemo gushyira ku ruhande ibindi byose tugamije kugaragaza ukuri mu buryo tuzashobora bwose kugira ngo ikinyoma cyabibwe mu mahanga no miryango itandukanye gikurweho, kuko nta bundi buryo bushoboka bwatuma ikibazo cy’abanyarwanda gikemuka uretse ukuri. Uyu mugambi wo kugaragaza ukuri ni umugambi mwiza ku munyarwanda wese, kuko ari byo byonyine bizazana amahoro arambye mu Rwanda no mu karere. Tuzi neza ko hari benshi bazarwanya uko kuri, ariko kukurwanya ni byo bituma tumenya babandi biyita abanyarwanda kandi atari bo, ari cyo kinyoma cya mbere. Muri uyu mugambi wo gushyira ukuri ahagaragara, turasaba abanyarwanda bakunda igihugu gutanga inkunga yose ishoboka kugira ngo ukuri gutsinde mu gihe gito, kuko abantu bakomeje gushira bicwa kandi mu bwicanyi bw’indengakamere, bwo kujugunywa mu mazi, twavuga ko ari amahano atarigeze abaho mu Rwanda.

DORE BIMWE BIKENEYE KUGARAGAZWAHO UKURI:

1. Tuzamenya impamvu mu Rwanda ari ho honyine ku isi hari abantu b’umuryango umwe, mu ruhererkane rwabo bavukanaga imbuto zo kuba abami bonyine.

2. Tuzamenya impamvu mu Rwanda hari ubwoko bw’abantu bagomba gukora uburetwa, gukubitwa ibiboko, gufungwa no kwicwa ntihagire uwo bibabaza ku isi yose ngo abikurikirane.

3. Tuzasobanukirwa impamvu hari ubwoko bugomba kumenya gutegeka, ubundi ntibubimenye, bityo bamwe bakiga abandi bakabivutswa.

4. Tuzamenya impamvu yateye abantu bamwe kuva mu buyobozi bw’ingabo z’igihugu kimwe, bagafata bamwe mu ngabo z’icyo gisirikare bagatera ibindi bihugu.

5. Tuzasobanukirwa impamvu intambara y’Inkotanyi yatangiye kuwa 01 Ukwakira 1990, ikaba igeze aya magingo itararangira, nyuma y’imyaka makumyabiri n’ine yose abanyarwanda bakaba bagicura imiborogo kandi bagipfa kubera iyo ntambara.

6. Tuzamenya neza uburyo ibyifuzo bya FPR byemewe bikakirwa, ndetse hakabaho n’isinywa ry’amasezerano ya Arusha, nyamara uwayashyizeho umukono agahanurwa mu ndege, agapfa we na bagenzi be.

7. Kuki ababikoze batigeze bakurikiranwa kugeza magingo aya kandi bazwi? Kuki bavugwa ariko ntihagire ubyitaho?

8. N’ubwo byatangiye kumenyekana bivuzwe n’ababizi neza, tuzarushaho gusobanukirwa n’iyicwa ry’abahutu n’abatutsi mu Rwanda, n’uko byateguwe n’ababiteguye.

9. Tuzamenya impamvu mu Rwanda habayeho umuco wo kubatiza amagufa y’abantu bapfuye, aho amagufa y’umuhutu bayita ay’umututsi kugira ngo abone uko ashyingurwa muri magaze (Mémorial = Urwibutso), ndetse n’ay’umututsi bise umuhutu akaba ayo kujugunywa ku gasozi.

10. Tuzasobanukirwa uburyo impunzi z’abanyarwanda ari zo zonyine ku isi zishwe ku mugaragaro i KIBEHO, ndetse bikaba rurangiza mu MAKAMBI YO MURI CONGO, ibyo byose bigakorwa byibasiye ABAHUTU.

11. Tuzamenya neza uburyo impunzi zacitse ku icumu uyu munsi zigomba kuzira gusa ko zatataniye mu mashyamba maze hakemezwa ko zikomeza kuraswa, mu gihe nta handi byabaye ko umuntu yazira ko yashwiragijwe.

