Nyuma yo kubona ubutumire bw’urugaga FDLR-FOCA bwagejejejwe ku ishyaka PS Imberakuri buyisaba kuzitabira imihango ya FDLR-FOCA mu gikorwa cyo gushyira intwaro hasi ku mugaragaro imbere y’amahanga n’imbere ya Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR nayo yatumiwe muri icyo gikorwa kizaba tariki ya 30 Gicurasi 2014,
Rishingiye na none ku bufatanye buzira imbereka busanzwe hagati y’amashyaka yombi mu ihuriro FCLR-UBUMWE, ishyaka PS-Imberakuri ritangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’imberakuri ibi bikurikira:
– Ishyaka PS-Imberakuri ryakiranye ibyishimo ubutumire bwa FDLR mu kwitabira umuhango wayo wo kurambika intwaro hasi ku mugaragaro uzaba tariki ya 30 Gicurasi 2014 ukabera imbere y’amahanga n’u Rwanda.
– Nkuko abanyarwanda n’abanyamahanga bamaze kubisobanukirwa ko urugamba PS-Imberakuri irwana ari urugamba rw’amahoro, aha akaba ariho isanga gufatanya na FDLR byaraziye igihe kandi bikenewe kuko byabaye amata abyaye amavuta ku bibazo byibazwagaho n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
– Ishyaka Ps-Imberakuri ritangaje ko rizitabira uyu muhango w’ingirakamaro uzaba kuwa 30 Gicurasi 2014.
Ishyaka kandi rikaba riboneyeho umwanya wo kumenyesha abanyarwanda ko kuba FDLR izarambika intwaro ku mugaragaro igafatanya n’andi mashyaka urugamba rwa politiki nkuko yabitangiye ifatanya na PS-Imberakuri mu ihuriro FCLR-Ubumwe naryo ryaje kwinjira mu impuzamashyaka CPC (Coalition des partis pour le Changement au Rwanda), ntaho bihuriye no gupfukama ugasaba imbabazi Leta y’igitugu ya Kigali ahubwo ni intambwe yatewe yo kwereka Leta ya FPR ko abayinenga barajwe ishinge n’inzira y’amahoro inyuze mu biganiro mu kuvana abanyarwanda mu kangaratete bashyizwemo na Leta y’igitugu ya FPR.
Ishyaka PS-Imberakuri riboneyeho umwanya wo kongera gushimira byimazeyo ubuyobozi bwa FDLR, umwete n’umurava badahwema kwerekana mu gukemura ibibazo by’u Rwanda mu mahoro. Twijeje INDATSIMBURWA ko tuzakomeza ubufatanye buzira umuze kugeza kucyatumye duhaguruka!
Kubwa PS-Imberakuri
Alexis BAKUNZIBAKE
Umuyobozi wungirije