TWESE HAMWE NK’ABACIKACUMU BA GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TUMENYE ABO TURI BO, TWIBOHORE GEREZA YA KAGAME N’AGATSIKO KE.

IGICE CYA MBERE: ABACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE, NI UBWO TWICECEKEYE TUZI UKURI NDETSE TUZI N’ABATUGAMBANIRA KUBERA INDA NINI NO GUKUNDA IBYUBAHIRO.

Iyo nibutse amajoro naraye hanze mu nzara n’imibu byo mu bihuru mu mezi ya Gicurasi na Kamena 1994, imvura n’ubwoba bwa buri kanya ko igitero cy’interahamwe cyingezeho kugeza igihe nagereye i Murambi ya Gikongoro mvuye i Kaduha, byantwaye amajoro agera kuri 20 ariko kuri jye byanganaga nk’umwaka wose kuko yari inzira y’umusaraba aho bicaga bamwe babavumbuye, abandi IMANA ikatugezayo. Iyo nibutse ubwicanyi twakorewe i Murambi kugera aho bake cyane twari twarokotse, ingabo z’abafaransa zaje zikatuvana mu nzara z’interahamwe ndetse zikadufasha kugera ku ngabo z’Inkotanyi, nibwiraga ko noneho amahoro ya nyayo agarutse mu Rwanda cyane cyane muri twe Abatutsi twabaga mu gihugu twari tumaze kubona amahirwe yo kurokoka itsembabwoko ryadukorerwaga.

ICYIZERE CYARI CYOSE IGIHE TUROKOKA JENOSIDE MURI 1994 YAKOZWE N’INTERAHAMWE

Nibuka twumva za disikuru za Perezida Bizimungu ndetse na Visi Perezida Kagame Pahulo aduhumuriza ko azakomeza kurwana akageza abicanyi mu butabera, twumvaga akanyamuneza. Twashakishije imibiri y’abacu dufashwa n’abasirikare b’inkotanyi, n’abahutu  bafite umutima batubwiraga aho abacu biciwe, maze turashyingura uko tubabona, dore ko n’ubu hari abo tutamenye aho baguye. Twasubiye mu mashuri dutangira kwisuganya ngo dufashanye hagati yacu, ni muri iyo nzira turi i Ruhande ya Butare twashinze umuryango wa AERG (Association des Eleves et Etudiants, Rescapes du Genocide) icyo gihe n’abandi bakuru batigaga bari bashinze za IBUKA, AVEGA, BARAKABAHO, AS. MPORE…

Twakoze ibikorwa byinshi byiza dufashanya mu masomo, turacumbikirana, turatabarana, dufasha bamwe gushinga imiryango, dushakirana ibiraka ngo tubone udufaranga two kubaho, rwose muri make twari dufite gahunda yo gukorera hamwe ngo twongere tubeho dore ko hafi ya twese nka 98% twari twabuze ababyeyi n’abavandimwe kandi dutunguwe. Icyizere cy’ubuzima buzira kwiheba n’ubwoba bwo kubaho cyari cyose, tubona urumuri imbere rucanywe na Leta iyobowe na FPR Inkotanyi, ikaba mu by’ukuri tutabeshyanye twarabonaga ko Umucunguzi Jenerali Kagame Pahulo adufite mu migambi ye ko tuzabaho neza; byahe byo kajya…

SIKO BYAGENZE… KUKO TUBOHEYE MU RWANDA…, MURI MAKE TURI IBICURUZWA BYA KAGAME.

Sinjya guhera kure cyangwa ngo ntange ingero nyinshi kuko zirahari wakwandika ibitabo bikaba byinshi. Gusa ari jye ndetse n’abo nkorana nabo hano i Gasabo, ndetse n’abo nganira nabo mu Ntara duhuje akababaro k’ababyeyi n’abavandimwe bacu twabuze muri Jenoside y’Abatutsi yo muri 1994; duhurira ku kintu twese kimwe: Ko aritwe twapfushije abacu, twarushye bihagije, kuki Kagame n’abakozi be batuvangira mu bikorwa bike twitangirije byo kwibuka abacu? Ahubwo ugasanga batugira ibikoresho;