12. Ese ni gute impunzi zashwiragijwe zidafashwa, zitavurwa, zigikomeje guhigwa kandi zitagombaga kwibumbira hamwe ngo zibone uko zibaho no kwirinda?

13. Icyaha gikomeye cyo kurimbura abaturage b’igihugu gituranyi, ukarenza miliyoni esheshatu, mu gihe no kwica umuntu umwe bihanirwa, ubwo bugome ndengakamere tuzamenya impamvu budakurikiranwa.

14. Tuzasobanukirwa ukuntu umuntu yaba umusirikare mu bihugu byinshi kandi byose akabyita kavukire.

15. Tuzamenya impamvu uburenganzira bw’abiyise impunzi bwubahirijwe, maze bakaganira n’ubutegetsi bwariho mu gihugu, nyamara impunzi z’u Rwanda ziri hirya no hino zikaba zitemerewe kuganira n’ubutegetsi buriho.

16. Tuzamenya impamvu mu Rwanda hari abashomeri benshi n’ikibyihishe inyuma.

17. Tuzamenya aho u Rwanda na Uganda bihuriye mu mugambi wo kuyogoza akarere cyane muri RDC, tunamenye n’impamvu umutwe wa M23, mu isenyuka ryayo, u Rwanda na Uganda byagabanye mu kwakira abari bawugize.

18. Tuzamenya impamvu icyifuzo cya Perezida wa Tanzaniya kitakiriwe, ahubwo abaturage ba RDC bakaba bari kwicwa.

19. Tuzakurikirana igihe n’imburagihe ibyakorewe abanyarwanda nk’uko MAPPING REPORT yabivuze, BBC ikabyerekana muri filimi “RWANDA’S UNTOLD STORY”.

20. Tuzamenya byanze bikunze umubare n’umwirondoro by’abatawe mu mazi kandi bakaba bagitabwamo kugeza magingo aya.

21. Tuzamenya uburyo Kagame akunze kwica no kurangiza abazi amabanga ye n’abakoranye nawe, ndetse byanze bikunze tuzamenya amabanga atuma abica kuko bishoboka ko ari wo muti uzakiza u Rwanda.

22. Tuzamenya neza ibanga ryihishe inyuma “ y’AGACIRO DEVELOPMENT FUND” mu Rwanda; tumenye n’aho umutungo wa bamwe mu biyita abanyarwanda wavuye.

23. Tuzamenya isano iri hagati ya LONI n’ubwoko bumwe buri mu Rwanda, n’igituma hibasirwa ubwoko bumwe imyaka ingana itya, bukicwa umusubizo, kandi tuzanamenyeraho n’ukuntu umukono u Rwanda rwashyize muri LONI rwawushyiriyeho abatutsi gusa.

24. Tuzanamenya impamvu ibitangazamakuru, byaba ibikorera ama Leta n’ibyigenga byirinze kenshi gutangaza ibikorerwa abanyarwanda b’abahutu mu myaka makumyabiri n’ine ishize yose.

25. Tuzasobanukirwa impamvu Leta y’u Rwanda isa n’aho itakigira umutungo bwite wo gufasha abaturage bayo, ahubwo uwo mutwaro ngo ikaba yarawushyize kuri Kagame kandi Kagame aba afite umushahara we bwite aba yakoreye. Nawe se ngo umushahara we awumarira mu guha abantu inka, mu kububakira amazu, mu kubaha imihanda, amashanyarazi n’ibindi…kugeza n’aho umuturage watewe urushinge kwa muganga ataha avuga ko ari Kagame warumuteye (mbega umuganga!) aha tuzamenya icyo izindi nzego zikora.

26. Tuzamenya uko abanyarwanda bambuwe utwabo n’icyo bise GACACA uko babayeho niba bagihumeka. Kuko GACACA ari kimwe mu isahuranabuhanga Kagame yashyizeho kugira ngo abahutu basigare iheruheru.

