INTWARI ITAMBAYE IMPETA

Nyita intwari kuko ndi yo, navutse mu rusobe rw’ibibazo, nkurira mu marira n’agahinda, nabuze ababyeyi nkiri uwo kurerwa abavandimwe uwo dufitanye isano wakangiriye impuhwe dutandukanywa n’ibiza byaje bitewe n’amakosa y’uwo dusa, afite imisusire nk’iyabantu ariko yuzuye umwijima n’icuraburindi, nyita intwari kuko icyo nagambiriye ngiye kukigeraho bidatinze, abangize uko ndi uku bakamenya uwo ndiwe, bazicuza impamvu banyirengagije n’impamvu bangiriye bene aka kageni.

Nijye gihano kigenewe abagiranabi bose aho bava bakagera, ababayobotse bakemera gusambana no gusindana nabo, bazafatwa n’igitengo nibamara kumenya ubutwari bwanjye, bazarira nkayo narize ubwo data na mama bantemagurirwaga mu maso ngo bazira ko bahuriranye n’umunsi mubisha wagenwe n’umugome w’indyarya, wirizariza amarira y’ingona nyamara ashimishijwe no kumena amaraso y’abandi nta binya. Uzampungira he se bwoba we? Harya ngo niwowe uzi ubwenge gusa?

Nakuze ntabona mama hafi ngo anyicire isari nshonje, mbura data nibura ngo njye nizera ko azankorera byose nk’uko abawe ubagenzereza, nabuze uwambwira ngo ihorere kibondo igihe nabaga ndemerewe n’isi najeho ntabishaka, nabuze urungano, abavandimwe n’inshuti kuva ubwo inshuti yanjye ihinduka imigambi n’ubutwari butwaranira kumenya uwateye ibi byose, kuva ubwo narahirirye kuzamugerera mu kebo agerera mo abandi nta mpuhwe, nta n’ibinya kuko umunsi wahinduraga ubuzima bw’abanjye igipapuro ukorera ho imyitozo ukajugunya mu gitaka, wibagiwe, wirengagije cyangwa kubw’amahirwe make wampushije ngo nzabe intwari izira imidende n’impotore kuko naharaniye kuzahotora uwamvukije umunezero.

Ibi nanditse ni ukukumenyesha ko na nyina wundi abyara umuhungu, kandi ibyo wiringira ntibizaguherekeza ubwo nzaba nguhuje na rupfu, doreko wibwira ko wabaye “agent” warwo nyamara ukiyibagiza ko nawe rukugera amajanja kenshi, si ibyo kandi nanjye nabanje kwibaza igihe ruzaba rumaze kuguconcomera rumpindukiranye uko nzabyifatamo, niko kubanza gukwepakwepa imigambi nihaye maze niyambaza abategetsi habura numwe warenganura intumbi z’ababyeyi banjye, uko bishwe n’uko batawe mu gitaka ndabyibuka nkaho byabaye ejo, nitabaje ubucamanza nsanga warabuhinduye akarima kawe, uratera bakikiriza, byose wabyitiriye abagizi ba nabi n’interahamwe, nyamara ngo ikinyoma ntigihera, kandi ngo ukuri guca mu ziko ntigushye.

Nanyuze mu nzego zose ngamije guha ababyeyi banjye, abavandimwe, urungano, umwana nakundaga ndetse n’abaturanyi twakinanaga udukino tw’abana ntibuka amasura kubera ubusazi bwawe, maze nsanga waraduhumanyije twese, ariko mu mutima nibwira nti: “Nzemera mvunike, ndare nabi, ndye nabi, ncunaguzwe, bazancira mu maso ariko nzagera ku ntego, amaraso y’inzirakarengane zizira ubunyamaswa bwawe nzayahorera”. Ijuru niba ribaho nzaribona aruko ngeze ku mugambi wanjye kandi hamwe n’Imana nzabigeraho. Ntabwo umutima uncira urubanza kuko iyo abacamanza bahindutse abaririmbyi bikiriza intero zawe, abarenganyijwe bafata inshingano zo kwirenganura.

Sinkabya, nanditse ngo ntinyure nabo bose bafite icyo bazi ku bwicanyi bwakorewe impunzi mu ma kambi hirya no hino mu Rwanda na za Burundi bikitirirwa interahamwe na FDLR, iki kinyoma kimaze iminsi ariko njye nagize amahirwe yo kwibonera gihamya zuko byakozwe n’umugabo wigira umucikacumu kurusha ababuze imiryango yabo yose, uyu niwe Gitera upanga ubugome kubo yita ko bahuje ubwoko, nyamara we ntabwoko afite niyo mpamvu aharanira kwumvikanisha ko ari umunyarwanda (nako ngo NDI UMUNYARWANDA). Muzakurikirane impunzi zaguye i Mudende no mu Gatumba muzambwira ukuntu FDLR n’interahamwe zinjiye zigatsemba impunzi, zigasiga ama “position” ya APR/RDF akomeye yararinze izo nkambi ntihabeho isibaniro bakica kugeza ku mbeba zo munzu nkaho bicaga virus zateye mu mazu.

Nasanze ntawundi nakwizera kuko abatamirijwe impeta, benshi muribo bajejeta amaraso mu biganza byabo, bamwe bagufashije kwiga no gushyira uyu mugambi mubisha mu bikorwa ariko ninguhuza na RUPFU ntibazaba bahari ngo bakubwire “komera databuja”, erega ntibizanansaba imbaraga nyinshi kuko uzikanaga nkuriho. Ntegereje umunsi umwe gusa nkabona ikimenyetso nasabye, ubundi ubukwe bugataha, njyewe nawe tukajyana kuko narihiriye kuzajyana nawe bibaye ngombwa.

Uwo munsi uzaba umunsi ukomeye mu mateka kandi njye niteguye gusubira aho navuye kuko amateka yanjye yanditse kugeza ku rupapuro rw’iyo tariki, nzataha nemye kandi ababyeyi banjye n’inshuti n’abavandimwe bantegeye amaboko ngo nze mbasange, basanganize impundu kuko intwari itabera izaba ihaye ubutabera abo bose barara barira basabira uwo munsi. Tunganya i Kambere kuko iminsi irimo kwihuta, ibirori biregereje, nkumbuye ijuru ry’intwari zidaharanira impeta.

Aho kuba imbwa imyaka ijana, nzaba intare imyaka umunsi umwe kandi nzataha nemye kuko urupfu iyo rutabaho, twari kuzigira ibigirwamana!

ICYITONDERWA: Iyi nkuru y’ubuhamya mpamo, twayigejejweho n’inshuti yacu itashatse gutangazwa amazina, ku mpamvu z’umutekano n’akazi ikora, idusaba kuyitangaza uko iri

Kanyarwanda