bakadutegeka abazatuyobora muri IBUKA, AERG, GAERG (ndi mu bashinze AERG i Ruhande, nkaba no muri IBUKA ku buryo ibyo mvuga mbizi nabihagararaho, gusa sinshaka kwivuga ejo batankurikiza abandi…)

bakadutegeka ingendo tugomba gukora z’abo twamagana cyangwa ngo dushima (twamagane abafaransa, twandike ko tudafasha M23 nkaho IBUKA ari ishami rya Leta, twandike twamagana filimi ya BBC nkaho hari aho IBUKA yavuzwemo)

bakadutegeka abo dushinja b’abere n’abo tugomba kudakurikirana kandi ari abajenosideri bafite ibimenyetso (Mushinje Rusesabagina ko yabatse amafaranga muri Mille Collines, mwayabura akabasohora – nyamara ntawe yasohoye uko twabyumvise mu baharokokeye-, Rucagu- Koloneli Ninja na Jenerali Rwarakabije, Shehe Musa Fazili… turabakeneye mube mubaretse ntimwibeshye kuko abo bishe ntibazanazuka…)

– bakohereza abantu baguze, bahinduye ibikoresho (ndetse bamwe muri bo ari abacikacumu ba Jenoside yadukorewe) kuza kutuneka kugira ngo bumve icyo tuvuga ku mfu z’abacu barokotse baba bapfuye mu buryo bwo kwicwa cyangwa babashije gutoroka bari bagiye kwica (mvuge nka Assiel Kabera wari umujyanama wa Perezida Bizimungu, Liyetona Ruzibiza warozwe yarahungiye i Burayi, Liyetona Munyemana Francois Xavier d’Assise wayoboye AERG KIST-KHI akaraswa ku mugaragaro n’urinda Shehe Musa Fazili imbere y’urugo rwe ku Kicukiro, Umunyamakuru Ingabire Charles wiciwe Uganda, Makonene Gustave wiciwe i Rubavu, Richard Mazimpaka bavuga ko yiyahuye (ese uwo mugozi biyahuza wo mu cyumba ufata he? Ku rusenge? Ku rukuta?…) simvuze abahunze bari bamaze kwicwa muri gahunda nka ba Ben Rutabana, Sebarenzi Joseph… Simvuze abafunze birirwa bavuga ibintu bivuguruzanya mu nkiko ukabona ko baba babitegetswe; navuga cyane cyane Kizito Mihigo na bagenzi be…

ABATUGAMBANIRA BO TURABAZI KANDI UMUNSI UMWE AMATEKA AZABIBABAZA…

Gusa ntitwabura kwiyama ibirura bitubamo byigize intama, byerekana ko biharanira uburenganzira bw’abacitse ku icumu ry’interahamwe nyamara mu by’ukuri ari zo ntore zikomeye za Jenerali Nziza Jacques na Rucagu Boniface (Abicanyi biyita Intore), abo ni nka Major Mujaribu Januwari wigize umunyamasengesho ndetse wigaragaza nk’ufite impuhwe nyinshi cyane nyamara ari uwirirwa acengeza amatwara yo kwikanyiza kw’agatsiko, twavuga nka Jean Marie Vianney wigize umuhuza hagati y’abacikacumu na Jenerali Nziza Jacques, akaba inkomamashyi ikomeye cyane ubona ko atera ikirenge mu cy’umusaza wagombye kuba ariwe uharanira uburenganzira bw’abacikacumu, nyamara icyaka cyarenze ku buryo yirirwa mu tubari akora icengezamatwara rigamije kugira Kagame Umwami w’u Rwanda, uwo nta wundi ni Mugesera Antoine, wa wundi agatsiko ka Kagame gakoresha muri IBUKA.

MURI GUHEMUKIRA ABANYU…  AMATEKA AZABIBABAZA…

Muri make turi mu gahinda gakomeye cyane kubona waravukiye mu ngoma za MDR hakaza MRND zose ubona ko zitifurizaga umututsi kugira uburenganzira bungana n’ubw’umuhutu kandi bose bari bene kanyarwanda; warangiza ukayoborwa na bene wanyu (dore ko tuvugishije ukuri haba mu gisirikare ndetse no mu yindi myanya ikomeye y’igihugu ifatirwamo ibyemezo bikomeye, usanga hose ari abatutsi bayifite) ariko barangiza ugasanga barakugurisha mu mafoto ngo baragufasha, nyamara bishakira amafaranga y’abanyamahanga, barangiza bakakubuza gutekereza, bakagutegeka kuba imashini itekereza ibyo bayihaye, waba utabyumva neza ukicwa cyangwa wagira amahirwe ugafungwa burundu hageretseho iyicwarubozo no kugerekwaho ko ukorana n’abanzi b’igihugu.