27. Ibyavuzwe muri iyi nyandiko, ndetse n’ibyavuzwe n’abandi bantu batandukanye twizeye ko bitazasuzugurwa cyangwa ngo biteshwe agaciro bitarakorwaho iperereza ritabogamye.

Twebwe impunzi z’abanyarwanda bacitse ku icumu twibumbiye mu rugaga FDLR, nubwo duhora twambura intwaro abaje kuturimbura, tuzanarushaho kuzishyikiriza abo twizeye ko bazadufasha mu gukurikirana no gushyira ukuri ahagaragara, twasanze ukuri ari ko konyine kuzakiza abanyarwanda bakiriho n’ubwo kutazagarura abapfuye.

Tuzi neza ko hari umugambi wo kwica no kurimbura abazi ukuri bose, no kubatatanyiriza kure ku buryo mu Rwanda hasigara abana batazi ibyabaye maze bakibagizwa ubwoko bwabo; nyamara na none bakicwa ari bwo bazira nk’uko Kagame yivugiye ko abana b’abahutu bagomba guca bugufi ubuziraherezo kubera bene wabo. Iyi ikaba ari gahunda yamye iriho kuva ku bami bibwiraga ko umuhutu agomba kunama no kwicwa nta nkurikizi; ari byo Kagame yagaruye mu iyicanabuhanga rigezweho. Kuri iyi si amasasu aravuga ururimi rugaceceka. Ariko na none iyo ururimi ruvuze amasasu araceceka. Amasasu rero yatuvuzeho igihe kirekire kugira ngo tutavuga akaga turimo, ari na byo tugipangirwa mu minsi ira imbere. Ariko igihe tuzabona cyose tuzavuga ukuri kuko ari ko konyine kuzabohora abanyarwanda n’abirabura muri rusange, kabone nubwo twakuzira. Kandi ntabwo tuzaterwa ubwoba n’abiyita abanyarwanda atari bo. Utaturusha gusenga Imana ntakwiye kudukanga ngo tutavuga ukuri. Iyo ibe intego y’uwiyumvamo ubunyarwanda wese, n’inshuti z’u Rwanda.

Ngo n’inshuti za Kagame zimubwira ko abo ajugunya mu mazi bagerayo bagahinduka amafi bakagaruka kumurega. Kuva isi yaremwa abantu benshi batekereje kurimbura abandi ariko n’ubwo babikoraga, amaherezo Imana yarabagarukanaga. Ntitwibwire ko rero Imana izaguma guceceka ngo ni uko ari abahutu bapfuye gusa. Tuzi neza ko hirya no hino hari abantu bababazwa n’ibiri kuba ku banyarwanda no ku baturanyi babo. Ariko twikuremo imitekerereze yo kumva ko bizahagarikwa n’imbunda gusa n’amasasu yazo, ahubwo buri wese afate imbunda ye irasa UKURI, kandi arasire aho ari, bizagera aho bigomba kugera; Izo mbunda zacu zirasa ukuri zizafasha amaradiyo yigenga nka BBC, kurushaho kurwana ku nzirakarengane.

Twibuke ko n’uwitwa GIHAYIMA muri MUSEKE WEYA afite imbunda ivubura amahoro, ariko ivubura amahoro mu kinyoma cyo gushyigikira ubutegetsi buriho, bityo ntibibyare umusaruro. Turase ikinyoma rero tukirashisha ukuri nyako kugira ngo amahoro Gihayima avubura akwire mu banyarwanda n’abaturanyi bacu; twese turambike byose dusigarane ukuri kuko guca mu ziko ntigushye. Umunyakinyoma ni we witabaza intwaro zo kurimbura kuko nta kuri aba afite.

Twebwe rero nta bwoba tugifite kuko dufite ukuri; bityo tukaba twarasuzuguye icyitwa intwaro cyose kuko nta ntwaro iruka ukuri. Turasaba Kagame na FPR ye ko areka imigambi ye mibi yo kurigisa abantu, kubafungira ubusa, kubarasa ku mugaragaro nk’uko abivuga, kubanigira mu bwihisho mu yandi mahanga, kandi nawe ashyire intwaro mu bubiko bwazo maze asigarane ukuri, isi yose imubaze nawe ayisubize; niba afite ukuri ntagire ubwoba bwo gusubiza nk’uko natwe twarambitse intwaro yari yaratuzaniye ngo zitwice, ubu tukaba duhagaze ku kuri kudatsimburwa.

UFITE IKINYOMA NI WE UGIRA UBWOBA AGAKORA ITERABWOBA NK’IRYO KAGAME ARIMO AKORA, CYANGWA AGAKORA IMYIGARAGAMBYO IYO BAMUVUMBUYE. NAHO UFITE UKURI AJYA AHABONA NDETSE AKARAMBIKA N’INTWARO YE AGASIGARANA UKURI GUSA, KUKO NTA CYAMUHANGARA KANDI N’IYO YAPFA UKURI KWE NTIGUSHOBORA GUPFA. NI NA YO MPAMVU UKURI KW’IMPUNZI ZIRI MU MASHYAMBA YA KONGO KURUTA KURE IMIGAMBI YO KUZIRASA ABANTU BAFITE MU MITWE.

Twiyambure rwose ibiturimbura twakire ukuri ari ko twitwaza kuko ukuri gutanga ubuzima naho ikinyoma kikazana urupfu n’inzigo. Turashimira byimazeyo abifatanyije natwe muri iyi ntambara yo gushyira ukuri ahagaragara. Turanasaba abafite ukuri kunganira uko dufite kugushyira ahagaragara. Turanasaba kandi inshuti z’ukuri kurwanya benshi bita icyiza ikibi ndetse n’ikibi bakacyita icyiza, abo ni babandi barangwa igihe cyose no gusebanya batagaragaza ukuri, ahubwo bashyize imbere inyungu zabo bwite, abo ni abagoreka ukuri bakuzi neza kubw’amafaranga y’umurengera bahabwa na FPR, abandi ni abashyize imbere inyungu zabo bwite bakirengagiza akarengane abanyarwanda barimo, bashakira ibyubahiro n’ubutegetsi hejuru y’imirambo y’inzirakarengane zarimbutse batitaye ku byazikorewe ngo byibura bazivugire. Ibyo bikaba ari byo bituma twebwe nka FDLR duhora duhanganye n’abifuza gufatanya natwe ariko badashaka ko tuvuga ibyatubayeho no kwibuka ababiguyemo; abo ni nabo bavuga ko dukwiye kuba ishyaka rya politike litagira amateka, birengagiza ko FDLR yabyawe n’irimburwa ndetse n’ishwiragizwa ry’impunzi z’abahutu mu Rwanda no muri Kongo muri iyi myaka makumyabiri n’ine (24 ans).

NTA CYIZA, NTA BUTEGETSI, NTA MAHORO, NTA TERAMBERE, NTA N’IGIHUGU FDLR IKENEYE MU GIHE BYABA BIZIYE KUTUBUZA KUMENYA NO KUVUGA UKURI NO GUSHYIRA AHAGARAGARA IBY’IRIMBURWA RY’IMPUNZI Z’ABAHUTU MU RWANDA NO MURI KONGO. ABAFITE INYOTA YO GUFATANYA NATWE BAGAMIJE KUDUKURA MURI UWO MURONGO BASUBIZE AMERWE MU ISAHO.

Muri iyi gahunda yacu yo kugaragaza ukuri, twibanze ku karengane kamaze imyaka irenga magana ane na mirongo itanu (450ans) gakorerwa abahutu ntibivugwe kubera cya kinyoma cyakwijwe amahanga yose. Ntabwo ariko ukuri kwacu kugamije ivangura iryo ariryo ryose, ahubwo tugamije kurwanya ivangura kirimbuzi rishyigikiwe kandi rigashyirwa imbere na KAGAME mu gukora ibyo abamubanjirije batigeze batinyuka gukora.