ISOMO TUVANAMO, N’INAMA KU BAVANDIMWE B’ABACIKACUMU RYA JENOSIDE YADUKOREWE…

Amateka ari kwisubiramo, ahubwo biri kuba bibi kurushaho kuko ubu uretse Interahamwe zatwishe zishaka kuba zarangiza uwasigaye ngo atazavaho ashaka ubutabera nyabwo, igitugu cyariyongereye  kivanze n’ ubwicanyi bw’amoko yose bukorwa n’ingoma ya Kagame n’agatsiko ke.

Isomo ni uko uziha gukurikira imbyino y’iyi leta ituyoboye, nta kabuza azisanga yaratsinzwe asigaye ashakishwa n’ubutabera, maze rero ntimuzavuge ko tutajyanye inama, ngo mutangire muvuge nka za nterahamwe ngo “Twarashutswe”. Ndabingize mumenye ubatera ibibazo bikomeye, mureke kuba abafana b’ikipe mutazi uko ikina, igamije inyungu z’agatsiko.

Inama ikomeye ngira bagenzi banjye ni uko amaraso asama, tureke ibikorwa byo kugirirana nabi kuko turi abavandimwe, kandi tumenye ko nitujya mu bwicanyi cyangwa tukabushyigikira nta na kimwe tuzaba turushije inkoramaraso z’interahamwe zatwiciye. Kwirinda ni uburenganzira bwacu ariko kwambura mugenzi wawe uburenganzira bwe ntitubyemerewe na gato.

Twitondere abantu kuko iyi Kigali yuzuye za Maneko ndetse no mu byaro hose ni uko, cyane cyane abo twakwizeye nibo badutumaho, ejo ukumva ngo kanaka yapfuye urutunguranye (bamuhaye uburozi), yabuze (ari kureremba muri Rweru), arafunze akorana na FDLR na RNC (ari uko yanze gukora amafuti bamwifuzaho), yiyahuye (bamwishe bakamwitirira kwiyahura).

Bagenzi banjye muri AERG, GAERG na IBUKA twirinde abicanyi / ibisambo byigize za maneko biturimo bishaka kudukoresha amafuti, iyi miryango yacu ishingwa ntiyagombaga kujya mui politiki nkuko byanditswe muri sitati zitugenga, ariko usanga ba Jenerali Nziza, Jenerali Ibingira, Mugesera Antoni, Rutaremara Tito, Mucyo Johani Uw’Imana birirwa badutwara mu nyungu za politiki za FPR/Kagame, nyamara nidutekereza neza tuzasanga twaratandukiriye ndetse twarahemukiye umuryango w’abacikacumu bose muri rusange tutabizi. Rwose ntawifuza ko uwacu yazasubiza ngo ‘Narashutswe”…

NIYO MPAMVU NJYE NIBUKA NYAKWIGENDERA RUGAMBA SIPIRIYANI ATI: “NTUMPEHO” Kandi ATI:” JYA UMENYA GUSAZA UTANDURANIJE”.

Dusenge cyane kandi twizeye kuko Imana yaturokoye niyo yonyine izatuvana muri ibi bihe bitoroshye.

Mbaye mpiniye aha ariko nsaba Imana ngo  idufashe, idutsindire ikibi kiturimo. Tuzongera vuba… MBIFURIJE MWESE UMWAKA MUSHYA MUHIRE KU RWANDA RWOSE.

Umusomyi akaba n’umucikacumu wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Nyamirambo, kuwa 04 Mutarama 2015.

TWESE HAMWE NK’ABACIKACUMU BA GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TUMENYE ABO TURI BO, TWIBOHORE GEREZA YA KAGAME N’AGATSIKO KE. PDF