Urugero twabaha rw’ivangura rimuri mu mutwe ni nk’iyo atinyutse kuvuga ngo abana b’imfubyi z’abahutu basabe imbabazi imfumbyi z’abatutsi; nyamara akirengagiza ko izo mfubyi zizi neza uwazigize atyo. Na none kandi n’uko Kagame avangura amoko ari mu bazima ari no mu bapfuye, ari na yo mpamvu wakwibaza abo yise “ abantu bacu” mu ijambo risoza inama ya 12 y’umushyikirano kuwa 19/12/2014, abo ari bo. Umenya abahutu batarimo. Byongeye kandi, ko FPR-Inkotanyi zarwanaga zishaka uburenganzira bwo kuba mu gihugu, abantu babo avuga ni ababakoreraga ibiki? Abandi bari mu gihugu bari abande? Aha Kagame ashobara kuvuga ko yashakaga kuvuga abanyarwanda bose bicwaga, none abiciwe i Kibeho bo bari aba nde? Abiciwe mu makambi ya RDC bo ni abande?

Impunzi z’abanyarwanda MUSHIKIWABO yavuze ko zigomba kuraswa zo ni izande? Ashobora gusubiza ngo ni iza FDLR akirengagiza ko FDLR atari igihugu ahubwo ari umutwe urengera impunzi zacitse ku icumu ry’ingabo za FPR. Ni bwo byaba ku isi aho umuyobozi w’igihugu aho gusabaira abanyagihugu be ibibafasha mu buzima, ahubwo asaba amahanga inkunga zo kubarimbura akabivuga nta bwoba cyangwa isoni afite. Ibi biragaragaza ivangura kirimbuzi riri mu mitwe y’abayobozi bamwe muri LETA ya Kigali. Ikindi bitwaza ngo FDLR yasize ikoze amahano mu Rwanda!

Ese mu mitwe y’amashyaka yari mu Rwanda muri 1994 hari umutwe witwa FDLR wari urimo? Baranavuga ngo impamvu abahutu batagomba gutabarwa ni uko bakoze JENOSIDE. Harya imyaka magana ane bategetswe bicwa, bakoreshwa uburetwa, batemerewe kwiga nk’abatutsi, ibyo byabaga ho bari kuzira iyihe JENOSIDE ra !?

FDLR yavutse ibyawe n’irimburwa ry’impunzi n’isenywa ry’amakambi, kugira ngo abacitse ku icumu ry’ingabo za FPR babone uko babaho, barebe n’uko barokora bake ari bo Kagame avuga ko LONI yamufasha kurimbura, mbega agasuzuguro no gutinyuka! Ku bwo kumva afite ubwenge buruta ubw’abayoboye LONI, asigaye yishongora akagira ngo ntazafatirwa mu magambo aturutse mu kanwa ke. Afite umugambi wo gutuka no gusembura amahanga agamije intambara kuko amahanga yamubereye inzitizi mu mugambi we wo gutegeka ubuziraherezo no kugabanya cyane umubare w’abahutu, nyamara ariko ntagomba kwibwira ko igisubizo cy’ibibazo by’u Rwanda kizaboneka mu kwica buri gihe, n’ubwo kwica ari byo bimwicaje ku ntebe y’ubutegetsi; gusa ni amenye neza ko nta mahoro azaterwa no gutereka intebe hejuru y’imirambo irenga miliyoni umunani z’abanyarwanda n’abanyekongo. Impamvu dukunda kuvuga abanyekongo bapfuye si uko turusha igihugu cyabo kubakunda, ahubwo ni uko bazize ko duhuje isura. Kandi uwo mwenda w’urupfu ukaba uri ku biyise abanyarwanda atari bo bagakora ishyano; tuba tugamije gukura inzigo ku banyarwanda batabikoze kugira ngo umunsi wo kubikurikirana bizabazwe Kagame n’abo bari bafatanyije barimbura abaturage b’ikindi gihugu mu izina ry’u Rwanda,

NYAGASANI NI INTABERA KANDI NI UKURI KUZIMA, KWA KUNDI GUCA MU ZIKO NTIGUSHYE.

Bikorewe i Walikale ku wa 06 Mutarama 2015

(Sé)

BYIRINGIRO Victor

Generale Major

Perezida w’agateganyo wa FDLR.